Nyundo: Abaturage bakoze umuganda wo kwiyubakira ikigo nderabuzima
Abaturage bo mu murenge wa Nyundo bafatanyije n’ubuyobozi batangiye gukora umuganda wo kwiyubakira ivuriro rizuzura ritwaye akayabo ka miliyoni 40.
Ikigo nderabuzima cya Nyundo kigiye kubakwa cyari cyarangijwe n’ibiza biterwa n’umugezi wa Sebeya kirimurwa ariko abaturage ntibishimiye aho kimuriwe kubera ubuto bigatuma badahabwa ubufasha uko bikwiye burimo kubona aho kurara no kurwariza ababyeyi.
Nubwo abaturage batanga umuganda kugira gishobore kuzura vuba kandi bidatwaye akayabo, ubuyobozi bwa Caritas nibwo buri kubakisha iki kigo nderabuzima.
Padiri Etienne ukuriye Caritas muri Diocese ya Nyundo avuga ko ubufasha bw’abaturage hari icyo bwihutisha kandi bigaragaza ko bazaharanira imikorere yacyo.

Nubwo icyi kigo nderabuzima kizubakwa mu myaka itatu ngo nyuma y’umwaka hazaba hamaze kubakwa inyubako zo gukoreramo ndetse gitangire gikore.
Si ikigo nderabuzima cya Nyundo cyangijwe n’ibiza biterwa n’umugezi wa Sebeya gusa kuko hari abaturage barenga imiryango 80 yimuwe ikajya gutuzwa ahandi, naho amashuri yegereye uyu mugezi akaba nayo aterwa n’amazi ariko nta bushobozi bwo guhita bayimura.
Umugezi wa Sebeya kandi wangije urwibutso rwa Nyundo ndetse n’imva zishyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside zinjirwa n’amazi ku buryo hari gutegurwa ahandi ho kubakwa urwibutso nyuma y’uko aho rwahoze haterwa n’amazi.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|