Padiri Ndekwe wari ukuze kurusha abandi mu Rwanda yasezeweho bwa nyuma.

Padiri Charles Ndekwe uzwiho urukundo rutangaje no kwihebera ubusaseridoti akagira n’igitsure, ubujyanama no gukunda umurimo, yasezeweho bwa nyuma ashyingurwa mu irimbi ry’abapadiri rya Kabgayi mu karere ka Muhanga.

Padiri Ndekwe yasezeweho bwa nyuma
Padiri Ndekwe yasezeweho bwa nyuma

Padiri Nkekwe wari ufite imyaka 96 y’amavuko, yari amaze imyaka 60 ari umusaseridoti akaba yarakoze imirimo myinshi muri Kiliziya Gatolika, irimo no kwigisha abitegura kuba abapadiri mu iseminari.

Uwo mupadiri azwiho gukunda Kiliziya n’ubwo yahuye n’uburwayi akiri muto bukamubuza gukomeza imirimo isaba imbaraga, ariko yakomeje gukora atuje kandi bigirira bagenzi be akamaro, barimo n’abamurushaga imyanya ikomeye mu murimo w’iyogezabutumwa muri Kiliziya Gatolika.

Musenyeri Simalagde Mbonyintege uyobora Diyosezi ya Kabgayi akaba yaranamwitayeho mu bihe bye by’iza bukuru, avuga ko baziranye kuva mu myaka ya 1970, ari abapadiri ariko nyuma y’uko Mbonyintege abaye Musenyeri yakomeje kugendera ku mpanuro za Padiri Ndekwe.

Agira ati "Usibye n’abo yigishije nanjye ubwanjye mwigiraho kuba umusaseridoti nyawe, yagiraga gahunda, agakunda abantu, agakunda misa na ukarisitiya. Hari benshi yafashije kumenya neza icyo kuba padiri ari cyo, hari benshi mu bapadiri yabereye urugero rwiza bakomera ku murimo wabo, yakundaga ukarisitiya ku buryo twafatanyije kuzikorera mu mifuka ngo tuzihungishe interahamwe zitazangiza muri Jenoside yakorewe Abatutsi".

Musenyeri Mbonyintege avuga ko Ndekwe yitaga ku bapadiri bagenzi be abasabira ku buryo yagiraga urutonde rw’amazina yabo akajya abasengera kandi akamenya uko abafasha mu mbaraga ze nkeya.

Abo mu muryango we nabo bahamya ko hari byinshi yabafashije kandi abasigiye indangagaciro yo gukundana no kugira ubutwari, kwihangana no gukunda umurimo, ku buryo bagiye gushinga asosiyasiyo izamwitirirwa kandi igasigasira ibyo yabagejejeho.

Madamu Uwera Françoise uvuga ko Padiri Ndekwe yari se wabo akaba yaramufashije kumurihira amashuri nyuma y’uko se amaze kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwera avuga ko icyo yigiye kuri Ndekwe ari ubutwari buzira uburyarya kuko ubwo yamurihiraga, ikigega FARG cyasabye ko abana bose b’imfubyi batakongera kurihirwa n’ababarera ariko Ndekwe arabyanga arakomeza.

Agira ati "Ibyo nagezeho byose ni ukubera Ndekwe yanyitayeho ku buryo yasigaye mu mwanya wa data yanga ko nitwa cyangwa mba imfubyi arandihira yanga ko FARG indihira ngo njyewe sindi imfubyi. Narabyemeye ndangije nshaka kureka gukomeza kwiga anyumvisha ntagomba guhagarika kugeza ndangije kaminuza, anansaba gukomeza ubu ngeze ku rwego nishimira".

Bamwe mu bo yareze banabaye mu buyobozi bukuru bw’Igihugu barimo nyakubahwa Makuza Bernard wabaye Minisitiri w’intebe mu Rwanda, avuga ko Padiri Ndekwe ari mu batumye yitwara neza mu mirimo yashinzwe.

Makuza avuga ko ubwo yigaga mu isemirani yibuka ko Ndekwe yari padiri ugira igitsure akababazwa no kubona umwana utagira umurava, akababazwa n’umwana ugenda mu ntege nke kwiga, akazira kandi umwana ukubagana.

Avuga ko Padiri Ndekwe yagiraga igitsure kandi agahana abana ku buryo banamutinyaga ariko cyane ntibamutinyire ko abakurura amatwi cyangwa abacishaho akanyafu, ahubwo bageze aho bakamutinyira kubona bamubabaje.

Agira ati "Muzi mu buto bwanjye atwigisha twaramutinyaga ariko ahanini kubera kubona ko adukunda tukirinda kuba twagwa mu ikosa ryatuma duhabwa bya bihano kandi tuzi neza inama atugira. Ibyo byose byatumye abo yareze bamwigiraho kugira gahunda no kwirinda kugwa mu makosa".

Padiri Charles Ndekwe avuka mu Karere ka Nyaruguru muri Paruwasi ya Cyahinda, imiromo ye y’ubupadiri yakunze kuyikorana uburwayi kuko yarwaye igituntu cy’amagufa gitinda kumenyekana ku buryo ubuvuzi yabuhawe nyuma agakira ariko umubiri we ntiwongera gusubira ku murongo.

Yaje no kurwara izindi ndwara zitandura zirimo n’umuvuduka w’amaraso byose n’iza bukuru bikaba biri mu byamusonze, gusa yakomeje gukorera Imana kugeza atabarutse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Padiri niyigendere.Urupfu ni inzira ya twese.Ariko nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6:40,ku munsi w’imperuka abapfuye barumviraga Imana azabazura abahe ubuzima bw’iteka.Bisobanura ko iyo dupfuye nta kintu gisigara kijya mu ijuru.Roho idapfa yahimbwe n’umugereki utaremeraga Imana dusenga witwaga Platon.
Niba dushaka kuzazuka,dusabwa kutibera gusa mu gushaka iby’isi,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana cyane.

abimana yanditse ku itariki ya: 23-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka