Padiri Edouard Sinayobye yagizwe Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika ku isi bumaze kwemeza ko Padiri Edouard Sinayobye wa Diyosezi ya Butare ari we mwepiskopi mushya wa Diyosezi ya Cyangugu.

Padiri Edouard Sinayobye agiye kuyobora Diyosezi ya Cyangugu
Padiri Edouard Sinayobye agiye kuyobora Diyosezi ya Cyangugu

Diyosezi ya Cyangugu yahawe kuyobora yari imaze imyaka ibiri iyoborwa na Musenyeri Célestin Hakizimana wabifatanyaga no kuyobora Diyosezi ya Gikongoro, nyuma y’uko Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène wayoboraga Diyosezi ya Cyangugu yitabye Imana mu mwaka wa 2018.

Kanda HANO umenye amateka ye arambuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko nk’abakristu,tujye twibuka ko Yezu yadusabye kutiha ama Titles,mu rwego rw’idini.Ahubwo twese tukareshya kandi tugakundana.Urugero,Musenyeri cyangwa "Mon seigneur",bisobanura "umwami wanjye".Reverand bigasobanura "Nyiricyubahiro".Naho Paapa cyangwa Padiri bigasobanura "Data".Muli Matayo 23:9,Yesu yatubujije kugira uwo twita Data.Ndetse atubuza kugira uwo twita Nyirubutungane,kubera ko nta ntungane ibaho,uretse Imana yonyine.Mu byukuri,Yesu yasabye Abakristu bose kumwigana,nabo bakajya mu nzira no mu ngo z’abantu,bose bakabwiriza ijambo ry’Imana kandi ku buntu.Ubwo nibwo bukristu nyakuri.Iyo ukoze ibyo yatubujije,ntabwo uba uli umukristu.

rutebuka yanditse ku itariki ya: 7-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka