Padiri Hermenégilde Twagirumukiza yitabye Imana

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Mutarama 2021, Diyosezi Gatolika ya Butare yatangaje ko Padiri Hermenégilde Twagirumukiza yitabye Imana azize indwara ya Coronavirus.

Padiri Hermenégilde Twagirumukiza yitabye Imana
Padiri Hermenégilde Twagirumukiza yitabye Imana

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’iyi diyosezi rigira riti Musenyeri Filipo Rukamba, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare, hamwe n’abapadiri ba Diyosezi ndetse n’abo mu muryango wa Padiri Hermenégilde Twagirumukiza, baramenyesha inshuti n’abavandimwe ko uwo mupadiri yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mutarama 2021 azize COVID-19. Itariki yo kumushyingura muzayimenyeshwa nyuma.

Uyu mupadiri yari akoreye Kiliziya igihe kitari gito kuko yari amaze imyaka 60 ahawe ubupadiri (yabuhawe mu 1961).

Icyakora ku isi ho yari ahamaze imyaka 90 kuko yavutse ku itariki ya 11 Gashyantare 1931, avukira i Mata mu Karere ka Nyaruguru.

Yabaye Padiri wungirije wa Paruwasi ya Kansi akimara kuba padiri, hanyuma kuva muri Kanama 1962 kugera muri Mutarama 1995 akorera ubutumwa bwa gisaseridoti i Burundi yita cyane cyane ku mpunzi z’Abanyarwanda.

Muri Gashyantare 1995 yabaye umuyobozi wa Koleji Kristu Umwami i Nyanza.

Guhera muri 2001 yagiye ahabwa ubutumwa mu maparuwasi anyuranye harimo iya Ngoma, iya Rugango, n’iya Byiza.

Yari amaze imyaka itari myinshi mu kiruhuko cy’izabukuru, ariko yanyuzagamo agasoma misa bitewe n’uko yabaga yiyumvamo imbaraga.

Abaye umupadiri wa gatatu witabye Imana mu gihe cy’amezi atagera kuri atatu muri Diyosezi ya Butare, kuko ku wa Mbere tariki 11 Mutarama 2021 Padiri Mutabaruka wari mu muryango w’abamonaki b’i Gihindamuyaga (Frères Bénédictins) na we yatabarutse.

Padiri Mutabaruka yayoboraga ikigo cy’amashuri cy’i Sovu (GS Sovu) mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, we bivugwa ko yazize kanseri y’umwijima.

We yari akiri na mutoya kuko ngo nta myaka 45 yari yagira, kandi yari amaze n’igihe gitoya abaye umupadiri kuko yabuhawe muri 2015.

Diyosezi ya Butare kandi mu kwezi gushize k’Ukuboza 2020 yari yapfushije Padiri Guillaume Aloys wazize impanuka y’imodoka.

Aba bariyongeraho kandi Padiri Ubald Rugirangoga witabye Imana mu ijoro rishyira tariki 08 Mutarama 2021 nyuma y’uko yari amaze iminsi arembeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Musenyeri Hakizimana Célestin, Umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro akaba n’umuyobozi wa Diyoseze ya Cyangugu Padiri Ubald yabarizwagamo, yemereye Kigali Today iby’urupfu rwe, avuga ko yaguye muri Leta zunze ubumwe za Amerika azize uburwayi bw’ibihaha yasigiwe na Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Imana imwacyire asize amateka meza kandi buriwese yite kwiherezo rye

Nsengiyumva jean cloude yanditse ku itariki ya: 14-01-2021  →  Musubize

Niyigendere,Natwe ejo tuzamukurikira.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Nicyo kizere cyonyine cy’umuntu upfuye.

bazira yanditse ku itariki ya: 13-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka