PAC yasabye ko REG yishyura igihombo yagize cy’asaga miliyari 10Frw

Komisiyo ishinzwe gukurikirana iby’imari n’umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC), yategetse Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG) kwishyura miliyari zisaga 10 z’Amafaranga y’u Rwanda icyo kigo cyagaragaje nk’igihombo, ibyo bikaba ari ibikubiye mu mwanzuro wa PAC yatanze mu rwego rwo gukemura ibibazo bijyanye n’imari ya Leta.

Icyo cyemezo cyafashwe na ‘PAC’ ku itariki ya 9 Nzeri 2021, ubwo abayobozi ba REG bari baje gusobanura imbere y’iyo Komisiyo, igituma batatanze raporo igaragaza ibijyanye n’imikoreshereze y’amafaranga, guhera mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/18 kugeza 2019/20.

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, Obadiah Biraro, yagaragaje ko REG idashobora gusobanura uko ayo mafaranga yose yakoreshejwe mu bikorwa bitandukanye by’icyo Kigo.

Yagize ati “Ni gute ikigo cyakomeza gukorera mu gihombo kibarirwa muri Miliyari 10 z’Amafaranga y’u Rwanda? Ibyo bigaragaza imicungire mibi y’imari muri icyo kigo kandi bimaze imyaka”.

Abagize Komisiyo ya PAC ntibatangajwe cyane no kubona ko icyo kigo cyahombye amafaranga angana atyo, kuko n’ubundi byanajyanaga n’uko REG imaze imyaka idashobora gushyikiriza umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta guhera mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018, iyo akaba ari yo mpamvu abayobozi b’icyo kigo basabwe kwishyura ayo mafaranga.

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta kandi yerekanye ko REG itashoboye kugaragaza aho andi agera kuri miliyoni 27.5 z’Amadolari yagiye, Biraro akaba yabasabye kuyagarura nk’igice kimwe cyo kugaragaza ko icyo kigo gishaka gukemura ibibazo by’imari gifite.

Abayobozi muri REG ubwo bari imbere ya PAC
Abayobozi muri REG ubwo bari imbere ya PAC

Mu rwego rwo kwisobanura, abayobozi ba REG bayobowe n’umuyobozi mukuru, Ron Weiss, bavuze ko bazakora inama y’ubuyobozi bw’icyo kigo, bakanzura ku buryo buzakoreshwa mu kwishyura ayo mafaranga, hanyuma umwanzuro bazafata muri iyo nama, bakazawumenyesha Komisiyo ya ‘PAC’ mu gihe cya vuba bishoboka.

Imicungire mibi y’amafaranga aturuka mu misoro

PAC yagaragaje ko n’Ikigo gishinzwe ibijyanye n’amashanyarazi (Energy Utility Corporation Limited ‘EUCL’) gishamikiye kuri REG, na cyo cyatanze agera kuri Miliyoni 640 z’Amafaranga y’u Rwanda kuri Kompanyi ya ‘Geophysics Equipments ltd’, mu gihe isoko ryari ryatanzwe ryari rifite agaciro ka miliyoni 128 z’Amafaranga y’u Rwanda.

EUCL yavuze ko habayeho impinduka muri byari biteganyijwe kugurwa, ariko Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yabyamaganiye kure, avuga ko isoko ritangwa mu buryo bwemewe n’amatageko ritajyana n’ibiteganyijwe kugurwa, cyangwa ibyifuzwa kugurwa (proposal).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mu gihe uwitwa Karegyeya Wilson akiri Direvtor Commercial ntacyo REG izagetaho.

Rugero yanditse ku itariki ya: 10-09-2021  →  Musubize

Ariko iri zina rivuzwe kenshi ko yaba ari ikibazo muri iki kigo,yishingikirije iki ubwo,bigomba guhinduka urumamfu rukava mu ngano kare da!

Rulinda Déo yanditse ku itariki ya: 11-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka