PAM yiyemeje gushyira imbaraga mu gutoza urubyiruko indangagaciro nyafurika

Ubuyobozi bukuru w’Umuryango uharanira kwihuza no kwigenga kw’Abanyafurika (Pan African Movement (PAM) ishami ry’u Rwanda, bwiyemeje gushyira cyane imbaraga mu gutoza urubyiruko indangagaciro nyafurika, kugira ngo barusheho kumenya no guharanira icyateza imbere u Rwanda na Afurika muri rusange.

Abagize PAM biyemeje gutoza urubyiruko indangagaciro nyafurika
Abagize PAM biyemeje gutoza urubyiruko indangagaciro nyafurika

Ni bimwe mu byagarutsweho kuri iki Cyumweru tariki 29 Kamena 2025, mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abagize biro y’uwo muryango n’abanyamuryango kugira ngo bitoremo abagize inama nkuru y’ubuyobozi bwa PAM, igizwe na Komisiyo 19 ziyogeraho abakomiseri 2 bagize inama ngishwanama bakaba 21, batorewe manda y’imyaka itatu.

Batowe hakurikijwe ndetse hanubahirizwa amategeko agenga amatora mu Rwanda, kuko hubarijwe n’ihame rya 30% y’abagore muri 21 batowe.

Abatowe bagomba guhagararira komisiyo zitandukanye zirimo urubyiruko, abagore, imibereho myiza n’ubuzima, ubukangurambaga, itangazamakuru, ububanyi n’amahanga, ubucuruzi, disipuline, umutekano n’izindi.

Marie Claire Mukamusonera ni umwe mu bakomiseri bacyuye igihe wongeye gutorwa, avuga ko bimwe mu byo bagiye gushyiramo imbaraga ari ukumanuka bakegera inzego zose.

Ati “Turamanuka tugere ku rwego rw’umuturage ku mudugudu, twubake PAM, abana mu mashuri bayige, uko bazamutse, barangije amashuri biga kuba Umunyafurika, kugira indangagaciro z’Afurika, gukunda Afurika no kuyubaka. Ni byo tugiye gushyiramo imbaraga cyane mu rubyiruko, kugira ngo bazajye bagera mu mirimo yo kubaka Igihugu baramaze gusobanukirwa icyo Afurika ari cyo, icyo ibatezeho n’uburyo bagiye kuyubaka.”

Abanyamuryango ba PAM
Abanyamuryango ba PAM

Chantal Tuyishimire avuga ko impamvu urubyiruko rutaribona cyane muri PAM nk’ahandi, ari uko bakenera kubanza kumva neza icyo bagiye guharanira no kurwanira.

Ati “Mu bikorwa byagiye bitambuka urubyiruko ntabwo bari benshi, ariko hari uburyo tugiye gukoresha bwo kugera hasi muri buri Mudugudu, icyo gihe iyo ufasha urubyiruko ugatangira kubumvisha ikintu, bashyiramo imbaraga. Imbaraga zari zarabanje gushyirwa mu kugira ngo PAM yumvikane ku rwego rw’Igihugu na Afurika, ariko ubu tugiye kureba uko urubyiruko rwashyirwamo imbaraga bakadufasha kubyongera “.

Umuyobozi Mukuru wa PAM-Rwanda, Protais Musoni, avuga ko mu iteganyabikorwa ry’imyaka itatu iri imbere mu byo biyemeje, harimo no gushyira imbaraga mu rubyiruko.

Ati “Nk’uko twabyiyemeje nitwubaka za komisiyo zose, tuzaba tuzirikana imyaka itandukanye ariko abantu bahuriramo, tugire igice kirengeje imyaka 60, ikindi gifite imyaka 40, igifite imyaka 20 no hejuru, hanyuma kandi tuzirikane n’abari munsi ya 20 tubasanga mu mashuri, yaba ayisumbuye n’abanza kugira ngo batozwe za ndangagaciro za PAM.”

Umuyobozi Mukuru wa PAM, Protais Musoni
Umuyobozi Mukuru wa PAM, Protais Musoni

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Dr. Patrice Mugenzi, wari witabiriye iyo nama nyunguranabitekerezo, yabasabye ko mu byo bakora byose bakubaka ubumenyi n’ubushobozi bwabo.

Ati “Mu byo dukora byose twubake ubumenyi n’ubushobozi byacu, duhereye cyane mu gutekereza neza aho turi n’icyo dushoboye, bizadufasha kugira ngo dusubize bya bibazo bimwe na bimwe twitera, ndetse navuga y’uko nta muntu wakagombye kuvuga ngo arumva ntacyo ashoboye, kuko dufite umwanya wo kureba kure, tukareba ibyo bamwe muri twe bagezeho bityo bikatubera umwanya mwiza wo kubigiraho.”

Mu bindi ubuyobozi bwa PAM buzashyiramo imbaraga mu iteganyabirwa ry’imyaka itatu iri imbere, harimo ko buri komisiyo izajya ikora ubushakashatsi mu bice ishinzwe bigaragaza intege nke, ibibazo bihari, hagashakwa ibisubizo kandi bishyirwa mu bikorwa.

Ikindi ni uko uwo muryango ugomba kugira ubushobozi mu rwego rw’amikoro, bakagira ubunyamabanga buhuza ibikorwa, bukora neza kandi bubishoboye.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi
Abatowe bazahagararira komisiyo 19 muri PAM
Abatowe bazahagararira komisiyo 19 muri PAM

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka