PAM isaba abaterankunga kugoboka impunzi kugira ngo zibone amafaranga ahagije yo kuzitunga

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ibiribwa(PAM/WFP) riherutse gutangariza impunzi z’Abanyekongo n’Abarundi ziri mu Rwanda, ko kuva mu kwezi gutaha kwa Werurwe amafaranga yagenewe kubatunga (iposho) azagabanuka ku rugero rungana na 60%.

Ubusanzwe buri muntu mu mpunzi ziri mu Rwanda zirenga ibihumbi 135 yahabwaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi birindwi na magana atandatu (7,600), ahwanye n’amadolari ya Amerika 7,72.

Umwe mu mpunzi z’Abanyekongo zibarizwa mu Rwanda utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati "Nimutadufasha inzara izatwica, buri muntu yafataga amafaranga y’u Rwanda 7,600 ku kwezi ariko na byo bikaba bike, ubu umuntu azajya ahabwa amafaranga 3,040".

Iyi mpunzi ivuga ko bari mu gihirahiro cy’uburyo bazabaho guhera mu kwezi gutaha kwa Werurwe ubwo bazaba bagabanyirijwe iposho, kuko n’ayo bahabwaga ngo atari abahagije.

PAM ivuga ko n’ubwo iryo tangazo ari urucantege, nta yandi mahitamo kuko icyorezo Covid-19 cyadutse mu mwaka ushize wa 2020, ngo cyatumye irushaho gukenera ubufasha buva ku baterankunga batandukanye.

Mu Itangazo ryahawe abanyamakuru, Umuyobozi wa PAM mu Rwanda, Edith Heines yagize ati "Mu gihe PAM ishima ubufasha yahawe kugeza ubu, turimo gusaba abaterankunga gutabara impunzi byihuse kugira ngo zongere kubona inkunga yuzuye no kuzirinda ingaruka mbi z’igihe kirekire".

PAM ivuga ko ikeneye inkunga ingana n’amadolari ya Amerika miliyoni icyenda yazafashisha impunzi kuva mu kwezi kwa Werurwe kugera muri Kamena 2021, ndetse n’amadolari ya Amerika miliyoni 20.6 yatuma izo mpunzi zikomeza kubona ibizitunga muri uyu mwaka wose wa 2021.

Iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye rikomeza rivuga ko niba nta yindi nkunga ribonye, hazakomeza kubaho igabanuka ry’iposho mu mezi azakurikiraho (nyuma y’ukwezi kwa Kamena 2021).

PAM ikavuga ariko ko izakomeza gutanga iposho ryuzuye ku byiciro by’impunzi zitishoboye, harimo abana bari munsi y’imyaka itanu, abanyeshuri, ababyeyi batwite n’abonsa ndetse n’abafite uburwayi nka SIDA n’igituntu.

Ibi byiciro by’abakeneye ubufasha bwihariye bibarizwamo abarenga 51,000 barimo abanyeshuri bangana na 37,000 nk’uko PAM ikomeza ibisobanura.

PAM ivuga ko muri uyu mwaka wa 2021 izakorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi HCR, mu rwego rwo kongera ibigenerwa impunzi zitishoboye birenze kubaha uburingiti gusa.

PAM yizeza u Rwanda ko ubufatanye mu kwita ku mpunzi buzatuma habaho kugabanyiriza Leta umutwaro uri mu kwakira no gutuza impunzi ziva mu bindi bihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze njyewe sinkeneye GU tanga amazina murirusange njyeweho ndi mpunzi ariko nukuri 3040 ntiyatunga umuntu mubyukuri twamarana nabanyarwanda baduturiye kuko ntitwapfa barimo kurya

Isaacndagijimana yanditse ku itariki ya: 3-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka