Paruwasi ya Byumba yizihije isabukuru y’imyaka 80 imaze ibayeho

Paruwasi Katedarare ya Byumba yizihije isabukuru y’imyaka 80 imaze ibayeho, yishimira ibikorwa bitandukanye yagezeho birimo kubanisha neza Abanyarwanda.

Paruwasi ya Byumba imaze imyaka 80 ishinzwe
Paruwasi ya Byumba imaze imyaka 80 ishinzwe

Uwo muhango wabaye tariki ya 13 Gicurasi 2017, watangijwe n’urugendo ruzenguruka Umujyi wa Byumba rwakozwe n’Abakristu, Abapadiri n’abandi bihaye Imana. Nyuma y’urwo rugendo hakurikiyeho igitambo cya Misa.

Muri uwo muhango hatangajwe ko Paruwasi Katedarari ya Byumba muri iyo myaka 80 imaze ibayeho, yagize uruhare mu itangizwa ry’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye byose hamwe bigera ku 110 biri muri Diyosezi ya Byumba.

Muri ibyo bigo by’amashuri hari ibizwi nka Groupe scolaire de la salle Byumba na Groupe Scolaire Notre Dame du Bon conseil Byumba.

Iyo Paruwasi kandi yagize uruhare mu ishingwa rya kaminuza yitwa University of Technology and Arts of Byumba.

Paruwasi Katedarari ya Byumba kandi yanagize uruhare mu ishingwa ry’ibigonderabuzima 13 bibarizwa muri Diyosezi ya Byumba.

Mbere y'igitambo cya misa habayeho umutambagiro wazengurutse umujyi wa Byumba
Mbere y’igitambo cya misa habayeho umutambagiro wazengurutse umujyi wa Byumba

Abakirisitu batandukanye b’iyo Paruwasi bavuga ko bishimira cyane uruhare rwayo mu gutuma begerana n’Imana ndetse bakanabasha kubana neza na bagenzi babo; nk’uko bitangazwa na Habyarimana Felicien w’imyaka 57 y’amavuko abivuga.

Agira ati “Nize kubana neza n’abandi, menya ko roho nzima itura mu mubiri muzima, badufashije guhurira mu miryango remezo, aho twiga ijambo ry’Imana, ariko tukaniga kubana neza ndetse no kwiteza imbere. Rwose Paruwasi yatugejeje kuri byinshi byiza.”

Anne Marie Musabyimana, umukecuru ufite imyaka 65 y’amavuko avuga ko hari igihe mu miryango hajya havuka amakimbirane, ariko kubera kuba Abakirisitu, bigatuma bisubiraho bakagendera ku ijambo ry’Imana.

Ubwo bari bari mu gitambo cya Misa kuri Paruwasi Katedarare ya Nyumba
Ubwo bari bari mu gitambo cya Misa kuri Paruwasi Katedarare ya Nyumba

Padiri mukuru wa Paruwase Katedarare ya Byumba, Rutsindintwarane Emmanuel yagaragaje ko hari byinshi bagezeho, ariko ngo ubu bafite intego yo guhiga ibindi byinshi, biteza imbere Abakiristu.

Agira ati “Guhera ku Mukiristu wacu agomba guhiga, ndetse n’abayobozi bagahiga, buri mwaka hakajya hagaragazwa icyo umuntu yahize, kugira ngo tubashe guteza imbere Abakiristu bacu.”

Depite Gatabazi Jean Marie Vianney, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yavuze ko intambwe Kiriziya Gatorika imaze gutera mu kubanisha neza Abanyarwanda ari nziza. Niho yahereye abahamagarira kuyikomeza.

Guhera mu mwaka wa 1937 ubwo Paruwasi ya Byumba yashingwaga imaze kubatiza Abakiristu basaga ibihumbi 80. Ifite Abapadiri 14 n’Ababikira batatangajwe umubare bayivukiyemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka