Obasanjo, Touadéra, Mnangagwa, Mswati III, Gnassingbé, Nana Akufo-Addo,… bageze mu Rwanda

Abayobozi b’ibihugu n’abandi banyacyubahiro batandukanye bakomeje gusesekara i Kigali aho bitabiriye ibirori byo kurahira kwa Perezida Kagame uherutse gutsindira kuyobora u Rwanda muri Manda y’imyaka itanu.

Bamwe baraye bahageze ku wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2024, abandi bahagera kuri iki Cyumweru ku munsi nyirizina w’ibirori.

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa ari mu bageze i Kigali ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, ndetse agirana ibiganiro na Perezida Kagame, byibanze ku kurushaho kwagura ubutwererane n’imikoranire myiza isanzwe hagati y’u Rwanda na Zimbabwe.

Perezida wa Santarafurika, Faustin-Archange Touadéra, na we yaraye ageze i Kigali aho yitabiriye ibirori by’Irahira rya Perezida Paul Kagame. Ubwo yari ageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege i Karombe, yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Algeria, Ibrahim Boughali, ni we waje nk’intumwa y’icyo gihugu mu birori byo kurahira kwa Perezida Paul Kagame.

Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo, na we yageze i Kigali aho yitabiriye ibirori by’Irahira rya Perezida Paul Kagame.

Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, yakiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa.

Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, na we ari i Kigali aho yitabiriye ibirori by’Irahira rya Perezida Kagame. Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe.

Visi Perezida wa Uganda, Jessica Alupo, yageze i Kigali anyuze ku Mupaka wa Gatuna. Yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibidukikije, Dr. Claudine Uwera wari kumwe na Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Maj Gen (Rtd) Robert Rusoke.

Umwami wa Eswatini, Mswati III na we yageze i Kigali aho yitabiriye ibirori by’Irahira rya Perezida Paul Kagame. Yaserutse mu myambaro gakondo ijyanye n’umuco w’icyo gihugu. Ageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe.

Visi Perezida wa Malawi, Dr Michael Usi , na we yageze muri gahunda y’ibirori by’Irahira rya Perezida Paul Kagame.

Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette.

Visi Perezida wa Malawi, Dr Michael Usi (uri imbere wahuje ibiganza) yaserukiye igihugu cye mu irahira rya Perezida Kagame
Visi Perezida wa Malawi, Dr Michael Usi (uri imbere wahuje ibiganza) yaserukiye igihugu cye mu irahira rya Perezida Kagame

Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria ubwo yari ageze i Kigali mu birori by’Irahira rya Perezida Paul Kagame, yakiriwe na Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel.

Biteganyijwe ko ibirori byo kurahira kwa Perezida Kagame byitabirwa n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma 22, ba Visi Perezida batatu b’Ibihugu, ba Minisitiri b’Intebe babiri, Minisitiri w’Intebe Wungirije umwe, ba Perezida babiri b’Inteko zishinga Amategeko, Abayobozi batanu b’Imiryango Mpuzamahanga ndetse n’Imiryango yo mu Karere, n’izindi ntumwa nyinshi zitandukanye.

Kureba abandi banyacyubahiro bitabiriye ibi birori, kanda HANO

Reba ibindi muri izi Videwo:

Videwo: Richard Kwizera

Amafoto: RBA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka