Nyuma yo kwirega icyaha, avuga ko azaharanira icyatuma Jenoside itazasubira

Bagirinshuti Joseph w’imyaka 54 akaba atuye mu murenge wa Jenda mu karere ka Nyabihu avuga ko nubwo yagize uruhare mu kurwanya abacengezi mu mwaka w’1997-1998 yemera ndetsa akanasaba imbabazi ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri komini Mutura ubu ni muri Rubavu.

Mu buhamya bwe, Bagirinshuti avuga ko yagiye mu gitero bakica abantu ariko mu mwaka wa 2005 akaza gufungwa azira ibyo yakoze. Nyuma kuko n’ubundi ngo yumvaga yarahemutse afite ikimwaro k’ibyo yakoze, avuga ko ari ubuyobozi bubi bwo muri icyo gihe bwatumye abikora kuko bigishwaga urwango, yaje guhita yemera icyaha.

Mu kwemera icyaha kwe yanabishishikarije n’abandi bagororwa bari bari kumwe muri gereza ya Gisenyi, bituma iyi gereza ifata umwanya wa mbere mu kwirega no kwemera icyaha nk’uko yabidutangarije. Mu mwaka wa 2007,ubwo Perezida wa Repubulika yatangaga imbabazi ku bireze bakemera icyaha, nawe avuga ko yazihawe.

Yanaje gukora imirimo nsimburagifungo abyitwaramo neza none kuri ubu ngo ashimishwa cyane n’uko yera imbere y’Imana,imbere ya Leta n’imbere y’abo yahemukiye kuko bose yabasabye imbabazi.

Bagirinshuti avuga ko iyo bavuze ubumwe n’umwiyunge mu Rwanda abyumva neza kuko akurikije ubuzima yanyuzemo ahita abona icyo ubumwe n’ubwiyunge bwamumariye nyuma yo kwirega akemera icyaha akanababarirwa.

Bagirinshuti arashishikariza buri wese kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge no gukora icyateza imbere u Rwanda n'Abanyarwanda.
Bagirinshuti arashishikariza buri wese kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge no gukora icyateza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda.

Uretse ibikorwa bitandukanye nko gukora uturima tw’igikoni, gukora ubusitani, kuba yarabaye umwe mu bafashije ingabo kurwanya abacengezi ari Local defense n’ibindi; kuri ubu ni n’umuhanzi uzwi cyane ku nshurango ya maguru ya Sarwaya.

Bagirinshuti avuga komu mudugudu atuyemo yitwa Ruhashyabwaki na Rutangasuku bitewe no gukora uturima tw’igikoni no gukora ubusitani nk’uko yabidutangarije.

Uretse ibyo, Bagirinshuti yishimira Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yamubabariye kandi kuri ubu ikaba ikimugirira neza kuko ubu imurihira mitiweli we n’umugore we n’abana 5 ititaye ku mateka yamuranze.

Avuga ko ubwo barwanyaga abacengezi, bamwiciye umugore agasiga uruhinja. Gusa akaba yarashatse undi bari kumwe kugeza ubu.

Yongeraho ko nawe ubwe azaharanira ikintu cyose cyatuma u Rwanda rugira amahoro, abantu bakabana mu bumwe n’ubwiyunge bakarushaho guharanira iterambere. Ikindi kandi ngo ntaterwa ipfunwe no guhamiriza abandi ibyo yakoze ndetse n’uburyo yihannye akemera icyaha akababarirwa.

Akaba abikora mu rwego rwo kwerekana ko mu Rwanda hari ubuyobozi bwiza, bwimakaje iterambere rya buri wese n’ubumwe n’ubwiyunge. Aba kandi anashishikariza abandi bameze nk’uko yari ameze ,bakoze ibyaha ko bakwihana,bakirega bakemera icyaha.

Yongeraho ko gahunda nka « Ndi Umunyarwanda », gahunda y’urumuri rutazima rw’ikizere n’izindi ari gahunda zigamije kuzamura Abanyarwanda bakarushaho kumenya ko ari umwe bityo bikabatera gusenyera umugozi umwe no guharanira icyabateza imbere n’icyateza imbere igihugu, buri wese akarwanya ibikorwa by’icuraburindi, agashyira imbere iby’umucyo kuko ari byo bizazamura u Rwanda n’abarutuye nk’uko abivuga.

Kuri we akaba asanga azaharanira kugira uruhare mu byamuteza imbere,bigateza imbere igihugu n’abandi Banyarwanda muri rusange,akaba intangarugero aho atuye.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ubutwari nkubu bwo gusaba imbabzi n’inyamibwa kandi niba hari ikintu gishobora kuba gikomeye niki, uzi gusa imbabazi zibintu utakosora , utabagarura, uyu mugabo niba yabikuye kumutima abo yahemukiye nibace inkoni izamba bagire impuhwe kuko ubu nawe ntiyorohewe, kuko psychologically sinizerako ari tayari

sambaza yanditse ku itariki ya: 25-02-2014  →  Musubize

Uyu mugabo azwiho ubwicanyi kuva 1994 kugeza 1998 imyaka ine yabumazemo yica abanyarwanda akwiye imbabazi niba yarabikuye ku mutima.
if not cyaba ari ikibazo bazamurebere hafi in term of psychology

alias yanditse ku itariki ya: 25-02-2014  →  Musubize

burya gukora icyaha cyo kwica ubwabyo biraremereye ariko gusaba imbabazi byo bikarusha uwo mugabo niba yarasabye imbabazi abikuye kumutima akwiye kubabarirwa erega leta yacu icyo nyikundira nuko ifata abaturage kimwe ititaye ku mateka yaranze igihugu cyacu gusa mukomereze aho kandi muzarwanye ushaka kuzana amabi mu bana b’igihugu cyacu.

Shema yanditse ku itariki ya: 25-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka