OIF yahaye Ingabo z’u Rwanda ibikoresho bizifashishwa mu kwigisha Igifaransa

Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) n’Ikigo cy’u Bufaransa mu Rwanda (Institut Français du Rwanda), bashyikirije ibikoresho bizifashishwa mu kwigisha Igifaransa, abasirikare b’u Rwanda bajya mu butumwa bw’amahoro, igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023.

Ibikoresho byatanzwe bizifashishwa mu gutanga amasomo y’Igifaransa birimo ibitabo, ibijyanye n’ikoranabuhanga (IT) ndetse n’ibikoresho bifata amajwi n’amashusho, bigenewe ishuri rya gisirikare ry’u Rwanda riherereye i Gako mu Bugesera, mu rwego rwo guteza imbere ururimi rw’Igifaransa mu basirikare b’u Rwanda bajya mu bikorwa by’amahoro.

Umuyobozi wungirije w’iri shuri rya gisirikare, Col Franco Rutagengwa, ni we washyikirijwe ibyo bikoresho byatanzwe na Johan-Hilel Hamel, umuyobozi w’ikigo cy’Abafaransa mu Rwanda wari uherekejwe na Col Frédéric Gautier, ushinzwe Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara na Col Nicolas Dufour, umujyanama mu bya gisirikare muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda.

Muri Gicurasi 2022, Umunyamabanga wa OIF, Louise Mushikiwabo, yatangije gahunda yo kwigisha Igifaransa mu ngabo z’u Rwanda, zoherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bivuga Igifaransa.

Ibi bikaba bigamije kuzifasha kumvikana n’abatuye mu bihugu bivuga Igifaransa, zoherezwamo kugarura amahoro n’umutekano.

Kuva icyo gihe, Umuryango wa OIF n’Ikigo cy’Abafaransa mu Rwanda, bateguye umushinga ugamije gushimangira ubumenyi bw’ururimi rw’Igifaransa mu basirikare bajya mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Uyu mushinga urimo gutanga amasomo y’ururimi rw’Igifaransa ku mutwe w’abasirikare ba RDF, bazoherezwa mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Santrafurika (MINUSCA).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka