Omah Lay yafashe akaruhuko mu muziki

Umuhanzi ukomeye muri Nigeria, Stanley Omah Didia, uzwi ku izina rya Omah Lay, yatangaje ko agiye kumara igihe adashyira hanze ibihangano, asaba abakunzi be kubyihanganira.

Omah Lay wakunzwe mu ndirimbo ‘Soso’ yatangarije abakunzi be ko muri iki gihe agiye kuba afashe akaruhuko adashyira hanze indirimbo nshya nk’uko bari babitegereje.

Yabitangaje ubwo yabinyuzaga kuri story ye ya Instagram yandika agira ati: “Vuba aha, ntabwo nzabaha umuziki mushya.”

Omah Lay, umwe mu bahanzi bakunzwe muri Nigeria, ntiyatangaje impamvu nyamukuru yamuteye kuba agiye guhagarika by’igihe gito gukora muzika. Gusa ariko, mu bundi butumwa, yagize ati: “Nkeneye kugaragarizwa urukundo.”

Ubu butumwa bwose bwasize mu rujijo abakunzi be, ndetse bagira icyo babuvugaho bamusaba kwisubiraho ku cyemezo yafashe cyo kuba ahagaritse gukora umuziki mushya.

Hari bamwe bahujije ubu butumwa n’ibibazo bikomeje kwibasira abahanzi birimo kuba benshi muri bo, muri iyi minsi bibasiwe cyane n’uburwayi bw’agahinda gakabije.

Omah Lay w’imyaka 25, umwaka ushize yahishuye uburyo yafashwe n’agahinda gakabije akageraho ashaka no kwiyambura ubuzima.

Uyu muhanzi yabitangaje nyuma y’uko ashyize hanze album ya mbere yise ‘Boy Alone’ yamuritse muri Nyakanga 2022, avuga ko zimwe mu ndirimbo ziriho zavuye ku bitekerezo yagize arwaye kwiheba n’agahinda gakabije.

Ntabwo ari Omah Lay wenyine kuko, mugenzi we bakomoka mu gihugu kimwe, akaba n’umwe mu bahanzi bakomeye muri Nigeria, Iyanya nawe yatangaje ko yashatse kwiyahura kubera agahinda gakabije kavuye ku bukene bwamwibasiye mu bihe bya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka