PAC ntiyanyuzwe n’ibisobanuro by’Umujyi wa Kigali ku makosa yagaragaye mu itangwa ry’amasoko
Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC yabwiye Umujyi wa Kigali ko itanyuzwe n’ibisobanuro Abayobozi b’Umujyi batanze ku makosa yakozwe mu itangwa ry’amasoko.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Nyakanga 2025, nibwo Umujyi wa Kigali witabye PAC wisobanura ku makosa yakozwe mu gutanga amasoko.
Depite Muhakwa Valens yabasabye ko basobanura impamvu habaye isubiramo muri gahunda y’amasoko ya Leta (procurement plan) inshuro zirenze izemewe, ariko zitanatangiwe uburenganzira n’umuyobozi ubifitiye ububasha.
Ikindi kibazo Depite Muhakwa yabajije ni icyo gutanga isoko rya serivisi ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga batakoranye na RISA, ndetse n’ikibazo cy’amasoko yatangiwe ku rwego rw’imirenge ndetse anatangwa harengejwe igipimo cy’amafaranga bemerewe kutarenza angana na Miliyoni 10.
Ati “Hari imirenge 6 yatanze amasoko arenze igipimo cy’amafaranga bemerewe kutarenza, twagira ngo mudusobanurire impamvu z’ayo makosa”.
Ku bibazo byo gutanga amasoko hadakurikijwe amategeko abigenga, Umujyi wa Kigali wemeye ayo makosa unavuga ko kugera ubwo batumizwaga n’iyi Komisiyo, wamaze kugenda unoza inyandiko zirebana no gutanga amasoko.
Depite Muhakwa yababajije impamvu mu itegurwa ry’amasoko hadakurikizwa amategeko, ndetse ngo bibanze byemerwe na Njyanama.
Umujyi wa Kigali uvuga ko impamvu habayeho ayo makosa mu itangwa ry’ayo masoko, ari uko yatanzwe mu buryo bwihutirwa.
Ibisobanuro bahaye abagize iyi Komisiyo ntibyabanyuze kuko Depite Muhakwa Valens ukuriye iyi Komisiyo, yabwiye Abayobozi b’Umujyi wa Kigali ko batari bakwiye kuba bababwira gukosora amakosa yagaragaye mu mitangire y’amasoko ,ahubwo bagombaga kubyirinda mbere.
Ati “Ntimwagombye kuba murimo mwisobanura ku bintu mwagombye kuba mwarakoze mbere, niba amasoko yihutirwa gutegura inyandiko mu buryo bwihuta byo ntabwo byakunda?”
Umujyi wa Kigali wemeye ko wakoze amakosa no mu mitangirwe y’amasoko atatu batanze badafatanyije na RISA, irya mbere ryari iryo kugura ibikoresho byifashishwa mu gutunganya ibishanga, irindi ryari iryo gukora ihuzanzira rya mudasobwa ry’ikigo cy’urubyiruko rwa Gikondo na Kicukiro, irindi soko ni iryo gushyiraho uburyo hazajya hakorwa inama hifashisijwe amashusho n’amajwi ibera kuri murandasi (Video conference) mu Karere ka Kicukiro.
Umujyi wa Kigali wemeye amakosa yakozwe unasaba imbabazi, wizeza PAC ko bitazongera kuko barimo kubikosora.

Depite Muhakwa yongeye kubabaza uburyo ibisobanuro byabo byose birimo ijambo byaturenzeho kuri buri gisobanuro.
Depite Eugene Musorini na we yabajije impamvu Umujyi wa Kigali wemera kwakira ibikoresho RISA itabanje kubafasha no kumenya niba ari byo, kandi byujuje ubuziranenge.
Andi makosa ni ayagaragaye mu itangwa ry’amasoko yo kugaburira abanyeshuri atarakurikije amategeko, aho hatanzwe isokorwa rya Miliyari 4 nta ‘Performance Security’.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwakoze Kubara umujyi ariko njyewe nasaba abadepite rwose kwegera ubuyobozi bwumujyi bakagirwa inama kuko harimo ibibazo byinshi kandi biterwa nabatekenisiye noneho Mayor agahabwa raporo avuga kdi atarebye ingaruka zayo nyuma yibyakozwe please mudufashe abantu duhanze amaso kumujyi wa Kigali