ONG zibeshyabeshya zigiye kujya zirukanwa mu Turere zakoreragamo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Uburasirazuba arasaba ubuyobozi bw’Uturere gushyira igitsure ku bafatanyabikorwa barimo imiryango itegamiye kuri Leta (ONG) ngo basohoze ibyo bakwiye gukora kuko iyo bidakozwe bigira ingaruka mbi ku igenamigambi n’imihigo by’akarere.

Uyu muyobozi arasaba ko ONG n’abafatanyabikorwa bose bananiwe gusohoza ibyo bemeye gukora mu Karere runaka buri mwaka bakwiye kujya birukanwa bakava muri ako Karere.

Makombe Jean Marie Vianney ati “Abafatanyabikorwa na za ONG zitagaragaza ibikorwa ngo zitange umusanzu nyawo mu iterambere ry’akarere zikoreramo zikwiye kujya zisezererwa aho hantu kuko nta mpamvu yo kuzigumana aho zitagifite akamaro.”

Ubwo yitabiraga inama yarebaga aho Akarere ka Rwamagana kageze gashyira imihigo mu bikorwa, abayobozi ba Rwamagana bibukije ko ONG yitwa Lux Dev yabatereranye ntitange amafaranga yari yemeye yo kubaka aho basuzumira indwara ku bitaro bya Rwamagana bigatuma ako Karere kananirwa kwesa uwo muhigo abaturage bari bategerejeho kubafasha kubona ubuvuzi bwiza kurushaho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba yasabye abayobozi b’Uturere kujya bashyira igitsure ku baba babijeje kuzabafasha kugera ku bikorwa binyuranye, ndetse ababiteshutseho akarere kakabasezerera.

Makombe ati “umufatanyabikorwa yemeye kuzakora ikintu azajya asinyana inyandiko n’umuyobozi w’Akarere, yiyemeze ko azagishyira mu bikorwa kandi utabikoze Akarere kazaba gafite uburenganzira n’inshingano zo kubimubaza no kumwirukana igihe atagaragaza koko ko ari umufatanyabikorwa nyawe.”

Urwego rw’Intara ngo rwamaze guhwitura abafatanyabikorwa na ONG zose zikorera mu Burasirazuba, ubu ngo hasigaye ko abayobozi b’Uturere babikurikirana kandi utabyitwayemo neza akabibazwa.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 5 )

Nashakaga kubamenyesha ko iyi nkuru ibabaje kuko ari ibinyoma gusa. Uyu munyamakuru we yarebye uruhande rumwe gusa, kandi ntabwo waba uri ONG ibeshyabeshya ngo umare kabiri mu karere ukoreramo; ariko nagira ga ngo abanze anasobanukirwe neza ntabwo LUX DEV ari ONG ahubwo ni "Agence de Coopération Luxembourg-Rwanda"ni ukuvuga ngo ni ubufatanya hagati y’igihugu cya Luxembourg n’u Rwanda, ubwo rero iyo uvuze ko LuxDev ibeshyabeshya ni ukuvuga ko uba ushyize mu majwi n’icyo gihugu cya Luxembourg kangi MINAFET, MINISANTE na MINAGRI (Ministere zikorana n’icyo gihugu) zizi neza uko uwo mubano umeze; kugeza ubu nta kubeshyabeshya kurimo.

Ngarutse ku nkuru ubwayo kuba akarere ka Rwamagana katarashoboye kwesa imihigo uko byari biteganyijwe impamvu ni nyinshi ariko ntabwo LuxDev ariyo yabyitirirwa kuko amafaranga y’ubwo bufatanye aba ari ukwayo n’ingengo y’imari y’akarere ka Rwamagana iri ukwayo; nta mpamvu yo kuvanga ibintu rero.

Inama nakugira ni uko wakosora iyi nkuru ukayandika neza kuko abategereje inkuru ikosoye ari benshi.

Akazi keza.

USANASE yanditse ku itariki ya: 11-10-2012  →  Musubize

Iyi nkuru yuzuyemo ibinyoma, uwayanditse abisabire imbabazi. Lux dev ni umufatanyabikorwa usonanutse, ikibazo kirebana n’imihigo ntabwo aruko giteye. Egera akarere ka rwamagana kaguhe amakuru aho kuyahimba. Jean d’Amour yinjiye muri iyo nama igiye kurangira, ayo makuru yayumvise igihushuka.iyo photo yashyizeho ntaho ihuriye n’iyo nama. Plz kosora kandi usabe imbabazi makombe wamubeshyeye, na moyor wamubeshyeye.

izina yanditse ku itariki ya: 5-10-2012  →  Musubize

mbanje kubashima uko mutugezaho amakuru ariko ubutaha nujya gutangaza inkuru ujye ubanza urebe abo ikibazo kireba bose ejo utazangaza inkuru itar’iyo kuko iba yavuye ku muntu umwe kandi wenda agira ngo yikureho ikibazo ari we kiriho (navugaga ku kibazo cy’imihigo ya rwamagana)

claude yanditse ku itariki ya: 5-10-2012  →  Musubize

Uyu muyobozi ibyo avuga ni ukuri hari ONG njya mbona mu karere nkoreramo, ariko sinzi icyo imara pe. Yitwa strive. Yaje icyatsa ngo irwanya igituntu ariko nta kantu na kamwe yari yakora ngo kagaragare. Uyihagarariyr we yirwa yitemberera ubanza abonye akandi kazi kamusaba kuba hamwe atagashobora. Iyi ikwiye no kwirukanwa mu gihugu.

sehene yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize

ok vrt,ntaza ONG za baringa zikenewe

gada fora yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka