Obasanjo yemeza ko kutubahiriza amasezerano hagati ya CNDP na Leta ya Congo aribyo byubuye intambara

Uwahoze ari Perezida wa Nigeria, Olusegun Obasanjo akaba yarabaye n’umuhuza hagati ya CNDP hamwe na Leta ya Congo muri 2009 avuga ko iyo imyanzuro yafashwe mu mishyikirano yahuje impande zombi ishyirwa mu bikorwa nta ntambara iba iri muri Congo.

Obasanjo yabitangaje taliki 31/10/2012 nyuma yo guhura na Perezida Kagame bakaganira ku mubano w’ibihugu byombi ugamije kuzamura ubuhahirane mu bukungu no kongera ubumenyi.

Intambara yongeye kubura mu kwezi kwa Gicurasi 2012 yatangijwe n’uko imishyikirano Olusegun Obasanjo yayoboye mu gihe cy’amezi 15atashyizwe mu bikorwa.

Amasezerano yo mu mwaka wa 2009 yasabaga ko ingabo z’umutwe wa CNDP zahuzwa n’ingabo za Leta, hafatwa ingamba zo kurwanya imitwe yitwaza intwaro nka FDLR.

Abafashe intwaro bavuga ko hari hakomeje kugaragara ivangura n’ubusumbane mu gisirikare, kutagarura umutekano mu burasirazuba bwa Congo hamwe no kudacyura impunzi z’abavuga Ikinyarwanda bakomeje kuba mu buhunzi bazira ururimi rwabo.

Leta ya Congo ivuga ko hashyizweho akanama ko kugenzura ibitarashyizwe mu bikorwa, nubwo irenga igashinja u Rwanda kuruhungabanyiriza umutekano.

U Rwanda ruvuga ko umutekano mucye ugaragara muri Congo ukwiye kubazwa ubuyobozi buriho hamwe n’ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro muri Congo (MONUSCO) zitangwaho akayabo k’amadolari ariko intambara ntihagarare, cyane ko Congo yabaye indiri y’abitwaza intwaro.

Umuryango w’abibumbye washyizeho impuguke zo gukora raporo igaragaza niba hari uruhare u Rwanda rufite mu ntambara ibera muri Congo ariko ushyiramo n’umwe mu basanzwe bashyigikiye byimazeyo umutwe wa FDLR, bituma u Rwanda rutagirira ikizere ibizava muri iyi raporo izasohoka muri uku kwezi.

Perezida Olusegun Obasanjo ari mu Rwanda mu nama yiga ku bukungu bw’Afurika igamije kwiga ku kongerera ubushobozi urubyiruko rw’Afurika mu kubona akazi, guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no kongera iterambere ry’ibihugu by’Afurika nyuma y’ihungabana ry’ubukungu bw’isi ryatangiye mu mwaka wa 2008.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka