Pasiteri Majyambere azibukirwa ku butayu bwamaze imyaka irindwi

Pasiteri Majyambere Joseph wayoboraga Itorero Umuriro wa Pantekote mu Rwanda, akaba yaritabye Imana ku cyumweru tariki 17 Mutarama 2020, yashyinguwe ku wa kane.

Umuryango wa Pasiteri Majyambere wamusezeyeho
Umuryango wa Pasiteri Majyambere wamusezeyeho

Ababanye na we ndetse n’umuryango we bagarutse ku mateka yaranze iryo torero kuva mu mwaka wa 2000 ubwo bitandukanyaga na ADEPR, bakavuga ko uwo mushumba yabatoje kurwanya Shitani no kumva ko gukorera Imana atari umunyenga

Ku buruhukiro bw’ibitaro bya Kacyiru kuri uyu wa kane, bamwe mu bo Pasiteri Majyambere Joseph yabereye umushumba baharirimbiye indirimbo nyinshi bamusezeraho bwa nyuma mbere yo kumujyana kumushyingura mu irimbi rya Rusororo.

Umwe mu basohokanye na Majyambere Joseph muri ADEPR, Pasiteri Ntawuyirushintege Cornellio avuga ko nyakwigendera abasigiye urugero rwo gukunda Imana n’abantu.

Pasiteri Ntawuyirushintege avuga ko kuva mu mwaka wa 2000-2007 ngo barwanye intambara y’amasengesho aho bateraniraga mu bihuru no ku gasozi (hafatwa nk’ubutayu), bakubitwa ndetse bafungwa bazira abantu ngo bababeshyeraga ibyaha bitandukanye.

Abandi bo mu muryango we batwaye indabo
Abandi bo mu muryango we batwaye indabo

Yagize ati “Mu by’ukuri twari twanze gukurikiza inyigisho z’ubuyobe zari zimaze kwaduka mu bapantekote, aho babonaga ko kwihinduza ibara ry’uruhu(kwisiga mukorogo), kwambara imyenda y’ibice, kuboha imishatsi,…ntacyo bibabwiye, nyamara ijambo ry’Imana rivuga ngo ‘nimuguma mu Ijambo ryanjye ni bwo muzaba mubaye abigishwa banjye nyakuri(Yoh 8:31)” .

Itorero Umuriro wa Pantekote kandi rivuga ko ryatandukanye na ADEPR kugira ngo ribashe kubahiriza “Itegeko ry’Umwami Yesu” rigenga itangwa ry’igaburo Ryera, aho yasabaga abanyetorero gusangirira ku gikombe kimwe aho kuba buri muntu yanywesha agakombe ke.

Icyo gihe ni bwo bavuga ko batangiye inzira igoye kugeza ubwo Pasiteri Majyambere ahuye n’Umunyamerika wamuhaye nimero za telefone yahamagaraho kugira ngo yoroherezwe guhungira muri Amerika.

Pasiteri Ntawuyirushintege akavuga ko Majyambere wari ufite n’ubuhanga mu bwubatsi bw’imiturirwa, atatereranye Itorero ngo ajye muri Amerika cyangwa asubire kwibera umwubatsi.

Pasiteri Ntawuyirushintege ashimira ingabo z’u Rwanda na Polisi bakoze iperereza, bagasanga abantu babaregaga ari ukubabeshyera kugira ngo batabatwara abayoboke.

Bamwe mu bashumba bamuherekeje
Bamwe mu bashumba bamuherekeje

Nyakwigendera Pasiteri Majyambere asize umuryango ugizwe n’abana 12 ndetse n’abuzukuru 30, ariko ngo hari abahungu n’abakobwa benshi batavugwa umubare bagiye baba iwe, bakahava babonye ingo zindi babamo cyangwa bashinze izabo.

Madamu wa nyakwigendera Pasiteri Majyambere, Mupfasoni Julienne avuga ko uwo mushumba yafashwe ahinda umuriro mwinshi cyane, amubwira ko igihe cye cyo gupfa kigeze, ariko ko yahoraga abishaka kenshi.

Mupfasoni yagize ati “Yarangwaga no kwitangira umurimo w’Imana birenze ubushobozi bw’umubiri we, yangaga icyaha n’igisa na cyo. Igihe yari agiye kugenda yarambwiye ati ‘kandi uyu munsi ndataha’…nyuma yaho naragiye ndamworosora arambwira ati ‘winyicisha umubiri’, ni iryo jambo rye mperuka”.

Pasiteri Majyambere asize Itorero Umuriro wa Pantekote rimaze kugira amashami (yitwa imidugudu) arenga 50 hirya no hino mu Rwanda, ariko bakaba bari bamaze no kugeza Itorero muri Kongo, Uganda na Zambia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

umushumba wacu yararitashye natwe dukwiye kumwigiraho ubundi tugategeregeza amagare azatwambutsa cg kumva ijwi ryumwami wacu kristo ubwo azahamagara amazina yabera bazaba bakimurindiriye gusa nifuza kuzongera kubana nawe muri cyagiterane cyabera turi kuririmba izabanesheje

ISHIMWE THIERRY yanditse ku itariki ya: 30-12-2021  →  Musubize

Yagiye mu ijuru. Kubwo ubuhamya bwe. Imibabaro yose yaciyemo, yayiciyemo kubera izina rya Kristo. Ntabwo Kristo atari gukiza ubugingo bwe. Kubera ko yagaragaje urukundo rwinshi akunda Yesu. Uliya utemera ko abizera bahita bajya mu ijuru, iyo bavuye muri uyu mubili. Ni abayobe. Basome Biblia, Luka 17:19-31 . Twe turahamya ko abizera bahita bajya muri paradizo, mu ijuru. ( mu gituza cya Abraham). Turabihamya Kandi twerekwa n ukuntu bazamuka bajya mu ijuru. Kandi na Pasteri Majyambere Joseph yazamuwe mu ijuru, twarabyeretswe, mu iyerekwa. Tuzasamusangayo. Murakoze.

Dad Dave yanditse ku itariki ya: 15-08-2021  →  Musubize

Sh majyambere ndamuzi kuva ndumwana muto muri ADPR remera,nakuze mubona arumugabo mwiza,nabanabe twarabyirukanye ndabazi,yarumugabo wukuri,kuburyo twajyaga dukinira hafi yiwe twataye iwacu,akaducyaha.ibyi mana yabikoranaga umuhate sinshidikanya ko ijuru yaribonye

Mike yanditse ku itariki ya: 26-01-2021  →  Musubize

Niyitahire Amahoro Dukomeje Umuryangowe Imana Ibahe kwihangana Knd Izibuke Umuhate we Kumurimo

Nibarore joseph yanditse ku itariki ya: 23-01-2021  →  Musubize

Niyigendere.Aho agiye mu gitaka tuzamusangayo.Ikibazo nuko yabwiye umugore ngo "namureke yitahire".Bisobanura ko atapfuye ahubwo yagiye mu ijuru.Ariko siko bibiliya ivuga.Urugero,igihe Lazaro yapfaga,ntabwo Yesu yavuze ko Lazaro yali yitabye Imana mu ijuru,ahubwo yavuze ko Lazaro asinziriye.Hanyuma aramuzura.Bible ivuga ko abapfuye "basinziriye mu gitaka".Nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6 umurongo wa 40,abapfuye bumvira Imana azabazura ku munsi wa nyuma,abahe ubuzima bw’iteka.

rukebesha yanditse ku itariki ya: 22-01-2021  →  Musubize

Mukunda impaka! Niba yaravuze ngo bamureke yitahire, bivuga ko yari azi aho agiye; kandi heza. Wowe iryo tiku ridashinga urikurahe? Erega natwe dusoma Bibiliya! Iwacu ni mu ijuru. Wowe niba wumva atari iwanyu, kazi yako!!

fernandel yanditse ku itariki ya: 23-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka