Padiri Balitazari Ntivuguruzwa agizwe Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi

Kuri uyu wa 2 Gicurasi 2023, Papa Faransisiko yatoreye Padiri Balitazari Ntivuguruzwa, kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, asimbuye Musenyeri Simaragidi Mbonyintege, ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Padiri Balitazari Ntivuguruzwa agizwe Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi
Padiri Balitazari Ntivuguruzwa agizwe Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi

Musenyeri Balitazari Ntivuguruzwa, ahawe izo nshingano yari asanzwe ari umuyobozi w’Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK).

Saa sita z’amanywa ku isaha ya Kigali na Roma mu Butariyani, kuri uyu wa Kabiri, ni yo saha yatangarijweho ko Diyosezi ya Kabgayi ibonye Umushumba mushya, hategekwa kuvuza inzogera muri za Paruwasi zose mu rwego rwo guha umugisha Musenyeri mushya no kumwakira.

Ibaruwa yasohowe n’Inama nkuru y’Abepisikopi mu Rwanda, itangaza ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 02 Gicurasi 2023, Nyirubutungane Papa Francisco yatoreye padiri Ntivuguruzwa kuba Umushumba bwite wa Diyosezi ya Kabayi.

Amateka ya padiri Ntivuguruwa nk’uko atangazwa n’ibiro bya Papa mu Rwanda, agaragaza ko yavutse ku wa 15 Nzeri 1967 i Muhanga muri Diyosezi ya Kabgayi, aho yaje kwiga mu iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Leon kuva mu 1982-1988.

Yahise yiga umwaka wo kwitegura mu 1988-1989 mu iseminari nkuru ya Rutongo, yaragijwe Yozefu Mutagatifu, akomereza amasomo ya Filozofiya mu Iseminari nkuru ya Kabgayi, yaragijwe Mutagatifu Tomasi wa Akwino mu 1989-1991, ahava akomereza Tewologiya muri Kaminuza Gatolika i Kinshasa, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kugeza 1995.

Yahakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Tewolojiya, ishami rirebana n’imyitwarire nganamana, maze ku wa 18 Mutarama 1997 ahabwa ubupadiri muri Diyosezi ya Kabgayi.

Kuva ubwo yahawe imirimo itandukanye irimo no kuba umuyobozi wungirije wa Seminari nto ya Mutagatifu Leon, yita ku gutunganya imyigishirize muri iyo seminari kuva 1997-2000, maze mu mwaka wa 2003-2004 aba umunyamabanga w’umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi.

Padiri Balitazari yakomeje amasomo muri Kaminuza ya Louvain mu Bubiligi, ahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu muri Tewolojiya mu mwaka wa 2004-2005, nyuma yaho muri 2009-2010, ahakura impamyabumenyi y’ikirenga n’ubundi ya Tewolojiya.

2010-2017 yashinzwe gukurikirana amasomo n’imyigishirize muri Seminari nkuru ya Nyakibanda, aho yavuye ajya kuba umuyobozi wa ICK, ari nayo yayoboraga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka