Padiri Muzungu Bernardin yitabye Imana

Padiri Muzungu Bernardin waranzwe no kwandika ibitabo ndetse akaba n’umusizi yatabarutse ku myaka 90 aguye mu bitaro bya CHUK.

Aya akaba ari amakuru yatangajwe n’ababa hafi y’umuryango we ko yapfuye azize uburwayi tariki ya 10 Kanama 2022.

Padiri Muzungu Bernardin
Padiri Muzungu Bernardin

Padiri Muzungu yize amateka umuco n’ubumenyamana (Teologie) ndetse anabyigisha muri kaminuza y’u Rwanda.

Yitabye Imana yari mu kiruhuko cy’izabukuru yavukiye i Kibeho mu karere ka Nyaruguru.

Bamwe mu bamuzi bamuvuze ibigwi bemeza ko u Rwanda rubuze umuntu w’ingirakamaro w’umuhanga kandi wabaye umubyeyi wa benshi.

Aldo Havugimana yagize ati “RIP Padiri Muzungu. Ni umwe muri bake baminuje mu buhanga bemeye ivanjiri badateye umugongo Imana y’i Rwanda”.

Umushakashatsi Tom Ndahiro yagize ati “Padiri Bernardin Muzungu yatabarutse. U Rwanda rwongeye kubura umunyabwenge, umunyakuri n’umuhamya w’amateka y’ibihe bitandukanye by’igihugu cyacu. Rest In Power our great man!”

Padiri Muzungu Bernardin yari umudominikani akaba yitabye Imana yari asigaye atuye ku badominikani ku Kacyiru.

Yanditse ibitabo ku mateka y’ u Rwanda L’histoire du Rwanda pre colonial, Le patriotism jusqu’au sang n’ibindi byinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

“RIP Padiri Muzungu. Ni umwe muri bake baminuje mu buhanga bemeye ivanjiri badateye umugongo Imana y’i Rwanda”. Sinigeze nsoma ibitabo bye ariko mpereye ku byo uyu mukwe wa Mgr Bigirumwami Aloys avuga biragaragara ko Padiri Muzungu Bernardin ari kimwe na ba bandi bajyaga mu misa baraye babanzwe/baterekereye!

Ako n’akandare! Ntiduhora Abakurambere bacu kuba bataramenye Ivangijili y’Umukiro kuko n’Imana ubwayo ntizabibahora ariko iyo umuntu witwa ko ari Padiri atamaganira kure imihango ya gipagani biba bigaragaza bya bindi Serge Abad Gallardo avuga ko la Franc-maçonnerie est luciférienne!

Mu madini harimo abantu benshi bihaye Sekibi mu cyayenge bakomeza kuyobya intama babizi kandi babigambiriye.

Jean-Bosco NGENDAHIMANA yanditse ku itariki ya: 11-08-2022  →  Musubize

Uyu musaza twamukundaga cyane.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa birindaga gukora ibyo Imana itubuza,kandi batiberaga mu byisi gusa,bizeraga Imana bakayishaka,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka cyane Imana,kugirango izatuzure kuli uwo munsi iduhe ubuzima bw’iteka.Roho idapfa yahimbwe n’umugereki witwaga Socrates utaremeraga Imana dusenga.

musema yanditse ku itariki ya: 11-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka