ONATRACOM yemeye igihombo cya miliyari zigera kuri enye

Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutwara abantu n’ibintu (ONATRACOM) cyemereye imbere ya komisiyo y’inteko ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’amafranga ya Leta ko cyagize igihombo cya miliyari zigera kuri enye biturutse ku micungire mibi yakozwe n’ubuyobozi bwaranjirije uburiho.

Tariki 21/11/ 2011 imbere ya komisiyo y’inteko ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’amafranga ya Leta, umuyobozi mukuru wa ONATRACOM , Lt Col. Denis Basabose, yatangaje ko icyo gihombo kitatewe n’imicungire mibi gusa, ahubwo ko cyanatewe n’imodoka nyinshi z’icyo kigo zapfuye kuko imodoka izigera ku 70 arizo nzima mu 184 icyi kigo gifite.

Muri minisiteri y’ibikorwa remezo, nayo yitabye inteko ishinga amategeko ejo, hatanzwe amasoko y’amafaranga asaga miliyoni 557 hadakurikijwe amategeko.

Inteko ishinga amategeko yatangiye igenzura ku bayobozi bakuru 200

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yatangiye kugenzura uburyo bayobozi bakuru b’igihugu bagera kuri 200 bacunga imari ya Leta. Abahamagawe harimo abanyamabanga bakuru ba za minisiteri, abaguverineri b’intara n’abayobozi b’ibigo bya Leta.

Itangazo ry’inteko ishinga amategeko rivuga ko abadepite bashinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo wa Leta bazahata ibibazo aba bayobozi kuva tariki ya 21 ugushyingo kugeza tariki ya 5 ukuboza.

Augustin Habimana ushinzwe itangazamakuru mu nteko yatangarije ibiro ntaramakuru by’Ubufaransa (AFP) ko akanama kabahamagaye nyuma yo gusesengura raporo ya 2009/2010 y’umugenzuzi mukuru w’imari.
Yakomeje avuga ko urutonde rw’abahamagawe rushobora kwiyongera akanama kagatumiza abandi gatekereza ko bashobora gutanga ibisobanuro.

Umugenzuzi mukuru w’imari wa Leta avuga ko amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 9.7 yakoreshejwe nta bisobanuro bitanzwe.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka