Pasiporo z’u Rwanda zatanzwe mbere ya 27/06/2019 ntizizongera gukoreshwa kuva tariki 28/06/2021

Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda rwatangaje ko Pasiporo z’u Rwanda zatanzwe mbere y’itariki ya 27 Kamena 2019 zose zizacyura igihe ntizongere gukoreshwa kuva tariki ya 28 Kamena 2021.

Pasiporo Nyarwanda ya Afurika y'Iburasirazuba ikoranye ikoranabuhanga
Pasiporo Nyarwanda ya Afurika y’Iburasirazuba ikoranye ikoranabuhanga

Izo pasiporo zasimbuwe na Pasiporo Nyarwanda ya Afurika y’Iburasirazuba ikoranye ikoranabuhanga yatangiye gutangwa no gukoreshwa guhera tariki 28 Kamena 2019.

Ubuyobozi bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka buvuga ko iyi Pasiporo Nyarwanda ya Afurika y’Iburasirazuba ikoranye ikoranabuhanga isabirwa kuri internet ku rubuga rwa IREMBO.

Itangazo ry’uru rwego rivuga ko ufite Pasiporo icyuye igihe yari igifite agaciro ashobora gusaba indi. Umukozi w’uru rwego yabwiye Kigali Today ko uwari ugifite icyuye igihe ariko igifite agaciro azasaba indi akishyura n’ikiguzi cyayo.

Kuva ku wa Gatanu tariki ya 28 Kamena 2019, nibwo Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka rwatangiye gutanga Pasiporo Nyarwanda ya Afurika y’Iburasirazuba ikoranye ikoranabuhanga.

Icyo gihe Umuyobozi w’Urwego rw’abinjira n’abasohoka Lt. Col François Regis Gatarayiha yatangarije abanyamakuru ko iyi pasiporo izajya ihabwa Abanyarwanda bose babyifuza, ku kiguzi gitandukanye bitewe n’ubwoko bwa pasiporo.

Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka rwatangaje ko iyi Pasiporo Nyarwanda ya Afurika y’Iburasirazuba, ifite ibirango by’umuco nyarwanda, nko kuba irimo inzu ya kinyarwanda /gakondo, inzu igezweho (Convention Centre), intore ndetse n’umubyinnyi.

Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka, Lit Col Gatarayiha kandi yavuze ko iyi pasiporo ikoranye ibimenyetso by’umutekano, bituma ntawabasha kuyigana.

Yagize ati "Izi pasiporo zikoranye ibimenyetso by’umutekano bituma zirushaho kwizerwa ku isi hose, cyane cyane mu bijyanye no kuba abantu bagerageza kuzigana byabagora".

Batanu ba mbere ubwo bafataga pasiporo zikoranye ikoranabuhanga bari hamwe n'Umuyobozi w'Urwego rw'Abinjira n'Abasohoka (wambaye indorerwamo)
Batanu ba mbere ubwo bafataga pasiporo zikoranye ikoranabuhanga bari hamwe n’Umuyobozi w’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka (wambaye indorerwamo)

Iyi pasiporo ikoranye ikoranabuhanga (e-passport), igizwe n’ibyiciro bitatu:

Hari pasiporo isanzwe (ordinary passport), ifite ibara ry’ubururu bwerurutse, ikoreshwa mu ngendo zisanzwe kandi igahabwa buri munyarwanda wese uyifuza, nayo ikaba irimo ibyiciro bitatu bitandukanywa n’ikiguzi cya buri pasiporo.

Hari pasiporo isanzwe ihabwa abana, ikagira amapaji 34 kandi ikazajya imara imyaka ibiri. Iyi pasiporo izajya igurwa amafaranga ibihumbi 25 y’u Rwanda.

Hari pasiporo isanzwe y’abantu bakuru, ifite amapaji 50, yo ikazajya itangwa ku kiguzi cy’amafaranga ibihumbi 75 by’amafaranga y’u Rwanda, igakoreshwa mu gihe cy’imyaka itanu.

Hari na pasiporo isanzwe ihabwa abantu bakuru, ikaba ifite amapaji 66, yo ikaba izajya igurwa amafaranga ibihumbi 100, kandi igakoreshwa mu gihe cy’imayaka 10.

Pasiporo ikoranye ikoranabuhanga kandi ifite icyiciro cya pasiporo z’akazi zihabwa abakozi ba Leta bajya mu butumwa bw’akazi.

Iyo pasiporo ifite ibara ry’icyatsi kibisi, ifite amapaji 50, ikazajya itangwa ku kiguzi cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 15, kandi ikamara imyaka itanu.

Hari kandi pasiporo ihabwa abadiporomate n’abandi banyacyubahiro, bateganywa n’iteka rya Minisitiri nomero 06/01, ryo kuwa 29 Gicurasi 2019 ryerekeye abinjira n’abasohoka.

Iyo pasiporo ifite ibara ritukura, ikaba ifite amapaji 50, ikazajya itangwa ku kiguzi cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 15, ikajya imara imyaka itanu.

Ubwo zatangiraga gutangwa, Enock Niyonzima, umwe mu Banyarwanda ba mbere bafashe pasiporo ikoranye ikoranabuhanga, yavuze ko anejejwe no kuba mu ba mbere bayifashe, akavuga ko bigiye kujya bimworohereza mu ngendo akunze gukorera mu mahanga.

Agira ati "Ubusanzwe twajyaga tugenda, twagera mu mahanga ugasanga bahamagara ngo abafite e-passport banyure ahabo, ugasanga twebwe dufite izisanzwe tumaze umwanya munini dutegereje.

Iyingiyi kubera ubuhanga ikoranye, kandi ikaba igaragaza amakuru yose, ntabwo tuzongera kujya dutinda ku bibuga by’indege, turabyishimiye cyane".

Uburyo bwo gusaba pasiporo ikoranye ikoranabuhanga

Gusaba Pasiporo Nyarwanda ya Afurika y’Uburasirazuba ikoranye ikoranabuhanga, bisaba ko hafatwa ibikumwe ndetse n’ifoto by’uyisaba, kugira ngo hongerwe umutekano wayo, kandi hafatwe umwirondoro uhagije.

Kubera iyo mpamvu, Urwego rw’abinjira n’abasohoka rumenyesha Abanyarwanda ko ushaka pasiporo azajya yiyizira ubwe ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka, kugira ngo atange ibisabwa.

Gusaba bizajya bikorwa, abari mu Rwanda bazajya begera umukozi wa Irembo, cyangwa se bo ku giti cyabo bakore ubusabe, banishyure bitewe n’ubwoko bwa pasiporo basaba. Ibisabwa ni indangamuntu, no kwishyura amafaranga ahwanye n’ubwoko bwa pasiporo usaba ashaka.

Nyuma yo gusaba, uwasabye azajya abona ubutumwa bugufi bumumenyesha umunsi n’isaha azazira gutanga umwirondoro n’ibikumwe no gufata ifoto.

Umunsi ukurikiyeho, uwasabye azajya amenyeshwa mu butumwa bugufi, umunsi azazira gufata pasiporo yasabye.

Urwego rw’abinjira n’abasohoka ruvuga ko gusaba no guhabwa pasiporo bitazajya birenza iminsi ine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

none ubwo nkumuntu utazabona uko utaha mbere yiyo tariki kubwimpanvu zitandukanye nko kurwara ishuri kubura inzira kubura amafranga uwo NNIBINDI mumuteganyiriza iki azaguma mumahanga cg hari ikindi mwamuteKEREJEHO KUKO AZABA ARI UMUNYARWANDA USHAKA GUTAHA IWABO

KDI AKABA ARI MUGIHUGU KITARIMO AMBASSADE Y,URWANDA

nsengumukiza joel yanditse ku itariki ya: 16-04-2021  →  Musubize

none ubwo nkumuntu utazabona uko utaha mbere yiyo tariki kubwimpanvu zitandukanye nko kurwara ishuri kubura inzira kubura amafranga uwo NNIBINDI mumuteganyiriza iki azaguma mumahanga cg hari ikindi mwamuteKEREJEHO KUKO AZABA ARI UMUNYARWANDA USHAKA GUTAHA IWABO

nsengumukiza joel yanditse ku itariki ya: 16-04-2021  →  Musubize

Njye ndibaza uburyo passport y’aba diplomate igura make iy’abaturage basanzwe ikaba ihenze kuriya.......ikindi biteje igihombo ku bantu tumaranye passport imyaka itagejeje kuri 2 yari igifite imyaka 3 yose ya garantit!!!😭😭😭turahombye turahombyeee😭

MUHOZA Olivier yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize

Murakoze kuri iyi nkuru.......ariko rero ikigo cy’abinjira n’abasohoka kiri guhuzagurika no guhombya abantu.Ubu se mwambwira ko Passport nguze ejo bundi kuri 50.000 frws igiye kumara imyaka 2 gusa none ngo ngure indi ya 75.000 frws?Reka ndekere aho n’iki gihombo kiramaze!
Nimwijyanire!!!

MUHOZA Olivier yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize

Abari mu mahanga se bo bashaka guhinduza izo bafashe mbere bazajya babigenza bate?

Damien Niyikiza yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka