Nyuma yo kweguzwa mu nteko kubera ubusinzi, yanditse igitabo ku kurwanya ibiyobyabwenge

Dr. Gamariel Mbonimana uherutse kwegura ku mirimo ye mu Nteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite kubera gusinda, agiye gusohora igitabo gishishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge. Ni igitabo yise ‘Imbaraga zo gushishoza’.

Ni igitabo avuga ko kigaruka ku mateka ye kuva mu mashuri yisumbuye, kwiga kaminuza, kuba umudepite no kuba umwarimu muri Kaminuza, ariko by’umwihariko kweguzwa mu nteko no guhembuka agasembuye, kugera uwo ari we uyu munsi, nk’umukirisitu mu itorero rya ADEPR asigaye asengeramo.

Dr. Gamarier Mbonimana abinyujije ku rukuta rwe rwa X yashyize ahagaragara tumwe mu dushya tugize igitabo cye, nk’aho azasobanura amagambo atatu yavuze ubwo abapolisi bamuhagarikaga yagasomye, maze akabasubiza mu magambo y’icyongereza abakanga rutava mu kanwa agira ati, “I have talked, I’ve finished, the plot is over yes”.

Dr. Mbonimana kandi agaragaza ko muri icyo gitabo hazatumirwa abantu bihariye harimo babiri mu ba pasiteri bamubatije mu 1993 3, babiri mu bo basangiye inzoga bwa mbere ku myaka 26, nyir’akabari yanywereyemo inzoga bwa mbere, na Padiri wamusuye mu rugo bwa mbere amaze kureka manyinya ndeste n’umunyamakuru wa TV1.

Mu batumiwe mu kumurika igitabo cye kandi harimo, Proff. Antoine Nyagahene wasomye igitabo akandika n’ijambo ry’ ibanze. Aho agira ati" Imbaraga z’Ubushishozi birenze wino ku mpapuro, agaragaza ko buri wese muri afite imbaraga zo guhindura ejo hazaza he no gusiga impinduka zitazibagirana ku Isi.

Mu batumiwe muri uwo muhango kandi ni Umupasiteri aho Dr. Mbonimana yajyaga gusindiraho ubwo yabaga amaze kuzihaga ngo akajyaga amubwira ko inzoga zamumukundishije.

Ni igitabo kizamurikwa mu Ugushyingo 2023, tariki ya 12, guhera saa cyenda muri Hilltop Hotel i Remera, aho abatumiwe bazaba barimo intumwa ya Minisiteri y’urubyiruko aaho amukundisha umutwe w’igitabo yise Inama zigenewe urubyiruko by’umwihariko ku nama ya mbere igira iti" Gira Ubumenyi butuma ukomera." Yanditse akoresheje ururimi rw’ab’ubu.

Naho uzaba ahagarariye Polisi y’Igihugu we ngo ahishiwe kuzumva ku cyo Dr. Monimana yanditse mu gitabo " Imbaraga z’Ubushishozi" ku magambo y’ umusinzi yamamaye kuri mbuga nkoranyambaga yavuze ubwo bamuhagarikaga ngo " I have talked, I have finished, the plot is over".

Umutumirwa uzava mu nzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta we ngo azamenya neza uko Gamariel Mbonimana yiyumvise amaze kunengwa na Perezida wa Repulika ariko akazanumva inkuru ivuga ngo ‘Ubudaheranwa mu rugendo rw’ubutegetsi bwa perezida Paul Kagame.

Perezida Kagame akigezwaho ikibazo cy’Umudepite wasinze agasuzugura inzego za Polisi yo mu muhanda, ubwo zamuhagarikaga atwaye imodoka kandi yasinze, bikagaragara ko abikoze inshuro zitari nkeya, yavuze ko umuntu nk’uwo ntacyo yakabaye akimara mu Nteko ishinga amategeko maze bihatira Dr. Mbonimana kwandika ibaruwa yegura ku mirimo ye kubera gusinda.

Abantu besnhi basomye ubwo butumwa bwa Dr. Mbonimana bagaragaje ko bashyigikiye kuba yaritekerejeho agafata icyemezo cyo kurinda abato ibiyobyabwenge abireka inzira nyayo yatuma bashishiza bakazagira ubuzima bwiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho neza bantu dukunda knd bigenzi Cyn, nibyiza rwose kuba Dr. Gamarier mbonimana yaritekerjeho akaba yiyemeje guhinduka ava mubikorwa bibi kandi bigayitse, bityo agatera nintambwe ikomeye yo kugira inama urubyiruko abicishije mumateka ye.

UWASE straton yanditse ku itariki ya: 1-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka