Paruwasi ya Nyamasheke yibarutse umusaseredoti n’umudiyakoni
Kuri iki cyumweru tariki ya 17/08/2014, imbere ya Kiriziya ya paruwasi ya Nyamasheke muri diyoseze ya Cyangugu, Uwiringiyimana Simon yahawe ubupadiri na Nkurunziza Jean Baptiste ahabwa ubudiyakoni (ni icyiciro kibanziriza guhabwa ubupadiri).
Uwiringimana Simon uvuka muri santarari ya Nyamasheke na Nkurunziza uvuka muri paruwasi ya Hanika, barahiriye imbere y’imbaga na Musenyeri wa diyosezi ya Cyangugu kuzaba indahemuka mu kazi ka gishumba bahawe, bakaba imanzi ndetse bakarangwa no kumvira.
Mu ijambo ry’umushumba wa diyosezi ya Cyangugu, Bimenyimana Jean Damascène, yavuze ko umupadiri ari intumwa y’Imana ko akwiye guhora yibuka inshingano ze zo gutagatifuza imbaga y’Imana, agakora akazi ke agirira Imana yamutumye mu bantu.
Yagize ati “muhawe inshingano zitoroshye zo kuba intumwa z’ijambo ry’Imana mu bantu, mukwiye kuba koko muzatanga ubutumwa bwiza mwuzuza inshingano z’umusaseridoti ukwiye kandi mugirira Imana yabatumye”.

Padiri mushya Uwiringiyimana Simon yashyimiye abantu bose bamubaye hafi kuva akiri muto kugeza ubwo ahawe ubupadiri, asaba ko abo bose bazamuhora hafi kugira ngo inshingano ahawe zo gutagatifuza imbaga y’Imana azazigereho neza.
Yagize ati “ndashimira ababyeyi banjye, ndashimira abantu bose bagize uruhare mu gukura kwanjye nkaba ngeze kuri iyi ntera, ndasaba ko bakomerezaho maze n’inshingano naragijwe nkazazisohoza”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste, yibukije ko kiriziya ari umufatanyabikorwa wa leta mu bintu byinshi asaba ko ubwo bufatanye bwakomeza bakarushaho guteza imbere igihugu cy’u Rwanda, yongera kwibutsa abari bateraniye aho ko roho nziza ikwiye kuba mu mubiri muzima.
Yagize ati “ndashishikariza abaturage bose kwibuka ko roho nziza ikwiye kuba mu mubiri muzima, ibi bisaba gukora cyane, ntabwo waba umukristu nyawe udatanga ubwisungane mu kwivuza, nkaba nsaba abari hano bose no kubibwira n’abandi bagatanga ubwisungane mu kwivuza kandi ku gihe”.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 18/08/2014, padiri mushya yasomye misa ye ya mbere bita misa y’umuganura muri santarari ya Nyamasheke.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|