Pasiteri Niyonshuti Theogene avuga ko niba habaho ijuru n’ingo nziza zibaho
Ikibazo cy’amikoro ni kimwe mu bigaruka buri gihe iyo havuzwe urukundo cyangwa se kubana mu rugo hagati y’umugabo n’umugore. Pasiteri Niyonshuti Theogene avuga ko nubwo gatanya ari nyinshi bitavuze ko ingo nziza zidashoboka.

Mu kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio Pasitier Niyonshuti yatumiwemo, yavuze ko buri wese mu rwego arimo agera igihe cyo gushaka uwo bazabana, uko ubushobozi bwe mu mafaranga bwaba bumeze kose.
Ati “Na wawundi utagira aho arara agera igihe gikwiriye akumva arashaka gushinga urugo. Ahubwo ikibazo aho kiri ni uko umuntu yishyira mu rwego atarimo, ariko uwo muhungu n’umukobwa bakabanje gutekereza icyo urugo ari cyo”.
Avuga ko urugo ari umushinga w’ubuzima urangira ari uko umwe apfuye, kandi na bwo undi arakomeza kuko hazamo abana kandi ko urugo ruruta amafaranga.
Ati “Nibamara kwicara bakumva ibyo ni bwo bazatangira gutekereza ku mafaranga bareba ibikenewe. Ikibazo kibaho ni uko hazamo kubeshya, umwe akabeshya undi kugirango amuvane mu bihe bibi arimo”.
Mu buhamya atanga avuga ku byamubayeho ajya gushinga urugo, akavuga ko icy’ingenzi ari ukuri no kunyurwa, kuko we n’uwo babana bashyize ukuri imbere.
Ati “Twavuye ku murenge kwiyandikisha madamu ambaza niba ngira konti muri banki, ndibuka ko nari mfite bibiliya mu ntoti n’agakapu karimo ipantako n’ishati. Naramubwiye ngo uku umbona ni ko mpagaze, ikirenze aha ntacyo mfite”.
Umugore we babanye uko kandi bemeranya gukundana uko bameze.
Icyo Pasiteri Niyonshuti agiramo inama abashaka kurushinga ni uko amafaranga akenewe, kuko ubuzima bwa buri munsi buyobowe n’amafaranga, ariko ibyica urukundo ari kwa kubeshya, kutagira ibanga, kumva amabwire n’ibindi usanga bisenya urukundo.
Ati “Urugo bagomba kumva ko atari ibirangirira mu bukwe ahubwo ari ho rutangirira, kandi bakamenya ko mu rugo habaho kuzamuka no kumanuka. Ni intambwe iterwa rimwe mu buzima byaba bibabaje hagize uyitera agashingira ku mafaranga kuko aho baba bagana atari amafaranga gusa”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|