Pasiteri Rutayisire yagaye umuyobozi wigeze kubatererana mu bibazo

Pasiteri Antoine Rutayisire yanenze bamwe mu bayobozi babona ibibazo biteye abo bayobora, aho kubahumuriza no kubishakira umuti ahubwo bagahitamo kubihunga batera umugongo abo bayoboye.

Yabivugiye mu isengesho ngarukamwaka ryo gusengera igihugu (National Prayer Breakfast) ritumirwamo abayobozi bakuru b’igihugu mu nzego zinyuranye.

Rev.Dr. Antoine Rutayisire
Rev.Dr. Antoine Rutayisire

Isengesho ryabaye kuri iki cyumweru tariki 28 Werurwe 2021 ryakozwe mu buryo budasanzwe, aho hifashishijwe ikoranabuhanga rinyuzwa ku bitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga zinyuranye, mu rwego rwo kwirinda ko abantu baterana ari benshi bikaba byatuma habaho ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Mu nyigisho yatanze yifashishije ingero zinyuranye zo muri Bibliya, Pasiteri Antoine Rutayisire yakebuye abayobozi batererana abo bayobora mu bihe bikomeye, aho yavuze ko abo ari abayobozi badafite icyo bafasha abo bayobora.

Ati “Umurimo w’umuyobozi iteka ryose, ni ukuzana impinduka mu bantu no mu bintu aho ari”.

Yagaragaje uburyo abenshi babona ubuyobozi nk’umurimo w’umunezero, abibutsa ko ubuyobozi buri gihe buba bufite ibibazo, ko atari ikintu cyo gukinisha ngo umuntu yicare adamarare.

Ati “Abantu benshi ntabwo bakunze gutekereza ubuyobozi nk’ahantu h’ibibazo, ahubwo bakunze kuhatekereza nk’ahantu h’ibisubizo, ariko reka mbabwire ubuyobozi bwose iteka ryose buba bufite ibibazo, nutagira ibibazo by’abakozi uzagira ibibazo by’ibikoresho, nutagira ibibazo by’ibikoresho uzagira ibibazo by’abashaka gutwara umwanya wawe, nutagira ikibazo cy’ibyo uzagira ikibazo cy’imihangayiko y’uko ugomba gukora akazi kandi ukagira impinduka”.

Arongera ati “Ubuyobozi ni umurimo iteka ryose ubamo ibibazo, kandi bisaba ko nk’umuyobozi uzana impinduka”.

Uwo Muvugabutumwa, yavuze ko igihe cyose uri umuyobozi, ibibazo byose ugomba kubyemera, intambwe ya mbere yo kugira ngo uyobore neza ukaba witeguye guhura n’ibibazo.

Yifashishije urugero rwo muri Bibiliya mu gitabo cyo Kuva mu gice cya 14, yagaragaje uburyo uwiteka yasabye Mose kubaka amahema yo kurwana ku baturage be bagabwagaho ibitero n’umwami Farawo, agaragaza ko ubwo baterwaga bose bahungiye kuri Mose, na we ntiyabatererana.

Mu gukebura bamwe mu bayobozi, Pasiteri Rutayisire yifashishije ingingo esheshatu zigaragaza imyitwarire y’umuyobozi nyawe agendeye ku butwari bwaranze Mose, aho izo ngingo zose zitangirwa n’inyuguti ya “C” mu rurimi rw’icyongereza.

Ingingo ya mbere ni ‘Compassion’ Ati “Ibi bivuze kubona abantu bawe ukabagirira impuhwe. Ndababwira nk’abantu baragiye inka, iyo mu ishyamba hazagamo intare wabonaga inka zose zigiye hamwe zikegera umushumba wazo, bivuze ko umuyobozi ahagarara hagati y’ikibazo n’abantu be, hari abayobozi bamwe ikibazo kiza aho guhagarara mu kibazo ngo bagire impuhwe z’abantu babo ahubwo bakongeramo ikibazo”.

Yagarutse ku muyobozi wigeze kumuyobora aba ikigwari ubwo bari bahuye n’ibibazo, ngo aho kuza kubahumuriza we yagiye iwe afata matola araryama akuraho na telefoni bamushatse baramubura.

Ati “Twaramushatse turamubura hanyuma nza kumubona ndamubaza nti ese bishoboka bite ko ikibazo cyaza tukakubura? Ati nabonye ikibazo kindenze ndambura matola yanjye ndaryama ndasinzira”.

Pasiteri Rutayisire yagaye abayobozi nk’abo babona ikibazo kivutse bagahunga. Ati“Hari abantu batekereza gutyo ikibazo cyavuka aho kubishakira umuti akajya gutembera, akishakira inzira zoroshye, Umuyobozi uhunga mu gihe cy’amage (cy’ibibazo), uwo ntabwo ari umuyobozi”.

Yifashishije urugero rwa kabiri rwa Mose yise ‘Communication’ aho umuyobozi asabwa kuvugana n’abantu, ababwira uko ibintu bigenda muri icyo kibazo anabaremamo icyizere nk’icyo Mose yaremye mu bakirisitu ubwo bari bagabweho ibitero.

Ageze ku ngingo ya gatatu yavuze ko umuyobozi agomba kugira icyitwa ‘Confidence’ bivuze kwigirira icyizere ati “Confidence ni uguha abaturage icyizere. Iyo utifitiye icyizere wowe cyubake mu bantu bawe, ubabwire uti ibibazo birahari biteye bitya ariko nimwihangane Imana igiye kuzana ibisubizo”.

Kuri urwo rugero rwa Mossi yifashishije, yagarutse no ku ngingo ya kane yise ‘Calmness’(Ugutuza) aho yasabye abayobozi gutuza mu gihe bahuye n’ibibazo, mu rwego rwo kubishakira umuti.

Ati “N’ubwo yaba atari n’umuntu usenga, umuntu wese yagombye kugira ugutuza muri we, kandi Imana yaravuze ngo mu Ituze n’Ibyiringiro, ni ho muzahererwa imbaraga”.

Ingingo ya Gatanu yatanze yifashishije urugero rwa Mose, ni ‘Collaboration’ aho ngo Imana yabwiye Mossi ngo bwira abantu bakomeze bagende.

Yavuze ko mu bibazo abantu badakwiye gukuka umutima ati “Nakunze ukuntu Imana yabwiye Mose ngo: “Ariko Mose ni iki gitumye untakira? Bwira abantu bakomeze bagende, iki cyitwa ‘Collaboration’, kubwira abantu bakagenda n’ubwo haba hari ibibazo ntibidukura muri gahunda zacu no mu ntego zacu, icyo bikora ni ukutugendesha buhoro gusa”.

Yatanze urugero kuri COVID-19 aho yemeje ko n’ubwo yateje ibibazo ikatugendesha buhoro, n’ubwo hari abapfuye ariko ntiyabujije abantu kugenda.

Yagize ati “Iki cyagombye kutwigisha ngo n’ubwo ibibazo bihari muhaguruke tugende, mwarabibonye Coronavirus twarayirwanyije, twambara udupfukamunwa, turakaraba, tugura imiti yo kwisiga, tujya muri Guma mu rugo, biriya ni byo bita kubwira abantu ngo nimugende ibibazo byose tuzabitsinda”.

Urugero rwa nyuma yatanze mu ngingo esheshatu zaranze Mose ni ‘Community’ aho abantu basabwa kwishyira hamwe mu bibazo.

Pasiteri Rutayisire yashoje ashima ubuyobozi bw’u Rwanda uburyo mu byo igihugu kimaze kugeraho bwagiye bubigiramo uruhare, ariko yibutsa ko inzira ikiri ndende aho basabwa gukomeza kurwanya ubukene, gukomeza kurwanya Covid-19 n’ibindi bibazo binyuranye bibangamiye abaturage, ariko kandi abasaba kurushaho no gusenga Imana.

Ati “Bagiriye Mose icyizere ariko bongeramo n’Imana. Buri gihe nsengera iki gihugu ngo gikomeze kugirirwa icyizere mu miyoborere ariko twibuke n’Imana kuko ni yo idukoresha, dukomeze dusengere igihugu cyacu, kandi dukomeze guhinduka. Muhaguruke dukomeze tugende”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Wa mugabo ndagukunda nta kindi nakwifuriza uretse guhirwa mu isi, ukazanabona ijuru. Ni wowe wenyine washoboye guhuza politike n’imyizerere. Bibiliya urayisoma ukayumva ukayisesengura ukayihuza na politike n’unuzima rusange. Uzigishe benshi bakivangavanga, byacanze!

MANAFASHA yanditse ku itariki ya: 29-03-2021  →  Musubize

@ Manafasha,urashima Pastor Rutayisire ko ahuza politike n’imyizerere.Njyewe siko mbibona.Ahubwo mbona National Prayer Breakfast ari uburyo Pastors bivanga muli politike.Nta na rimwe Yesu n’Abigishwa be basengeye igihugu,cyangwa ngo bahamagare abategetsi nka Herodi na Pilato kugirango babasengere.Ahubwo buri gihe baberekaga amakosa yabo,kugirango bikosore.Urugero,Yohana Batista yabwiye Herodi ko akora icyaha cy’ubusambanyi,igihe yatwaraga umugore w’abandi.Byarakaje Herodi aramwica. Kubera ko abakristu nyabo badatinya kwereka Abayobozi ibyo bakora bidahuye na bible,Yezu yavuze ko isi izabanga,ikabafunga ndetse ikabica.Niko byagendekeye Abigishwa ba Yezu bose.N’uyu munsi niko bimeze.Ni nayo mpamvu abakristu nyabo bativanga muli politike.Kubera ko Yezu yabibabujije.Muli politike hakorerwa byinshi bible ibuzanya.

munyemana john yanditse ku itariki ya: 29-03-2021  →  Musubize

@John, watanze igitekerezo cyiza, unatanga n’ingero nziza usubiza igitekerezo cya @manafasha. Hari ibyo nanjye nemera mubyo wavuze ariko nashakaga no kwerekana urundi ruhande. Wifashishije ingero zo mu Isezerano rishya usiga izo mu Isezerano rya kera. Pastor Antoine yavuze kuri Moses wari umuyobozi, hari na Yozefu, Daniel wabaye umuyobozi mu ngoma enye, Nehemiya, Dawidi, n’abandi. Aba bose bagiye batanga umusanzu mu kuyobora abandi kandi Bibiliya ifitemo inyigisho itanga kubijyanye no kuyobora abandi. Ahubwo wenda twaganira ku bijyanye naho umuntu agarukira mugushaka guhuza ubuyobozi mu isi n’imyemerere ye.

Leon yanditse ku itariki ya: 29-03-2021  →  Musubize

Uyu Pastor ndamukunda cyane 0788726320

[email protected] yanditse ku itariki ya: 28-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka