Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana

Padiri Ubald Rugirangoga wari umaze iminsi arembeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika yitabye Imana mu ijoro ryakeye, nk’uko amakuru yatangajwe na Musenyeri Hakizimana Célestin uyobora Diyoseze ya Gikongoro abivuga.

Padiri Ubald Rugirangoga
Padiri Ubald Rugirangoga

Padiri Ubald Rugirangoga yamenyekanye cyane mu bikorwa byo gusengera abarwayi.

Musenyeri Hakizimana Célestin, Umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro akaba n’umuyobozi wa Diyoseze ya Cyangugu Padiri Ubald yabarizwagamo, yemereye Kigali Today iby’urupfu rwe, avuga ko yaguye muri Leta zunze ubumwe za Amerika azize uburwayi bw’ibihaha yasigiwe na Covid-19.

Padiri Ubald yamenyekanye cyane kubera ibikorwa by’isanamitima n’ibindi byiganjemo ibyo gusengera abarwayi bagakira. Amaze imyaka irenga 32 ari umupadiri, aho kuri ubu yari Umupadiri wa Diyoseze ya Cyangugu ariko agakunda kuba ari no mu bindi bice by’igihugu aho aba ategerejwe n’abantu benshi ngo abasengere.

Yavutse muri Gashyantare 1955 mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu (mu Ntara y’Iburengerazuba), Komini ya Karengera muri Segiteri ya Rwabidege muri Paruwasi ya Mwezi.

Padiri Ubald yize amashuri abanza i Rwabidege kuva 1962 kugera 1968. Ayisumbuye yayize mu Iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Piyo ku Nyundo kugera mu 1973 aho yaje kwirukanwa azira ubwoko bwe, ajya kuyakomereza i Burundi.

Yagarutse mu Rwanda mu mwaka wa 1978, aza gukomeza mu iseminari nkuru ya Nyakibanda.

Yahawe isakaramentu ry’Ubusaseridoti tariki ya 22 Nyakanga 1984, abuherwa i Mwezi.

Mu mwaka wa 2015 Padiri Ubald yagizwe umurinzi w’igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge yatangije muri Paruwasi ya Mushaka muri Dyoseze ya Cyangugu, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi Paruwasi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 25 )

IMANAYAMUKUNZE KUTURUSHA NZAHORA NKWIBUKA UBALD WE NANJYE UZANSABIRE NZATERE IKIRENGE MUCYAWE

UKURIKIYEYEZU NARCISSE yanditse ku itariki ya: 19-03-2021  →  Musubize

NANJYE PADIRI UBALD NARAMUKUNDAGA KANDI NDACYAMUKUNDA IMANA YAMUKUNZE KUTURUSHA MANA MUHE IRUHUKO RIDASHIRA YAKOZE BYINSHI KDI BYIZA NANJYE UZANSABIRE.

UKURIKIYEYEZU NARCISSE yanditse ku itariki ya: 19-03-2021  →  Musubize

padiri obaridi imana imuramburireho ibiganza mubikorwabiza yakoze imwacyire mubayo

ildephonse nyaminani yanditse ku itariki ya: 2-03-2021  →  Musubize

Nanjye padiri obald ndamushimira ibikorwa byiza yasizakoze obald we ndagutumye udusabire kumana iducyize icyi cyorezo nzineza ko wagezeyo .

Heriman yanditse ku itariki ya: 27-01-2021  →  Musubize

Imana ikwakire mu back

Aline yanditse ku itariki ya: 19-01-2021  →  Musubize

Ntwari yacu Imana iguhe iruhuko ridashira tuzahora tukwibuka muri paruwase ya Byimana

Diane UMUHOZA yanditse ku itariki ya: 11-01-2021  →  Musubize

Imana imurinde imuhe iruhuko ridashira

sindikubwabo eric yanditse ku itariki ya: 9-01-2021  →  Musubize

padir ublad IMANA imwakire mubayo yari umubyeyi mwiza mubo yasengeye nabataramubony agire iruhuko ridashira kd Allah amuhe amahoro n’imigisha murakoze.

sindikubwabo eric yanditse ku itariki ya: 9-01-2021  →  Musubize

Nyagasani, none igihe kirageze sezerera umugaragu wawe aruhukire mu mahoro% natwe muri parouise ya Rulindo central Tare tuzahora tukwibuka, Imana iguhe iruhuko ridashira, kd udusabare twe abakir’inyuma. Rest In Peace( RIP our Priest Obuld Rugirangoga)

Niyoyonyine Samuel yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Imana imwakire aruhukire mumahoro

Eric yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Ntwariyacu ruhuka mumahoro.

Gatwabuyenge Patrick yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Nyagasani amwakire yarintwariyacu ntituzamwibagirwa.

Gatwabuyenge Patrick yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka