Padiri Lukanga wa Diyosezi ya Kabgayi yitabye Imana

Padiri Lukanga Kalema Charles, kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Mutarama 2023 yitabye Imana, aguye mu bitaro bya Kabgayi akaba azize uburwayi bw’impyiko, nk’uko byatangajwe na Diyosezi ya Kabgayi, inavuga ko gahunda yo kumushyingura izatangwa nyuma

Padiri Lukanga witabye Imana
Padiri Lukanga witabye Imana

Inkuru y’uko uyu mupadiri yashizemo umwuka yamenyekanye mu ma saha ya saa cyenda z’amanywa.

Padiri Lukanga yakoze muri Seminari yitiriwe Mutagatifu Leon, kuva mu 1992 kugeza mu myaka 2003 ari umucungamutungo (Econome) wayo. Yahavuye yerekeza muri Paruwasi ya Byimana aho yabaye Padiri mukuru nyuma akomereza ubutumwa bwe muri Paruwasi Gihara.

Lukanga yaje kurwara ajya kuba mu rugo rw’umwepisikopi wa Diyoseze ya Kabgayi (Evêché), ahava ajyanwa mu bitaro bya Kabgayi akaba ari naho yaguye.

Abapadiri babanye na we bavuga ko yarangwaga n’ukuri kandi akita ku murimo we cyane, ndetse akamenya kubana neza n’abandi.

Ibindi byaranze ubuzima bwe ni uko yari Umupadiri witaga cyane ku bo yari ashinzwe, cyane cyane ku banyeshuri baturuka mu miryango itishoboye akabafasha kwiga no gutsinda amasomo yabo badahangayitse, kuko yabafashaga mu mibereho ya buri munsi.

Umwe mu bo yareze utashatse ko amazina ye atangazwa abajijwe icyo avuga ku rupfu rwa Lukanga yagize ati “Imana yakoreye izamuhembe, imuhe iruhuko ridashira kandi imutuze iburyo bwayo, natwe akomeze adusabire kuko nta gushidikanya tuzamusangayo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Oooh,Imana imwakire mubayo, njye ndimubo yafashije. Ndibuka ubwo nari nabuze school fees, naramusanze ndabimubwira, aramu muriza. Yaramfashe ashyira mu modoka ye, ajyana ku mu sponsor. Wandihiriye kugeza ndangije. Kdi ikindi mushyimira event yose yababa akiri padiri mukuru wa paruwasi Byimana, sinaburagamo. Nakunze kiliziya kubera we. Imana imwakire mubayo.

Mvano fils yanditse ku itariki ya: 7-01-2023  →  Musubize

Imana imwakire mubayo, yatubereye padiri wikitegerezo, doreko yashyigikiye ubumwe n’ubwiyunge muri paruwasi yacu ya Byimana kunyigisho ze nziza twerekagako kuba umukiristo mwiza arukubana neza na mugenzi wawe utitaye kumateka igihugu cyacu cyanyuzemo byumwihariko kuri Genocide yakorewe abatutsi muri 1994.Uwiteka amwakire mubayo. Umukristo wo muri paruwasi ya Byimana Leonard.

Leonard Nsabimana yanditse ku itariki ya: 4-01-2023  →  Musubize

Ooooh ! Ndamwibuka muri ecole de science de Byimana yazaga kudusomera misa mu gitondo buri munsi ! Imana imwakire mu bayo !
RIP Abbe Charles!

hakizimana cyprien yanditse ku itariki ya: 3-01-2023  →  Musubize

Padiri Lukanga twabanye aduha MISSA nziza numwaka WA 2004 mu Byimana. Imana imwakire mubayo
Rero Jye mvura impyiko bidasubirwaho. Umerewe nabi arakira rwose.
Uwo muzi, umerewe nabi mumungezeho. 0723418927

Rukiramakuba Joseph yanditse ku itariki ya: 4-01-2023  →  Musubize

Maze kumenya ko Padiri Charles LUKANGA yitavye Imana numva ncitse intege. Twarabanye, dusangira akabisi n’agahiye, mu bihe bishimishije no mu bihe by’amagume. Namwakiriye muri paruwasi ya Byimana akiri umufaratiri, turabana akajya ansigarira ku rugo nagiye kwigisha. Yahawe ubusaderdoti arinjye umubereye padiri mukuru, twakira umuryango we wajye uturutse i Bugande.
Padiri Lukanga yari afite igikundiro mu bakirisitu, akumva bose ntawe yishisha, agahora yisekera arangwa n’ukuvuga amagambo make.
Aho agereye mu burezi mw’iseminari nto ya Kabgayi, bamushinze gucunga imari abyifatamo neza cyane, ateteshya abana karahava. Ndamwibuka muri génocide ukuntu yitaye ku rutare yakira impunzi : kuzishyakira uburaro, amafunguro, amazi meza, imiti n’utuntu twose twabahumuriza mu kaga bari barimo, urupfu rubabyina ku muvyimba.
Padiri LUKANGA yahabereye intwari. Sinshidikanya ko umwaka wa 1994 wamusizemo imvune iyo trauma ikaba yanamuviriyemo ubumuga bwamuhitanye.
Nzahora nibuka amajoro n’imisi twafatanyije ubutumwa bwa Kiliziya ari mu Byimana ari n’i Kabgayi. Umusaserdoti urangwa n’ubwitange, ubushishozi, ibanga n’urugwiro.
Imana imwakire ijabiro ! Turahojeje inshuti n’umuryango. Bihangane kandi bashimirwe kuko bahaye Kiliziya ya Kabgayi umugabo w’ingirakamaro, umusaserdoti wa Nyagasani.
Padiri Daniel Nahimana. Belgique.

Daniel NAHIMANA yanditse ku itariki ya: 3-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka