Pasiporo zisanzwe zacyuye igihe zisimbuzwa iz’ikoranabuhanga
Leta y’u Rwanda yavanyeho impushya z’inzira zisanzwe (Passports) izisimbuza iz’ikoranabuhanga (e-Passports), zikoreshwa mu bihugu byose biri mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ibibuga by’indege (Rwanda Airports Company), ku wa kabiri cyanditse kuri Twitter kigira kiti “Pasiporo zisomwa n’imashini ubu zarangije igihe cyazo kandi ntizizongera gufatwa nk’uruhushya rw’inzira rwemewe mu Rwanda. Abanyarwanda bose bifuza kujya mu bihugu bisaba pasiporo, barasabwa gutunga iy’ikoranabuhanga (e-passport)”.
Itangazo ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE) kuri Twitter, riravuga ko icyemezo cyo gukuraho pasiporo zisanzwe, cyatangiye gushyirwa mu bikorwa guhera ku wa 28 Kamena 2022.
Hagati aho abaturage bagaruka mu gihugu bafite pasiporo zisanzwe, bazemererwa kwinjira mu Rwanda bityo babonereho no gusaba pasiporo nshya.
Urugendo rw’imyaka ine
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Abinjira n’Abasohoka cyatangiye gutanga pasiporo z’ikoranabuhanga guhera muri Kamena 2019, ibindi bihugu biri muri EAC nka Kenya, Tanzania na Uganda nabyo bikurikiraho.
Mu myaka ibiri ishize pasiporo y’ikoranabuhanga ya mbere itanzwe, ibihugu biri muri EAC nabyo byasabwe gutangira gukuraho pasiporo zisanzwe.
Nk’uko byemezwa na DGIE, pasiporo y’ikoranabuhanga irizewe cyane mu rwego rw’umutekano, kubera ko ifite akuma kabitse amakuru yose arebana na nyirayo, kandi ikaba ishobora gusuzumwa n’ikoranabuhanga ryo mu bindi bihugu biri mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

The KT Press dukesha iyi nkuru, iravuga ko pasiporo y’ikoranabuhanga ari kimwe mu bikorwa bigamije gukumira ibyaha byambukiranya imipaka birimo iterabwoba, kubera ko ikoresha ikoranabuhanga ryo mu rwego rwo hejuru, rifasha kumenya ko abafite izo pasiporo ari abantu bazibonye bazikwiye.
Abanyarwanda baba mu mahanga bashobora gusaba e-passport banyuze ku Irembo: https://irembo.gov.rw/. Imyirondoro y’usaba pasiporo ifatirwa ku biro bya Ambasade biri hafi ye, kugira ngo yinjinzwe mu irangamuntu no muri e-passport.
Igiciro cya e-Passports
Hari ubwoko butandukanye bwa e-Passports n’ibiciro byazo bigatandukana. Imara imyaka ibiri igura 25.000FRW, imara imyaka itanu (y’amapaji 50) ikagura 75.000FRW, hari na e-Passport y’amapaji 66 imara imyaka icumi ikagura 100.000FRW, iy’akazi imara imyaka itanu igura 15.000FRW, naho e-Passport y’abanyamahanga (diplomats) ikagura 50.000FRW.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|