Pasiteri w’Itorero Rivival Temple ahamya ko kubaka umubiri ntacyo bimaze

Umushumba w’Itorero Rivival Temple, Rev Godfrey Gatete avuga ko umubiri n’ibindi bigaragara atari ibyo kwitabwaho kuruta imitima y’abantu.

Umushumba w'Itorero Rivival Temple, Rev Godfrey Gatete
Umushumba w’Itorero Rivival Temple, Rev Godfrey Gatete

Yabivuze ku itariki ya 05 Ukuboza 2017 ubwo yatangizaga igiterane mpuzamahanga ngarukamwaka kiri kubera ku itorero rye i Remera muri Kigali, gisanzwe cyitabirwa n’abantu baturuka mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Uwo mushumba avuga ko mu myaka 13 Rivival Temple imaze, ititaye ku gufungura amashami no kubaka insengero zihambaye ahubwo ngo bashyize imbaraga mu kubaka imitima.

Agira ati “Abantu bo kubaka amataje ntibabuze, twebwe icyo twabanje ni ukubaka imitima y’abantu, sinabara ibihumbi by’abumvise ubutumwa bwiza kuko twazengurutse hose mu ntara.”

Akomeza agira ati “Turubaka umuntu w’imbere kuko ari we muntu nyakuri, iyo uwo muntu akuvuyemo witwa umurambo, abantu rero baribeshya bakubaka amazu asenyuka cyangwa imirambo (imibiri), aho kubaka umuntu nyakuri.”

Akomeza avuga ko ubuzima bw’ibigaragara nk’umubiri, inzu n’inganda byose ngo bishingira ku buzima bwiza bw’umuntu w’imbere.

Abantu ngo bazabanze bamenye icyubahiro cy’Imana bagiteze imbere, ibindi bintu byo hanze bizikora.

Urwo ni rwo rusengero rwa Rivival Temple
Urwo ni rwo rusengero rwa Rivival Temple

Pasiteri Godfrey Gatete ahamya ko kuba hari abantu barota nabi, bafite ihungabana, badashobora kubona amahoro babiterwa n’uko uwo muntu w’imbere wabo afite ibibazo.

Akomeza avuga ko bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko umuntu w’imbere yasenyutse harimo abasigaye bashakana ariko ingo zigasenyuka batararenza imyaka itanu babana, abicana bapfa imitungo, amoko n’ibindi.

Rev Godfrey Gatete avuga ko igiterane cy’Ububyutse nk’icyo yatangije kimaze gutuma benshi bakira agakiza barimo uwiswe Woreco ngo wanywaga urumogi, ariko ubu akaba ari umushumba w’amatorero ya Gikirisitu muri Sudani y’Epfo.

Igiterane cy’uyu mwaka wa 2017 gishingiye ku nsanganyamatsiko igira iti “Kuguma mu cyubahiro cy’Imana” mu Ijambo ry’Imana riri muri Zaburi 113:4".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndashaka kugira icyo mvuga.Uyu pastor aravuga ngo "iyo umuntu w’imbere akuvuyemo witwa umurambo".Abantu bafite iyi myumvire,ni millions and millions.Nibyo bita ROHO idapfa (immortal soul/ame immortelle).Nyamara nta hantu na hamwe Bible yigisha ROHO idapfa.Roho idapfa,yahimbwe na greek philosopher witwaga PLATO.Uyu PLATO ntabwo yemeraga imana abakristu basenga.Dore amasomo ya Bible yerekana ko iyo dupfuye nta kindi kintu cyongera kubaho.Umubwiriza 9:5,havuga ko iyo dupfuye tutongera gutekereza.We are totally unconscious.Urundi rugero,igihe Adamu yakoraga icyaha,ntabwo imana yamubwiye ngo napfa Roho ye izasigara.Ahubwo yamubwiye ko napfa azasubira mu gitaka,aho yavuye (Intangiriro 3:19).Bible ivuga ko amizero yonyine upfuye aba afite,ni Kuzuka ku munsi w’imperuka ku bantu bumviraga imana (Yohana 6:40).Ntitukemere inyigisho zidashingiye kuli Bible,kuko zibabaza imana (Matayo 15:9).Ni ikinyoma.

gatete yanditse ku itariki ya: 6-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka