Nzanye ikintu gifatika muri OIF - Mushikiwabo
Louise Mushikiwabo watorewe kuyobora Umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa, yizera ko ari we muntu wari ukenewe mu kuzanzahura uyu muryango bitewe n’ubunararibonye yakuye mu rugendo rw’u Rwanda mu kwiyubaka.

Mushikiwabo yatowe ku bwiganze bw’amajwi y’ibihugu bigize OIF, kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ukwakira 2018.
Ni amatora yasaga nk’aho yari yitezwe ikizavamo kuko ubwo yatangizaga kandidatire ye ku mugaragaro, ibihugu byose bya Afurika bigize OIF byahise bitangaza ko bimushyigikiye, hakiyongeraho n’u Bufaransa bukomeye muri uyu muryango na bwo bwamushyigikiye izuba riva.
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma yo gutorwa, yatangaje ko uburyo ibihugu byinshi byamugiye inyuma bigaragara ikizere bifitiye u Rwanda mu bijyanye no kwishakamo ibisubizo.
Yagize ati “Abayobozi bagiye bavuga bati turifuza umuntu uzaza kuzamura uyu muryango ariko by’akarusho akanawubaka, rero kuba warabaye Umunyarwanda uzana iyo nararibonye yo kubaka igihugu.”

Yavuze ko by’umwihariko nka Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yagiye akurikirana uko u Rwanda rwagiye rwubaka politiki zarwo zigatanga umusaruro, ndetse akanakurkirana uburyo u Rwanda rwagiye rwubaka umubano n’ibindi bihugu.
Ati “Aho umunyarwanda agiye gukora hose babibonamo ko tuzanye ikintu gifatika twakuye mu mateka y’igihugu cyacu, twakuye mu kazi twakoze gituma turushaho kuba twazamura n’ibindi bihugu.”
Yashimiye Abanyarwanda n’abandi bantu bose bamubaye hafi mu gihe yiyamamazaga. Yavuze ko kubera uko yizeye ko Abanyarwanda bamuri hafi bizamuha ingufu zo gukorera ibihugu 88 agiye kuyobora.
Inkuru zijyanye na: OIF
- Perezida Kagame yemeje uruhare rwa OIF mu kwiyunga k’u Rwanda n’u Bufaransa
- Mushikiwabo atorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa OIF
- Urugwiro Mushikiwabo yagaragarijwe rwashimangiye ko mu masaha make ari butorerwe kuyobora OIF- Photo
- Abitabiriye inama ya OIF bahurije ku kwita ku bibazo byugarije isi
- Inama nyirizina ya OIF iratangira kuri uyu wa Kane
- Armenie: Madame Louise Mushikiwabo yasusurukije amahanga mu mbyino Nyarwanda - AMAFOTO
- Armenia: Perezida Kagame yagiye gushyigikira Mushikiwabo wiyamamariza kuyobora OIF
- Mushikiwabo yakandagije ikirenge kimwe mu buyobozi bwa OIF
- Urugendo rwa Louise Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF - AMAFOTO
- RDC ishyigikiye Min Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga mukuru wa OIF
Ohereza igitekerezo
|
Ni byiza ko "bahanyanyaza" bakareba niba bakuraho IBIBAZO isi yikoreye:Ubukene,Intambara,Ubushomeli,Ibiza,Indwara,urupfu,etc...Gusa barimo gushakira UMUTI ahantu hatariho.Bible ivuga ko abantu badashobora gukemura ibibazo by’isi.Muli Jeremiah 10:23,haravuga ngo:"It doesn’t belong to man to direct his steps".Imana yatweretse kuva kera uburyo IBIBAZO byose by’isi bizavaho.Ikibazo nuko abantu batemera ibyo Bible ivuga,nyamara bizabaho nta kabuza.It is a matter of time.Muli Daniel 2,umurongo wa 44,havuga ko ku munsi w’imperuka,imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,yishyirireho ubwayo.Nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga,ubwo butegetsi buzahabwa Yesu.Hanyuma agire isi paradizo.Niwo MUTI wonyine.Ikibabaje nuko abantu nyamwinshi batawuzi kandi byanditse muli Bibles zabo.
Abantu bazaba muli ubwo Bwami,Yesu yavuze ko ari abantu bumvira imana gusa.
Turagushyigikiye ;