PAC yasabye Akarere ka Kamonyi kwishyura hafi miliyoni 7 FRW

Komisiyo y’Abadepite ishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) yategetse Akarere ka Kamonyi n’Inama Njyanama gushaka no kwishyura hafi miliyoni zirindwi z’Amafaranga y’u Rwanda yanyerejwe n’uwahoze ari umucungamari wa Farumasi y’Akarere mu myaka itanu ishize.

Akarere ka Kamonyi kisobanuye imbere ya PAC ku ikoreshwa nabi ry'umutungo w'Igihugu
Akarere ka Kamonyi kisobanuye imbere ya PAC ku ikoreshwa nabi ry’umutungo w’Igihugu

Komisiyo ya PAC yagaragaje ko hari amafaranga miliyoni 17 FRW yishyuwe imiti yari yatumijwe ariko bikaba bigaragara ko ayo mafaranga yarengeye kuri konti y’umuntu ku giti cye mu mazina y’uwo mukozi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwisobanuye ko umukozi ushyirwa mu majwi kwiba amafaranga miliyoni hafi 7 FRW yabikoze yohereza amafaranga yo kwishyura imiti koko ariko akabikora yishyura amafaranga kuri konti y’ikigo gicuruza imiti cyahoze cyitwa (CAMERWA) ubu cyabaye (MPPD) amaze guhindura nomero ya Konti y’icyo kigo akuzuza ho nomero ye aho gushyiraho iya Kompanyi yatanze imiti.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi butangaza ko bwamenye ko umukozi wa Farumasi yibye amafaranga kuri iyo konti y’impimbano yari amaze gukuraho 6,900,00 FRW maze agera kuri miliyoni 10 FRW akagaruzwa atarakurwaho.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kamonyi, Emmanuel Bahizi, yabwiye PAC ko nyuma yo kuvumbura ko umubaruramutungo w’Akarere yashyize amafaranga kuri konti ye ahinduye imibare ya konti yari igenewe ayo mafaranga yafashwe akabiryozwa ahanishwa igifungo cy imyaka itatu kandi ategekwa kuyagarura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kamonyi avuga ko hashize imyaka ine barananiwe kugaruza ayo mafaranga ku buryo hanabayeho gufatira umutungo w’uwari ushinzwe ibaruramutungo ari na ho Inama Njyanama y’Akarere yahereye imenyesha ko iryo deni rihari kandi rikwiye kugaruzwa.

Umwe mu badepite bagize PAC, Jeanne d’Arc Uwimanimpaye, utanyuzwe n’ibisubizo by’Akarere yabajije ukuntu umubaruramutungo yemeje kwishyura miliyoni nk’izo kuri konti mpimbano kandi abikora yifashishije impapuro zibyemeza zasinyweho n’ushinzwe imari mu Karere maze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kamonyi avuga ko ibyo byasuzumwe n’urukiko bigahama nyiri ukubikora, ko nta wundi mukozi ufite aho ahuriye n’imari wagaragaweho ubufatanyacyaha.

Umuyobozi wa PAC, Valens Muhakwa, na we utanyuzwe n’ibisobanuro by’Akarere ka Kamonyi yabajije niba koko nta bufatanyacyaha bwabayeho maze abaza impamvu inama njyanama y’Akarere yihutiye kugaragaza no gusaba kugaruza amafaranga yibwe itagishije inama Minisiteri y’Imari no gukurikiza amabwiriza y’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta.

Yagize ati, "Twe nk’Inteko Ishinga Amategeko turabona iki ari igihombo kidashobora kugaruzwa ngo amafaranga akoreshwe icyo yari agenewe, tukibaza impamvu mwafashe iki cyemezo cyo kuyishyuza umuntu umwe mu gihe nyamara bigaragara ko hari abantu benshi bari babishinzwe bagize uruhare mu inyerezwa ryayo".

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi Emilien Nyoni ndetse n’Ubuyobozi bw’akarere bakomeje kugaragaza ko ntaho bahuriye n’amakosa yakozwe n’umubaruramari ariko PAC ibamenyesha ko igihe umukozi muto ateshutse ku nshingano hakabura gikurikira umukuriye ari we ubazwa ibyakozwe nabi kandi bamenyeshwa ko bakwiye kwitegura ko inkiko zizongera gukurikirana iby’ayo mafaranga akagaruzwa vuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibwo buryo bwo kugaruza umutungo wa Leta gusa bikwiye guhera kubanereza za miliyari bakishyuzwa imitungo yabo igafatwa ni yabo barandika ho bayihisha kandi bakajya bahita bahagarikwa igenzura rigakorwa aho kuguma muli iyomyanya kuko bituma bikomexa uko

lg yanditse ku itariki ya: 7-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka