Oxfam yahagaritse ibikorwa byayo mu bihugu 18 n’u Rwanda rurimo

Umuryango mpuzamahanga wita ku kurwanya ubukene n’akarengane (Oxfam) wahagaritse ibikorwa byawo wakoreraga mu bihugu 18 n’u Rwanda rurimo kubera ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus.

Chema Vera avuga ko guhagarika ibikorwa bya Oxfam byatewe n'icyorezo cya Coronavirus
Chema Vera avuga ko guhagarika ibikorwa bya Oxfam byatewe n’icyorezo cya Coronavirus

Mu itangazo wasohoye ku wa gatatu tariki 20 Gicurasi 2020, uyu muryango watangaje ko ugiye gusubukura ibikorwa byawo hirya no hino ku Isi, ariko kubera ihungabana ry’ubukungu kubera icyorezo cya Coronavirus, ibyo bikorwa bisubukurwa ariko ntibigere mu bihugu 18 muri 66 uwo muryango wari usanzwe ukoreramo.

Hari hashize imyaka ibiri gusa Umuryango Oxfarm utangaje ingengabihe yawo y’ibikorwa by’imyaka 10 byari bigamije iterambere muri rusange, iyi gahunda ikaba igamije kunoza imikoranire n’abafatanyabikorwa bawo gukemura ibibazo by’ingutu byugarije imiryango ikennye, ikunze kurangwamo amakimbirane n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Oxfam ikaba ifite intego yo gukorana no kongerera imbaraga inzego zifata ibyemezo mu gukemura ibibazo byugarije imiryango ikennye cyane.

Gahunda za oxfamr zakorerwaga mu bihugu 66 ku Isi birimo ibihugu 20 by’ibinyamuryango, ubu ikaba igiye gusigara ikorerwa gusa mu bihugu 48, aho uyu muryango uzaba ufite abakozi bahoraho, muri byo hakazaba harimo ibihugu bishya bitandatu, ahateganyijwe kongerera ubushobozi zimwe muri gahunda zayo zibanda cyane cyane mu gukemura bibazo byugarije abaturage.

Abakozi benshi bazabura akazi n’ibiro bifunge imiryango

Izi mpinduka mu mikorere ya Oxfam zigiye gutuma nibura hafi imishinga 1,500 ku mishanga 5,000 yakorwaga ihagarara, ndetse n’imiryango 700 ku miryango 1,900 yakuraga amafaranga muri uwo muryango na yo nta nkunga icyongeye kubona.

Umunyambanga Mukuru wa Oxfam, Chema Vera, yatangaje ko kubera ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi byabaye ngombwa ko hakorwa impinduka zitoroshye kugira ngo nibura bimwe mu bikorwa by’uyu muryango bidahagarara kandi hakoreshwe imbaraga zihari mu kwita cyane ku hakiri ibibazo byo kurwanya ihohoterwa mu miryango, no kwita ku iterambere ry’abaturage, ari na yo mpamvu hafashwe izo ngamba zitoroshye.

Agira ati “Mu bihugu bimwe na bimwe tuzashyira imbaraga nyinshi ahari ibibazo by’ingutu ku iterambere ry’abaturage, twita ku gukorana n’imiryango nterankunga isanzwe ikorera muri ibyo bihugu, mu bindi bihugu tuzita cyane ku gufasha imiryango itishoboye kugira ngo ibashe kwikura mu bukene bukabije”.

Avuga ko byagoranye cyane kuba ibihugu bimwe byahagarikirwa inkunga byagenerwaga mu bikorwa bya Oxfam, ariko ko hari icyizere cy’uko abagenerwabikorwa bitabwagaho na Oxfam bazakomeza gukora cyane kugira ngo ibyo bagezeho bibashe kubabyarira umusaruro.

Agira ati “Ntabwo byoroshye gufata umwanzuro nk’uyu wo gufunga ibiro mu bihugu byari bigikeneye ubufasha bwacu, ariko tuzakomeza gukora ibishoboka kugira ngo abagenerwabikorwa bacu bashobore gufata icyerecyezo gishya no kwigirira icyizere, ibyo bizakorwa dukomeza gukorana n’ubuyobozi bwa za Leta z’ibihugu ndetse n’abafatanyabikorwa bacu mu bihugu tuzaba tutagifitemo abakozi hagamijwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere ry’abaturage kandi tuzakorana n’ibihugu n’inzego z’abikorera kugira ngo abaturage badasubira inyuma”.

Umunyamabanga Mukuru wa Oxfam Chema Vera avuga ko ahavaga inkunga zitandukanye, n’ibikorwa byatumaga Oxfam ibona amafaranga yo gukoresha hashegeshwe cyane n’icyorezo cya Coronavirus kandi kikaba kitaragabanya cyane ubukana ku buryo byinshi mu bikorwa byanahagaze.

Avuga ko byinshi mu bihugu binyamuryango bya Oxfam byakubiswe n’ingaruka za Coronavirus ubukungu bukazahara ku buryo ibikorwa by’ubucuruzi n’indi mirimo byafunzwe ku buryo butunguranye ari na byo byatumye habaho guhagarika byinshi mu bikorwa by’uwo muryango.

Agira ati “Abaterankunga bacu ubu bari mu bibazo ingendo zarahagaze, imishahara y’abakozi by’umwihariko abo mu nzego zo hejuru yarahagaritswe, ingengo y’imari ya bimwe mu bikorwa birimo n’ingendo zo hirya no hino yarahagaze kugira ngo ibyo bihugu byongere kwisuganya kugira ngo ibikorwa by’ingenzi bitadindira”.

“Icyorezo cya Coronavirus cyatumye hari ibikorwa byihutirwa Oxfam yateyemo inkunga kugira ngo ifashe ubuzima bwa bamwe bari bugarijwe cyane n’icyorezo cya Coronavirus, byatumye imishinga yindi dufite iburizwamo ngo dufashe abo byagaragaraga ko ubuzi bwabo buri mu kaga kurusha abandi”.

Ubuyobozi bwa Oxfam bushimira Leta z’ibihugu bakomeje gukorana ndetse n’abafatanyabikorwa bayo, abaterankunga n’abakozi bawy muri rusange bakomeje gutanga umusanzu wabo mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ibihugu 18 byahagarikiwe inkunga na Oxfam ni Thailand, Afghanistan, Sri Lanka, Pakistan, Tajikistan, Haiti, Dominican Republic, Cuba, Paraguay, Egypt, Tanzania, Sudan, Burundi, Rwanda, Sierra Leone, Benin, Liberia na Mauritania.

Mu gihe ibihugu bishya byinjijwe muri gahunda za Oxfam hari Indonesia, Philippines, Colombia, Senegal, Kenya n’ibirwa bya Pacific.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka