Pasiteri Ndagijimana yemeye gusubiza imitungo y’abandi yibarujeho

Pasiteri Ndagijimana Emmanuel yemeye guha amakoperetive n’amatsinda yakoreraga ibikorwa ku butaka bw’itorero ry’Ababatisita imitungo yabo yiyandikishijeho y’ahazubakwa ikibuga cy’indege.

Amakoperative abiri yakoraga ibikorwa birimo ubuhinzi, ubucuruzi ndetse n’amatsinda agamije iterambere yakoreraga ku butaka bw’itorero ry’Ababatisita mu kagari ka Karera mu murenge wa Rilima, ni yo yatungaga agatoki umuyobozi w’iri torero Ndagijimana Emmanuel kuba atarabahaye amafaranga y’ingurane y’imitungo yabo yari kuri ubwo butaka, ubwo bimurwaga bitewe n’uko hazubakwa ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera.

Perezida wa Koperative Witinya
Perezida wa Koperative Witinya

Nyuma y’uko rero Kigali Today itangarije iki kibazo, itsinda ryashyizweho n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera ryatangaje ko ryamaze kumvikanisha abaturage na Pasiteri; ko bitarenze tariki 20 Ugushyingo uyu mwaka azaba yabahaye aya mafaranga n’ibikoresho byose yari yatwaye amatsinda n’amakoperative yamuregaga nk’uko Gasana John wari uhagarariye iri tsinda unashinzwe iterambere ry’amakoperative n’abikorera muri aka karere abivuga.

Agira ati “ Ku ikubitiro yabanje guhakana ko nta deni na rimwe abereyemo amatsinda n’amakoperative ariko mu bucukumbuzi twakoze twasanze ababereyemo umwenda.

Twafashe umwanzuro ko umuyobozi w’umurenge wa Rilima agomba kujya muri Minisiteri y’ibikorwa remezo maze akareba agaciro bahaye imitungo y’ayo makoperative n’amatsinda”.

Gasana avuga ko nibamenya agaciro ka buri kintu abaturage bazahita bahabwa amafaranga y’imitungo yabo Pasiteri Ndagijimana yari yaribarujeho.

Ni icyemezo abanyamuryango b’aya makoperative n’amatsinda bishimiye nk’uko bivugwa na Bihoyiki Appolinaire perezida wa koperative Witinya imwe mu yatwariwe imitungo.

Ati “ Turashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera n’itangazamakuru kuba bwaradufashije kuko pasiteri yari yaranze ko twumvikana. Ibi bitwereka ko ubuyobozi butwitayeho, ubundi dutegereje ko itariki igera tukabona ibyacu”.

Ibyo Pasiteri Ndagijimana agomba guha aba baturage ni amafaranga ari hagati ya Miliyoni 10 na 20 ; ndetse n’ibikoresho birimo iminzani ine nayo yatwaye yakoreshwaga na Koperative COCOMAI yacuruzaga imyaka aho umwe ufite agaciro karenga ibihumbi 400.

Egide KAYIRANGA

Ibitekerezo   ( 4 )

Ese Ndabaza Ubuyobozi Bw’akarere ka bugesera Icyo Bavuga Kukibazo Cyabasigaye Mu Manegeka Mu Kagali Ka Kimaranzara Umudugudu Wa Gihushi,twasaba Ubuyobozi Bw’umurenge Wa Rilima Kutuvuganira Ikibazo Cyacu Cyi Gakemuka.

MICHAEL yanditse ku itariki ya: 27-10-2015  →  Musubize

ese ndabaza ubuyobozi bwakarere ka bugesera ikibazo cyacu twe imiryango yasigaye mu manegeka mu kagali ka kimaranzara umudugudu wa gihushi,icyo Bacyivugaho. turasaba ngo ubuyobozi bw’umurenge butuvuganire ikibazo cyacu gikemuke vuba kuberako dutuye twenyine, tutizeye umukano wacu.Murakoze

MICHAEL yanditse ku itariki ya: 27-10-2015  →  Musubize

Ariko ubundi kweri Pasiteri NDAGIJIMANA yigira ibiki mbere? Ahubwo njye ndumva bidahagije kwishyura iyi mitungo gusa, yagakwiye gushyira ho n’amande y’ubucyerererwe ndetse akanamburwa icyubahiro cyo kuba ari no muri Njyanama y’akarere nk’uko mwabitubwiye mu nkuru ya mbere.

Umuntu wigisha ijambo ry’Imana koko! Ndumiwe.
Naho ubundi nanjye ndashimira itangazamakuru ryashyize ahagaragara iki kibazo.

ISIBOYINTORE yanditse ku itariki ya: 27-10-2015  →  Musubize

ariko nkuwo mupasiteri ashobora kwigisha abantu bagafashwa? kuko nawe atari shyashya!
ibi kandi ntibiri i Bugesera gusa kuko bazacunge n’ahandi niko bimeze. gusa turashimira ubuyobozi bwabarenganuye.

kabanda Olivier yanditse ku itariki ya: 27-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka