Paris: Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Macron

Perezida Paul Kagame yageze i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa Gatatu 07 Gicurasi2025, agirana ibiganiro na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.

Abakuru b'Ibihugu byombi bagiranye ibiganiro
Abakuru b’Ibihugu byombi bagiranye ibiganiro

Ibiro bya Perezida wa Repubulika byatangaje ko Abakuru b’ibihugu bombi baganiriye ku bibazo byugarije isi, ubufatanye n’umubano hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame na Macron baherukaga guhura mu Kwakira 2024, ubwo Perezida Kagame yitabiraga Inama y’Abakuru b’Ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Igifaransa (Francophonie).

Mbere y’uko bahura mu Kwakira, muri Nyakanga 2024, Macron yashimye Kagame uruhare agira mu guteza imbere ibikorwa remezo n’ishoramari muri siporo, imikino, anasaba umuryango mpuzamahanga gushyiraho akawo mu gutera inkunga ibikorwa remezo muri Afurika.

Ibi Perezida Macro yabivugiye mu nama ku ruhare rwa siporo mu iterambere rirambye "Sports for Sustainable Development Summit’ yabereye i Paris muri Nyakanga 2024 mbere y’ifungurwa ry’Imikino ya Olempike.

Muri Mata, Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ikiganiro kuri telefone bavuga ku bufatanye mu nzego zitandukanye n’ibibazo by’umutekano mucye muri aka karere, bombi bemeranya ko hakenewe igisubizo cya politiki ku bibazo by’intambara iri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Perezida Kagame na Perezida Macron bagiranye ibiganiro mu gihe impuguke ku bibazo bya Congo zirimo kuganira ku mwanzuro wa mbere w’amasezerano y’amahoro hagati ya Rwanda na RDC, yitezweho gushyirwaho umukono na Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi muri Kamena 2025, i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) imbere ya Perezida Donald Trump.

Uretse amasezerano y’amahoro, ibihugu byombi (Rwanda na RDC) byitezweho gusinya andi masezerano y’ubufatanye na USA mu birebana n’ubukungu.

Hazashyirwaho komite ishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ibikubiye muri ayo masezerano, ikazaba igizwe n’intumwa za USA, Qatar, u Bufaransa na Togo.

Ubwo Perezida Kagame yageraga i Paris
Ubwo Perezida Kagame yageraga i Paris

Imishyikirano yari isanzwe iyobowe n’amasezerano y’ubufatanye hagati ya EAC na SADC, ubu yashyizwe mu maboko ya Afurika Yunze Ubumwe, Perezida wa Togo Faure Gnassingbé akaba ari we uyoboye iki gikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashimira nyakubahwa Paul kagame uburyo akomeje kudushakira uburyo bwo gukemura ibibazo byo mukarere bityo tukabona iterambere ryihuse

Nshimiyimana yanditse ku itariki ya: 7-05-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka