Abanyacyubahiro batandukanye bageze i Kigali mu irahira rya Perezida Kagame
Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, ari mu bakuru b’ibihugu ndetse n’abandi banyacyubahiro ba mbere bageze i Kigali aho bitabiriye irahira rya Perezida Paul Kagame, riba kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024.
Ubwo yari ageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, Perezida Salva Kiir yakiriwe na Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere.
Perezida Paul Kagame ararahirira kongera kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024 nyuma yo gutsinda amatora yabaye tariki 14 na 15 Nyakanga 2024, ku majwi 99.18%.
Ni umuhango utegerejwe na benshi kuko Abanyarwanda bamugaragarije ko bishimiye kongera kuyoborwa na we kugira ngo akomeze abagezeho iterambere rirambye.
Ibi birori bibera muri Stade Amahoro biritabirwa n’abayobozi ndetse n’abanyacyubahiro batandukanye baturutse ku migabane itandukanye ndetse n’Abanyarwanda b’ingeri zose n’inshuti z’u Rwanda.
Perezida wa Guinée-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, na we yageze i Kigali aho yitabiriye Irahira rya Perezida Paul Kagame.
Ubwo yari ageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, Perezida Umaro Sissoco Embaló yakiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yageze i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, aho yitabiriye ibirori by’Irahira rya Perezida Paul Kagame.
Reba uko byari byifashe muri iyi video:
Akigera ku ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, General Muhoozi Kainerugaba yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.
Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, na we kuri uyu wa Gatandatu yahagurutse i Harare yerekeza i Kigali, aho yitabiriye ibirori by’Irahira rya Perezida Paul Kagame.
Ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, Perezida Mnangagwa yakiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Francis Gatare.
Minisitiri w’Intebe wa Sénégal, Ousmane Sonko, na we yageze i Kigali, akaba yaje ahagarariye Perezida Bassirou Diomaye Faye mu birori by’Irahira rya Perezida Paul Kagame.
Visi Perezida wa Côte d’Ivoire, Tiemoko Meyliet Koné, na we yageze mu Rwanda aho yitabiriye ibirori by’Irahira rya Perezida Paul Kagame, yakirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette.
Perezida w’Inzibacyuho wa Gabon, Brice Clotaire Oligui Nguema, na we yageze i Kigali aho aje kwifatanya n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu birori by’Irahira rya Perezida Paul Kagame.
Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe.
Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe, Patrice Émery Trovoada, yageze i Kigali aho yitabiriye ibirori by’Irahira rya Perezida Paul Kagame.
Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, yakiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa.
Perezida wa Guinée, Général Mamadi Doumbouya na we yageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, yakirwa na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta.
Perezida wa Seychelles, Wavel Ramkalawan, na we witabiriye Irahira rya Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri rusange biteganyijwe ko ibirori byo kurahira kwa Perezida Kagame byitabirwa n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma 22, ba Visi Perezida batatu b’Ibihugu, ba Minisitiri b’Intebe babiri, Minisitiri w’Intebe Wungirije umwe, ba Perezida babiri b’Inteko zishinga Amategeko, Abayobozi batanu b’Imiryango Mpuzamahanga ndetse n’Imiryango yo mu Karere, n’izindi ntumwa nyinshi zitandukanye.
Kureba abandi banyacyubahiro bitabiriye ibi birori, kanda HANO
Reba ibindi muri izi Videwo:
Videwo: Richard Kwizera
Amafoto: RBA
Inkuru zijyanye na: Kagame Inauguration 2024
- Nyuma y’irahira rya Perezida wa Repubulika harakurikiraho iki?
- Perezida Kagame yakiriye abakuru b’Ibihugu barimo uwa Guinea na Somalia
- Itorero Urukerereza ryanyuze abitabiriye ibirori by’Irahira rya Perezida Kagame
- Kuri uyu wa Mbere mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange
- Ibihe by’Amateka n’Umurage w’Ubuyobozi bwa Paul Kagame
- Iyi manda nshya ni iyo gukora ibirenze kugira ngo ibyo twifuza tubigereho - Kagame
- Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda (Amafoto)
- Abanyarwanda baturutse hirya no hino bitabiriye irahira rya Perezida Kagame (Amafoto)
- Obasanjo, Touadéra, Mnangagwa, Mswati III, Gnassingbé, Nana Akufo-Addo,… bageze mu Rwanda
- Kigali: Polisi yasobanuye uko imihanda ikoreshwa kuri uyu munsi w’irahira rya Perezida Kagame
- Video: Reba uko Gen Muhoozi yasesekaye i Kigali mu irahira rya Kagame
- Umukuru w’Igihugu ararahira kuri iki Cyumweru: Ibisobanuro by’indahiro ye n’ibirango ahabwa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
twishimiye irahira rya President wacu dukunda Imana imufashe.