Nyuma yo kurambirwa ubuzima bwo mu ishyamba, undi wo muri FDLR yatahutse
Umusore witwa Tuyisenge Jean de Dieu yatahutse mu Rwanda tariki 24/01/2013 avuye mu mashyamba ya Kongo aho yabaga mu mutwe wa FDLR muri zone ya Mwenga.
Ubwo yageraga mu nkambi ya Nyagatare iri mu karere ka Rusizi, yadutangarije ko ikimuteye gutahuka aruko amaze kurambirwa ubuzima bwo mu mashyamba gusa avuga ko imbogamizi bakunze guhura na zo ari nazo zihejeje benshi mu mashyamba ari abayobozi b’uwo mutwe babuza abasirikare gutahuka.
Ngo nubwo batabibwira abasirikare bato, abayobozi bo muri FDLR ngo nta gitekerezo cyo kuba bava muri Congo bafite kandi ibyo ngo bigaragazwa n’uko muri abo bose bari gutahuka muri iyi minsi nta musirikare w’ipeti rihanitse wabajemo.

Bimwe mu bituma badatahuka ngo harimo gutinya inkurikizi z’ibyo basize bakoze mu Rwanda ariko na none ngo nta cyatuma batahuka kubera ko bo ngo bafite ubuzima bwiza muri Congo kubera ko bakoresha abo basirikare bato bakakajya kubashakira amafaranga.
Tuyisenge avuga ko Abanyarwanda bari gutahuka muri iyi minsi ari n’ink’igitonyanga mu nyanja kuko mu mashyamba ya Kongo ndetse no mu mijyi yaho ngo hari imiryango itabarika y’Abanyarwanda.
Gusa ngo abenshi bari mu nzira zo gutahuka kuko bamaze kurambirwa no kuba mu buzima bubi kandi ngo bahora bumva amakuru ko igihugu cyabo kirimo amahoro kandi cyateye imbere.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|