Padiri Sinayobye wagizwe umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu ni muntu ki?

Padiri Edouard Sinayobye wagizwe umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Gashyantare 2021, yavutse tariki 20 Mata 1966 i Kigembe mu Karere ka Gisagara, muri Diyosezi ya Butare.

Yaherewe amasakaramentu y’ibanze kuri Paruwasi ya Higiro.

Amashuri abanza yayigiye iwabo, akomereza ayisumbuye mu Iseminari nto ya Saint Léon i Kabgayi kuva mu mwaka wa 1988 kugera mu 1993, nuko ahita akomereza mu iseminari nkuru ya Rutongo (Seminaire Préparatoire: icyiciro cya mbere gitegura abapadiri) kuva mu 1993 kugera mu 1994.

Nyuma yaho yakomereje amasomo ya filozofiya na tewolojiya mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda guhera mu 1994 kugera mu 2000.

Yahawe ubupadiri tariki 12 Nyakanga 2000, hanyuma aba padiri wungirije muri Paruwasi ya Butare. Icyo gihe yari n’umuyobozi wa komisiyo ishinzwe ubutabera n’amahoro ya Diyosezi ya Butare.

Muri 2005 yabaye padiri mukuru wa Paruwasi ya Gakoma, umurimo yafatanyaga no kuba umwe mu bagize komisiyo ishinzwe imari ya Diyosezi ya Butare.

Kuva muri 2008 kugera muri 2013 yakurikiranye amasomo muri Université Pontifical Teresianum y’i Roma, aho yakuye impamyabushobozi ihanitse (licence/bachelors) n’iy’ikirenga (PHD) mu bijyanye na Tewolojiya ya Roho (Théologie Spirituelle).

Hagati aho ariko (mu gihe yakoreraga impamyabushobozi y’ikirenga) yabaye umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi ya Butare guhera muri 2010 kugera muri 2011, hanyuma guhera muri 2011 kugera muri 2013 aba umucungamutungo (économe) wa Diyosezi ya Butare.

Kuva mu 2014 kugeza ubu yabaye Umuyobozi wa Seminari nkuru (Préparatoire) ya Nyumba, aba umwarimu wa tewolojiya y’Umwuka muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda no muri Kaminuza Gatolika ya Butare.

Yanabaye umunyamabanga wa komisiyo y’abepiskopi ishinzwe ihamagarwa, ndetse n’umwe mu bagize komite y’ihuriro ry’igihugu rya Ukarisitiya.

Padiri Sinayobye avuga indimi eshanu ari zo Ikinyarwanda, Igifaransa, Igitaliyani, Icyongereza n’Igiswayire.

Ni umwanditsi wa kimwe mu bitabo byiza byanditswe ku mabonekerwa y’i Kibeho yise “Les Apparitions Mère du Verbe à Kibeho”.

Yanditse n’ibindi bitabo harimo : Un livret sur le Sacrement de la Réconciliation : “Jean Paul II, Pèlerin de l’Espérance”, Guérison des bléssures de la vie “Kabeho”, Accompagnement des personnes en fin de vie “Kabeho Iteka”, “Mère du Verbe à Kibeho, un charisme de renouvellement spirituel pour notre temps.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Edouard sinayobye tumuhaye ikaze

alias yanditse ku itariki ya: 9-02-2021  →  Musubize

TURAMWISHIMIYE UWO MUSHUMB.

irakoze kizito yanditse ku itariki ya: 8-02-2021  →  Musubize

Nishimiye kuzamurwa muntera kwa Padiri Snayobye Edouard nibyo koko ntabwo yayobye ahubwo abakristu ba Diocese ya Cyangugu barashubijwe bari maze iminsi babuze umuhisi padiri wabo Obaldi ubwo azakomereze aho yarageze

Twagirayezu Ignas yanditse ku itariki ya: 6-02-2021  →  Musubize

twishimiye ko twabonye umushumba mushya muri diyisezi ya cyangugu.

azadusure hano kuri ttc mururu tumwakire,

irakoze kizito yanditse ku itariki ya: 8-02-2021  →  Musubize

Turawishimiye. Imana imukomeze rwose.

Alias yanditse ku itariki ya: 6-02-2021  →  Musubize

Tubishimiye Imana.

UWASE yanditse ku itariki ya: 6-02-2021  →  Musubize

Umushumba mu ntama ze turamwishimiye. Naze aragire ubwo bushyo Nyagasani amuragije yirinde kuzisonzesha no kuzirumanza. Imana ibimufashemo

Rumera yanditse ku itariki ya: 6-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka