Padiri Justin Kayitana wo muri Diyosezi ya Kibungo yitabye Imana
Padiri Justin Kayitana wari Umupadiri wa Diyosezi ya Kibungo yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Nzeri 2021 azize urupfu rutunguranye.

Byatangajwe na Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo, abimenyesha Abepiskopi, Abapadiri, Abihayimana, Abakirisitu n’abandi bose babanye na we ndetse n’abo bakoranye mu mirimo inyuranye.
Imihango yo kumusezera no kumushyingura izatangazwa mu bihe biri imbere.
Padiri Justin Kayitana, yakoze imirimo inyuranye mu nzego nkuru za Kiliziya aho yabaye igisonga cy’Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo, ayobora Seminari Nkuru Philosophicum ya Kabgayi, ubu akaba yakoreraga ubutumwa bwe muri Paruwasi ya Rukara.
Padiri Justin Kayitana yahawe Isakramentu ry’Ubusaseridoti mu mwaka wa 1980, aho ku rutonde rw’Abapadiri mu Rwanda afite Nomero ya 313.
Ohereza igitekerezo
|
Imana imwakire mubayo kuko nubundi Roho zintungane ziri mubiganza byayo
Nsubize iwavuzeko banditse izina ryumunyacyubahiro nabi
Ni itegeko ryashyizweho na papa piyo wa 4 ko izina cardinal rigomba kuza inyuma yizina ryikirisitu ,kuko mbere yo kuba cardinal ni umukristu kwanza.ikindi rwari urwego rwo kurinda abahawe inshingano kumva ko ari ibikomerezwa ,nkuko abisi babigaenza ,bagashira amatitre imbere kurusha Imana .
Niyo mpamvu uzasanga abisi bitwaba
General keza,Dr prof Antoine cg marshall Mobutu,........kiriziya ibyanga urunuka
Ariko se ibyo mwandika muzabikosora ryari koko????
Izina ry’icyubahiro ribanziriza izina ry’uwo munyacyubahiro.
Ntabwo rero bavuga “Antoine Cardinal Kambanda” bavuga “Cardinal Antoine Kambanda". Wa mugani “ntibavuga”, “bavuga”.
Rwose muzabikosore burundu.
Murakoze.
Niyigendere.Natwe ejo tuzamukurikira.Aho agiye mu gitaka,natwe tuzamusangayo.Ariko tujye twizera ko abantu bapfa bizeraga Imana kandi bayishaka bashyizeho umwete,ntibibere gusa mu by’isi,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Roho “idapfa kandi itekereza” yahimbwe n’umugereki witwaga Socrates utaremeraga Imana abakristu dusenga.
None se yazize iki?Imana imwakire mu bayo