Nyuma yo kunengwa biyemeje kunoza isuku
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwafashe imyanzuro yo gukaza isuku kugira ngo Umujyi wa Muhanga urusheho gusa neza.
Imwe myanzuro yafashwe harimo gushyiraho ikompanyi ya kabiri yunganira isanzwe itwara imyanda ituruka mu nzu z’ubucuruzi n’iz’abatuye umujyi, imiganda yo gukuraho amacukiro y’imyanda yari yarashyizwe hirya no hino, no kuganira n’abaturage ku buryo bushya bwo kwishyura abazajya babatwarira imyanda ahemejwe ku mafaranga 1000 kuri buri rugo, imyanda ikazajya itwarwa rimwe mu cyumweru.

Umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza, Umutoniwase Kamana Sostène, avuga ko kuva tariki ya 21 Nzeri 2015 batangije ukwezi kw’isuku kuzarangira ku wa 20 Ukwakira 2015, bakazatumira inzego zitandukanye kwirebera uko isuku izaba ihagaze.
Umutoniwase avuga ko nyuma yo gukora imiganda kugira ngo isuku igaruke mu Mujyi wa Muhanga hanagenzurwa utubari tutujuje ibisabwa tugafungwa cyangwa tukagirwa inama yo kwisubiraho, ariko ngo ni na ngombwa ko n’abaturage bagira ibyo bahindura.
Agira ati “ Isuku iri mu biganza byawe, ni ngombwa ko buri wese agira isuku aho ariho hose, ku myambaro, aho batuye, n’aho bakorera”.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukagatana Fortuné, avuga ko nubwo umujyi ugenda usukurwa hakiri ikibazo cy’abantu bafite ubushobozi bwo kugira isuku ariko ntibayigire iyabo, akaba asanga ikibazo cyakemuka igihe isuku igizwe umuco.
Mukagatana agira ati “Ushobora kujya ahantu ugasanga bafite buri kintu cyose, ariko wareba ibyo batunze uko bisa ugasanga nta suku iharangwa, mu gihe nyamara hari igihe usanga umuntu w’umukene mu duke afite isuku ikwiye, nsanga isuku ikwiye kugirwa nk’umuco”.

Itsinda ry’Abasenateri ryari riherutse gusura Akarere ka Muhanga rigaya uburyo isuku mu giturage no mu mujyi itameze neza, ukwezi kw’isuku kukaba ari umwe mu myanzuro yafatiwe hamwe n’abayobozi bose mu Karere ka Muhanga, kugira ngo hakorwe ubukangurambaga ku kurwanya umwanda.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
none se mwatwihereye akazi tukarwanya uwo muhigo mubi .urabona koko ibyo bishingwe uziko wagirango nibyo byiza nyaburanga .abo bantu se bo bazamaraho uwo mwanda ryari?
isuku ningombwa mubuzima arikorero tuge tuyihorana bitagombeye kunengwa
banyarwanda b’i Muhanga ni mwe mwasigaye inyuma kubirebana n’isuku nimushyiremo akabaraga mwogacwa mwe
mbere nambere ndashimira mayior wacu Mutakwasuku rwose nubwo ntuye Muhanga ubu ndi mubutumwa bw’akazi hanze nanjye nifatanyije nabaturage ba Muhanga gusukura umugi wacu erega turashoboye
Ahubwo rero, nuko nuko abo muri muhanga, erega isuku niyo soko y’ubuzima tutayifite byaba ari bibazo gusa, aho niho hava indwara zitandukanye ugasanga zihitanye ubuzima bwa benshi, nasab aga nabandi bafite umwanda gufata ingamba nziza nki za muhanga.