Partners in Health yateye inkunga Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya
Inshuti mu buzima (Partners in Health) basuye Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bari mu nkambi ya Kiyanzi mu karere ka Kirehe babagezaho inkunga y’amafaranga miliyoni 6 n’ibihumbi 431 azafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Umwe mu bashinze umuryango Partners in Health, Ophelia Dahl, yavuze ko bifatanyije n’Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya bakaba ariyo mpamvu baje kureba uko bamerewe.
Umuyobozi muri Minisiteri y’ibiza no gucyura impunzi ushinzwe ibibazo by’impunzi, Jean Claude Rwahama, yashimiye Partners in Health uburyo baje gufasha aba Banyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya ku nkunga yabateye.

Uretse abafite imiryango yabo mu gihugu bahita boherezwamo, abandi Banyarwanda birukanwe muri Tanzaniya bakirirwa mu nkambi ya Kiyanzi iri mu karere ka Kirehe. Mu Rwanda hamaze kwakirwa Abanyarwanda barenga 6000 birukanwe muri Tanzaniya.

Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|