PAC yemeza ko gahunda zo guteza imbere ubuzima n’ubumenyingiro zirimo kugenda neza

Abagize akanama ngishwanama k’Umukuru w’igihugu (PAC) bamaze iminsi mu Rwanda, basuye ikigo nderabuzima n’ishuri rikuru ryigisha ubumenyingiro, aho bemeza ko imyanzuro bafatiye hamwe na Perezida Kagame yo kwita ku buzima n’ubukungu bushingiye ku bumenyingiro irimo gukurikizwa.

“Ndanyuzwe cyane, kubera ko nta terambere igihugu cyageraho kitagira abantu bafite ubuzima bwiza”; nk’uko Dr Clet Niyikiza, umuyobozi wungirije mu bijyanye n’ubuzima muri PAC yasobanuye, ubwo bari bamaze gusura ikigo nderabuzima cya Busanza kiri i Kanombe kuri uyu wa gatanu tariki 05/04/2013.

Ati: “Nsanze ubuzima bw’abaturage bwitaweho cyane cyane ku bana n’ababyeyi; ibi bikaba bigabanya igihombo cy’abapfa, abatakaza igihe cyangwa amafaranga yabo, iyo batitabiriye servisi zijyanye n’ubuvuzi”.

Yari abwiweko ko nta mubyeyi ukibyarira mu rugo, ndetse n’uhabyariye agafashwa n’abajyanama b’ubuzima, bageze ku rwego rwo gutanga ubuvuzi bw’ibanze bwihutirwa no kuba intangarugero mu mirire iboneye ku baturage.

Dr Clet Niyikiza avuga ko ari bujye kubwira umukuru w’igihugu ati: “Komereza aho!”

Umunyamabanga wa Reta muri Ministeri y’ubuzima, Dr Anita Asiimwe ushinzwe ubuvuzi rusange, yavuze ko nta gushidikanya ko u Rwanda ruzagera ku ntego z’ikinyagihumbi (MDGs) mu mwaka wa 2015, kuko ngo rwashoboye kugabanya impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu ku buryo bugaragara.

PAC kandi yasuye ishuri rikuru ry'imyuga n'ubumenyingiro rya Tumba College of Technology, bakaba birebeye aho abantu biga ibijyanye n'amahoteli ndetse no gutunganya imisatsi y'abantu.
PAC kandi yasuye ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Tumba College of Technology, bakaba birebeye aho abantu biga ibijyanye n’amahoteli ndetse no gutunganya imisatsi y’abantu.

Inama Perezida Kagame yagiranye na PAC ku wa kane tariki 04/04/2013, yemeje kandi ko nta gihugu cyashobora gutera imbere kitagira ibintu na servisi z’ibanze bikorwa n’abenegihugu, aho banzuye ko gahunda yo guteza imbere ubumenyingiro igomba guhabwa imbaraga.

Scott Ford, umwe mu bagize PAC akaba na nyir’isosiyete ishinzwe ubucuruzi bw’ikawa y’u Rwanda (RTC), yavuze ko akanama abereye umunyamuryango gashyigikiye kandi kazafasha muri gahunda ya Reta yo kwagura no guteza imbere ubumenyingiro.

Intego ihari ngo ni ukwigisha abantu bagera ku bihumbi 20 buri mwaka, bavuye ku kigero kigezweho ubu cy’abagera ku bihumbi 17 biga ibijyanye n’ubumenyingiro, nk’uko umuyobozi w’ikigo WDA gishinzwe iyi gahunda, Jerome Gasana yashimangiye.

Akanama ka PAC kagizwe n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga b’impuguke muri buri cyiciro kigenga ubuzima bw’abantu, kakaba karimo bamwe muri ba Ministiri b’u Rwanda ndetse n’impuguke cyangwa abacuruzi bo ku rwego mpuzamahanga.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka