Paruwasi ya Janja yafunguye isomero ryibanda ku mateka ya Jenoside

Mu rwego rwo kubungabunga ku buryo burambye amateka y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko mu gace ka Bukonya, ku wa Gatatu tariki ya 31 Gicurasi 2023, Paruwasi Gatolika ya Janja mu Karere ka Gakenke, yafunguye isomero rigamije gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni isomero ryatwaye asaga Miliyoni 22Frw
Ni isomero ryatwaye asaga Miliyoni 22Frw

Ni no mu rwego rwo gusubiranya imva z’ahahoze urwibutso rwa Jenoside rwa Janja, hubatse iryo somero, nyuma y’uko muri 2014 imibiri y’abari bahashyinguye yimuriwe mu rwibutso rw’Akarere rwa Buranga.

Kubaka iryo somero ni ku gitekerezo cya Padiri mukuru wa Paruwasi Janja, Bonaventure Twambazimana, aho avuga ko nyuma yo kubyemererwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke, ndetse n’abahagarariye IBUKA muri ako Karere, yatangira imirimo yo kubaka muri Gashyantare 2019.

Imirimo yo kubaka iryo somero yarangiye muri Werurwe 2020, rikaba ryahawe umugisha rinafungurwa ku mugaragaro tariki 31 Gicurasi 2023.

Padiri mukuru wa Paruwasi Janja, Bonaventure Twambazimana, aha umugisha iryo somero
Padiri mukuru wa Paruwasi Janja, Bonaventure Twambazimana, aha umugisha iryo somero

Mu ijambo rye Padiri Twambazimana, yagize ati “Nifuza ko iyi nzu yaba igicumbi cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace ka Bukonya, ku buryo urubyiruko rwacu rwajya ruhagera rukamenya amateka asobanutse kandi afitiwe amakuru ahagije mu nyandiko. Umuco wo kuvuga, ni wo ubangukira Abanyarwanda, ariko gutoza abana n’urubyiruko umuco wo gusoma, nabyo ni byiza kurushaho”.

Urubyiruko rwiga mu bigo byegereye iryo somero rwaganiriye na Kigali Today, rwararyishimiye rukarifata nk’amahirwe babonye yo kurushaho kumenya amateka ya Jenoside, no kumenya uburyo bwo kurwanya ingengabitekerezo yayo, ibyo bikazabafasha gutera imbere mu bwenge dore ko muri iryo somero harimo n’ibitabo binyuranye bijyanye n’amasomo biga.

Mukeshimana Valentine ati “Ndashimira ubuyobozi bwaduteguriye gahunda y’isomero, nkanjye wiga indimi bizamfasha kuko nabonyemo inkoranyamagambo nyinshi, zizadufasha kunguka ubwenge. Turishimira ko iri somero rizajya risobanurira abantu amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, batubwiye ko rigiye kubona n’ibitabo bivuga ku mateka ya Jenoside, nkatwe abana ntidusobanukiwe ayo mateka, bizadufasha kurushaho kumenya Jenoside n’uburyo yateguwe bidufashe kuyirwanya”.

Abaturage bamurikirwa iryo somero
Abaturage bamurikirwa iryo somero

Ingabireyurukundo Juliette ati “Iri somero rije kudufasha kumenya amateka kugira ngo tuzayageze ku bandi. Tuzasobanukirwa neza Jenoside natwe tuyisobanurire abandi, bidufashe gutahiriza umugozi umwe, kwiyunga no kubana mu mahoro, turwanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside, tubifashijwemo n’ababyeyi bacu, abarezi n’inzego zitandukanye”.

Ni igikorwa cyishimiwe n’abafite ababo bari bashyinguwe muri urwo rwibutso, ndetse n’ubuyobozi bwa Ibuka, aho bavuga ko mu tundi duce ahimuwe imibiri usanga hatitabwaho, bakaba bizera ko iryo somero rizafasha benshi kurushaho kumenya Jenoside yakorewe Abatutsi muri ako gace.

Nsengimana Alfred, Umujyanama wihariye wa Ibuka mu Karere ka Gakenke ati “Muri aka Karere ka Gakenke nicyo gikorwa cya mbere kidukoze ku mutima kurusha ibindi. Nk’abarokotse Jenoside twishimiye iki kigorwa cy’isomero kibimburiye ahandi mu aka Karere, tukifuza ko no mu yindi mirenge amasomero yakubakwa, dukurikije uko amateka muri uru Rwanda rwacu yagenze”.

Urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri rwishimiye iryo somero
Urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri rwishimiye iryo somero

Ni isomero rifite ibitabo 3,268 byiganjemo iby’abanyeshuri mu byiciro by’ayisumbuye, abanza n’ay’incuke, hakaba hakiburamo ibitabo bivuga ku mateka ya Jenoside, kandi ari byo bikenewe cyane. Ubuyobozi bwa Paruwasi ya Janja bukaba bukomeje kuvugana na MINUBUMWE na CNLG, mu gushaka uko iryo somero ryabona ibitabo bivuga ku mateka ya Jenoside.

Harimo gutegurwa n’uburyo hakusanywa amateka y’abari bashyinguye mu rwibutso rwa Janja, n’ubwo hamaze gushyirwaho ikimenyetso kigaragaza amazina y’inzirakarengane zazize Jenoside mu gace ka Bukonya.

Ni isomero rikeneye kandi ibikoresho binyuranye, birimo (Equipement) mu cyumba cy’ikoranabuhanga, mudasobwa, Internet n’ibindi.

Iryo somero ryuzuye ritwaye 22,650,000Frw, aho 12,000,000Frw yatanzwe n’umugiraneza wo muri Amerika w’inshuti ya Paruwasi, Paruwasi Janja itanga 10,650,000 FRW.

Kimwe mu bimenyetso ndangamateka y'abahoze bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Janja
Kimwe mu bimenyetso ndangamateka y’abahoze bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Janja
Ni umuhango wabimburiwe n'igitambo cya Misa
Ni umuhango wabimburiwe n’igitambo cya Misa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka