Pasiteri Ezra Mpyisi yitabye Imana

Pasiteri Ezra Mpyisi yitabye Imana ku myaka 101 y’amavuko. Amakuru y’urupfu rwa Muzehe Mpyisi yamenyekanye atangajwe n’abo mu muryango we kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024.

Muzehe Mpyisi witabye Imana yari umwe mu Banyarwanda babitse amateka ahambaye yo hambere ku Ngoma z’Abami cyane ko yabanye cyane n’umuryango w’Umwami Rudahigwa ndetse akaba yaranabaye n’Umujyanama wa Kigeli V Ndahindurwa watanze mu mpera za 2016.

Pastor Ezra Mpyisi yavutse tariki 19 Gashyantare 1922, avukira i Nyanza mu Majyepfo ku Ngoma y’Umwami Yuhi 5 Musinga. Ubuzima bwe bwose yabumaze ari umubwirizabutumwa mu Itorero ry’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi ari na byo byamuhesheje kuba mu Nama Nkuru y’Igihugu yagiraga inama Umwami Mutara III Rudahigwa.

Rudahigwa amaze gutanga, Mpyisi yakomeje kugira inama Umwami Kigeli V Ndahindurwa wamusimbuye kugeza mu 1960, ubwo yahezwaga ishyanga n’Ababiligi, ku busabe bw’Ishyaka Parmehutu.

Mpyisi yaje kujya hanze nk’impunzi, agaruka mu Rwanda mu 1997. Ari mu bashinze Kaminuza y’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ya UNILAK, ndetse yanatangije Ishuri rya Bibiliya i Nyamirambo.

Pasiteri Mpyisi ni umwe mu bari bakunze kugarukwaho cyane kubera imvugo ze zitangaza benshi.

Reba kimwe mu biganiro yagiranye n’abanyamakuru akabaha ibisubizo bitangaje:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Umukambwe atabarutse gitware Kandi neza abanyeshuli bigishijwe gushirimbere bibiliya bakomereze Aho yarageze tuzajye tubakurikirana nkuko Ezra byari bimeze

Habumuremyi samuel yanditse ku itariki ya: 29-01-2024  →  Musubize

Too Sad to hear.
Rest in Perfect Peace Man of God

ABC yanditse ku itariki ya: 27-01-2024  →  Musubize

Uyu mukambwe yari intwari I mana umuhe iruhuko ridashira Kandi impanuro adusigiye natwe tuzigenderaho iteka I mana imwakire mubayo.

Nkurikiyinka Emmanuel yanditse ku itariki ya: 27-01-2024  →  Musubize

Uyu mukambwe yari intwari I mana umuhe iruhuko ridashira Kandi impanuro adusigiye natwe tuzigenderaho iteka I mana imwakire mubayo.

Nkurikiyinka Emmanuel yanditse ku itariki ya: 27-01-2024  →  Musubize

Plaster rest in Paradise

Ihimbazwe lea yanditse ku itariki ya: 27-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka