Nzakora iyogezabutumwa rishingiye ku buvandimwe - Musenyeri mushya wa Cyangugu

Musenyeri mushya watowe wa Diyoseze ya Cyangugu, Edouard Sinayobye, avuga ko mu mirimo mishya yashinzwe, iyogezabutumwa rishingiye ku buvandimwe ari ryo azakora.

Musenyeri Edouard Sinayobye
Musenyeri Edouard Sinayobye

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Francis ni we washyize Musenyeri Sinayobye kuri uwo mwanya, akaba yari asanzwe ari umupadiri muri Diyoseze ya Butare.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Musenyeri Sinayobye yavuze ko agiye i Cyangugu, akazakora iyogezaburumwa rishingiye ku buvandimwe.

Yagize ati “Ngiye nk’intumwa y’Imana, ngiye mfite ku mutima gukora iyogezabutumwa ryo kwegereza abantu Imana, ryo guhuza abantu. Nzakora iyogezabutumwa rishingiye ku kivandimwe nk’uko abanyacyangugu barimenyereye”.

Ati “Abanyacyangugu bari bamaze igihe kinini bategereje umwepiskopi, ndaje rero ngo dufatanye urwo rugendo. Intego yanjye ishingiye ku buvandimwe muri Kristu, twumve twese ko Imana ari umubyeyi wa twese, waduhaye Yezu Kristu akigira umuntu kugira ngo twese tube abavandimwe”.

Abakristu ba Diyoseze ya Cyangugu nabo bishimiye cyane Umushumba mushya bahawe, cyane ko bari bamaze igihe ntawe bagira.

Umwe muri bo yagize ati “Iyo nkuru twayakiranye ibyishimo byinshi cyane ku buryo abantu hirya no hino basazwe n’ibyishomo barabyina. Twari tugize iminsi dufashwa n’Umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro kuko nta wacu twari dufite, none ni ibyishimo bidasanzwe kuba baduhaye uwo twigengaho kandi twanyuzwe, ubu bose barimo kuririmba ‘Magnificate”.

Diyoseze ya Cyangugu Musenyeri Sinayobye yahawe kuyobora yari imaze imyaka ibiri idafite umuyobozi wayo bwite, kuko uwayiyoboraga ari we Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène, yitabye Imana muri 2018, ikaba yayoborwaga by’agateganyo na Musenyeri Celestin Hakizimana, Umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntawe umenya umunsi.Tujye duhora twiteguye urupfu.Twakora iki?Nk’abakristu,twakora kugirango tubeho,ariko tukabitafanya no gushaka Imana.Icya mbere,washaka umuntu mwigana bible kugirango umenye neza icyo Imana idusaba.Iyo umenye bible,iraguhindura.Icya 2,tugomba kujya mu materaniro ya gikristu nkuko kuko Imana ibidusaba.Icya 3,nkuko tubisoma muli Yohana 14,umurongo wa 12 havuga,Yesu yadusabye kumwigana tugakora UMURIMO nawe yakoraga wo kujya mu nzira tukabwiriza abantu ubwami bw’Imana kandi ku buntu,tukabifatanya n’akazi gasanzwe.Nkuko we n’Abigishwa be babigenzaga.Nitubikora,Imana izatuzura ku munsi wa nyuma,iduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo nkuko Yesu yabidusezeranyije muli Yohana 6,umurongo wa 40.

rwanamiza yanditse ku itariki ya: 7-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka