PAC ntiyanyuzwe n’ibisobanuro bya RPPA ku makosa ari mu itangwa ry’amasoko ya Leta

Ikigo Gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA), cyasabwe kunoza imikorere ya ‘system’ yacyo kuko irimo ibibazo byanagiye bigarukwaho kenshi mu bisobanuro byahabwaga Komisiyo ishinzwe gukurikirana imari n’umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC), iyo komisiyo ikaba itanyuzwe n’ibisobanuro yahawe.

Depite Valens Muhakwa, Umuyobozi wa PAC
Depite Valens Muhakwa, Umuyobozi wa PAC

PAC yagiye igaragaza ko hari za Minisiteri, ibigo bya Leta ndetse n’utwinshi mu turere 30 tw’u Rwanda, bagiye bananirwa gukurikiza amategeko agenga ibijyanye no gutanga amasoko, harimo kuyatanga bitanyuze muri system ya RPPA, kudatanga reporo za buri kwezi n’ibindi. Ibyo byose bikaba ari ibikorwa binyuranyije n’amategeko, uretse igihe babanje kubyemeranyaho na RPPA na Minisiteri y’ubutabera.

Depite Bakundufite Christine, yagaragaje ko system ya RPPA yo gutanga no gupiganirwa amasoko binyuze ku ikoranabuhanga (e-procurement system), irimo ibyuho byinshi, nko kuba nta bubiko bw’amakuru y’ibyakozwe n’ibindi.

Depite Bakundufite ati “Nta bubiko, nta buryo bwo kubona amakuru y’ibyakozwe mu gihe cyashize, ibyo bisobanura ko hagize ikiba icyo ari cyo cyose, system ihita ihagarara ubwo n’akazi kagahagarara”.

Yagaragaje ko kubera ibibazo muri iyo system, hari amasoko agera kuri 13 afite agaciro ka Miliyari 31 z’Amafaranga y’u Rwanda yanyuze kuri e-procurement system, ariko idafunguye ku bantu bose (a closed bidding window), ibyo bivuze ko hari abandi bapiganirwa amasoko batashoboraga kugira icyo bamenya ku biyerekeye.

N’ubwo uturere nka Nyamagabe na Nyabihu twashinjwe kutagaragaza amasosiyete aba yarananiwe gukora imirimo aba yarapatanye, kugira ngo ashyirwe ku rutonde rw’abatagomba gupiganirwa amasoko ya Leta (blacklisted) muri system ya RPPA, ariko na RPPA yashinjwe kuba ibigiramo uruhare kuko iyo system yayo itinda cyane kugaragaza amasosiyete yashyizwe kuri urwo rutonde rw’atemerewe kongera gupiganirwa amasoko.

Bakundufite ati “Hari sosiyete enye zari zarashyizwe kuri urwo rutonde (blacklisted), ariko system ya RPPA ntibigaragaze, bigasa n’aho ibakingiye ikibaba, bisobanuye ko yakomezaga gupiganirwa amasoko ya Leta kimwe n’abandi. Kubera iki”.

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya RPPA, Hannington Namara, yasobanuye ko impamvu ari uko iyo system yari ikiri nshya ariko ubu yubatswe, ayo amakuru y’ibyayibereyeho yose azajya ashobora kuboneka igihe bikenewe.

Uwigeneye Joyeuse, Umuyobozi mukuru wa RPPA, yavuze ko mu gihe raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yakorwaga, system yari ikirimo gutunganywa, iyo akaba ari yo mpamvu hari harimo ibyuho, ariko ubu ngo irimo kubakwa ku buryo izaba ifite ahabikwa amakuru ku buryo aba afite umutekano kandi atabura no mu gihe system yakwangirika.

Yagize ati “Ubu twamaze gushyiraho uburyo bwo kurinda umutekano w’amakuru ndetse n’uko abikwa, ubu iyo sytem ikaba igeze kuri 90%, iteganywa kurangira mu mpera z’ukwezi gutaha, nyuma yo gukorerwa igerageza ryimbitse”.

Ku bijyanye no gupiganirwa amasoko, Uwigeneye yavuze ko uko system yari yubatse mbere, yashoboraga kugaragariza abapiganirwa amasoko ibisabwa batujuje, ariko uko yavuguruwe, ibuza abapiganirwa amasoko batujuje ibisabwa byose kuba bakomeza gupiganwa.

Depite Muhakwa yavuze ko ibyo byose bavuga bidasobanura ukuntu iyo system idafite uburyo bwo kugaragaza amakuru, ku buryo yemerera abantu bose gupiganwa n’abatagombye kuba babyemerewe bakayapiganirwa.

Uwigeneye yavuze ko igihe igenzura ry’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ryakorwaga, system ya RPPA yari ikirimo gutunganywa, ubu ngo bakaba baragiriwe inama yo gushyira muri iyo system ibyo umuntu aba agomba kuba yujuje kugira ngo apiganirwe isoko rya Leta, nk’uko bisabwa mu iteka rya Minisitiri rirebana n’amasoko ya Leta. Gusa ngo kubaka system ni ibintu bafata igihe.

Depite Bakundufite yabajije igituma RPPA ivuga ko system ari nshya kandi n’ubu yifitemo ibyuho byinshi kugeza aho abantu bapiganirwa amasoko afite agaciro ka Miliyari 31 z’Amafaranga y’u Rwanda, mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi bakayatsindira.

Yongeyeho ati “Iyo system yatangiye gukora mu 2016-2017, njyewe sinumva impamvu muvuga ko ari nshya. Biranashoboka ko hari amakosa asa n’aya cyangwa se akomeye kuyarusha yabayeho mbere y’uko igenzura ry’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta rikorwa”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka