Paruwasi Gatolika ya Byimana yageneye impano Perezida wa Repubulika

Paruwasi Gatolika Sancta Maria ya Byimana mu Karere ka Ruhango, yageneye impano Perezida Paul Kagame, mu rwego rwo kumushimira ku ruhare yagize mu iyubakwa ry’inyubako nshya y’iyo Paruwasi.

Impano Paruwasi ya Byimana yageneye Perezida Kagame yakiriwe na Guverineri Alice Kayitesi
Impano Paruwasi ya Byimana yageneye Perezida Kagame yakiriwe na Guverineri Alice Kayitesi

Ni mu muhango wo gufungura ku mugaragaro iyo nyubako yari imaze imyaka 10 ivugururwa, wabaye ku wa Gatandatu tariki 02 Nzeri 2023, ubimburirwa n’igitambo cya Misa cyahimbajwe n’Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Bartazar Ntivuguruzwa.

Ni n’umunsi w’impurirane wo kwizihiza Yubile y’imyaka 75 iyo Paruwasi imaze ibayeho, kuko yashinzwe mu 1945 yibarutswe na Misiyoni ya Kabgayi.

Ni inyubako ifite ubushobozi bwo kwakira abakirisitu barenga 2500, aho yuzuye itwaye Miliyoni zisaga 380Frw, yavuye mu mbaraga z’abakirisitu, uruhare runini ruva mu baterankunga batandukanye banagenewe igihembo cy’ishimwe.

Mu bashimiwe uruhare bagize mu kuvugurura iyo nyubako y’iyo Paruwasi, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ni we uza ku isonga, aho iyo Paruwasi yamugeneye umutako, bavuze ko ari uw’ibwami ugizwe n’amabara atandukanye.

Abapadiri benshi bitabiriye uwo muhango
Abapadiri benshi bitabiriye uwo muhango

Mu bandi bashimiwe harimo Musenyeri Smalagde Mbonyintege, Dr. Nsanzabaganwa Monique, Hon Etienne Niyonzima, Eng Straton Uwiziyimana wakoze igishushanyo mbonera cy’iyo nyubako, abapadiri n’abandi.

Iyo mpano yagenewe Perezida Kagame n’umuryango we, yakiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, mu izina ry’umuryango w’Umukuru w’Igihugu.

Guverineri Kayitesi, yashimiye abakirisitu ba Paruwasi ya Byimana, abizeza ko impano bahaye Perezida wa Repubulika imugeraho.

Ati “Ndashimira cyane mwe abakirisitu b’iyi Paruwasi ya Byimana, ku bw’iyi Kiliziya nziza mwubatse, ndetse n’uruhare rwanyu mu gukomeza kwiteza imbere no guteza imbere Akarere ka Ruhango. Impano mwampaye ndabashimira mu izina ry’uwo mwayigeneye, kandi ndabizeza ko ubutumwa mwampaye nzabugezayo uko mwabumpaye”.

Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye

Guverineri Kayitezi kandi yashimiye abakirisitu ba Paruwasi ya Byimana, ku muhate wabaranze mu gihe cy’imyaka 10 bavugurura inyubako ya Kiliziya yabo.

Ati “Ndashimira ubufatanye bwabaranze mu myaka ishize ubwo mwifatiraga icyemezo cyo kubaka Kiliziya ihesheje Imana ikuzo, kandi namwe nk’abakirizitu ba Byimana ikabahesha agaciro. Ubwo bufatanye bwabaranze nibwo bumwe bwanyu kandi biragaragaza ko ntacyo mutageraho muhereye kuri iki gikorwa remezo”.

Guverineri Kayitesi yasabye abakirisitu gufatanya gukomeza kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda, nk’isano muzi bahuriyeho kandi ibafasha gukomeza kwiyubaka, birinda icyo ari cyo cyose cyahungabanya ubwo bumwe, baharanira kubaka umuryango nyarwanda utekanye utarangwa n’amakimbirane, ahubwo bagakora bakivana mu bukene.

Musenyeri Bartazar Ntivuguruzwa ni we watuye igitambo cya Misa
Musenyeri Bartazar Ntivuguruzwa ni we watuye igitambo cya Misa

Mu ijambo ry’Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Bartazar Ntivuguruzwa, yashimiye abagize uruhare mu iyubakwa ry’iyo Kiliziya, by’umwihariko ashimira Perezida Paul Kagame.

Ati “Twashimiye Nyakubaha Perezida wa Repubulika n’umuryango we, nanjye nk’umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi, ndagira ngo ku buryo bw’umwihariko mushimire k’ubw’iyo nkunga ye no kuba twarafatanyije urwo rugendo rutugejeje ku gikorwa nk’iki”.

Arongera ati “Bakirisitu muryango w’Imana wa Paruwasi ya Byimana, ndabashimira urukundo mufitiye Kiliziya, mufitiye Paruwasi yanyu ya Byimana, mufitiye Diyosezi ya Kabgayi. Ndabashimira kuri iyi ngoro iteye amabengeza mwafatanyije kubaka, ndashimira n’abandi bose bagize uruhare muri iki gikorwa, cyane cyane Musenyeri Smalagde watangije iki gikorwa cyo kubaka iyi Paruwasi, akagiherekeza none kikaba kigeze mu musozo”.

Dr. Monique Nsanzabaganwa ari mu bashimiwe
Dr. Monique Nsanzabaganwa ari mu bashimiwe
Abakirisitu bashimiwe igikorwa bagezeho cyo kuzuza inyubako ya Paruwasi Byimana
Abakirisitu bashimiwe igikorwa bagezeho cyo kuzuza inyubako ya Paruwasi Byimana
Paruwasi Byimana
Paruwasi Byimana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Itaka usanga ku nyubako n’ibirango bya gatulika haba haliho ishusho ya Bikiramaliya.Gusa nta foto ye yigeze iboneka.Bisobanura ko nta muntu n’umwe uzi uko yasaga.Ikindi kandi,imana itubuza kugira undi muntu turamya uretse yo yonyine.Bisobanura ko kuramya Mariya ali icyaha.

masengo yanditse ku itariki ya: 4-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka