Nyuma yo kugeza Nsabimana wiyita Sankara mu Rwanda n’abandi ngo bagiye gufatwa

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera yatangaje ko hari abandi bayoboye imitwe irwanya u Rwanda barimo kuzanwa mu Rwanda nyuma ya Nsabimana Callixte wiyise Majoro Sankara.

Dr Richard Sezibera avuga ko n'abandi bashakira inabi u Rwanda vuba batabwa muri yombi
Dr Richard Sezibera avuga ko n’abandi bashakira inabi u Rwanda vuba batabwa muri yombi

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru nyuma yo kubonana n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, kuri uyu wa kabiri tariki 30 Mata 2019.

Minisitiri Dr Sezibera yatangarije ibihugu bikomeye ku isi byasabye abaturage babyo kwigengesera mu gusura u Rwanda, ko u Rwanda rutekanye kandi ko nta mitwe irurwanya iri muri iki gihugu.

Ati "Bamwe mu bayobozi b’iyo mitwe bamaze iminsi bigamba ko bagiye gutera u Rwanda, ndetse banabeshya ko bari muri Nyungwe".

"Ba Rusesabagina, ba Kayumba, ba Himbara baravuga ko bagiye gutera u Rwanda, abantu bavuga batyo ntibibagireho ingaruka aho bari, twabwiye ibyo bihugu kubakurikirana, nibatabakurikirana tuzabikurikiranira".

"Uwiyita Maj Sankara nawe wigamba ko hari ikindi azakora, yagaruwe mu Rwanda ari hano, vuba aha aragezwa mu butabera inzego zibishinzwe zirabimubaza".

"Hari n’abandi bari mu nzira bagiye gufatwa, abantu bayoboye iyi mitwe yiyita P5 ishaka kwica Abanyarwanda, turakorana n’ibi bihugu kugira ngo bafatwe".

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga avuga ko ibihugu bimwe byabujije abagenzi gusura u Rwanda ngo byashingiye ku makuru atari yo y’uko imitwe irwanya u Rwanda iri muri Nyungwe.

Dr Sezibera ahakana ko iyo mitwe itari muri Nyungwe ahubwo ko iri muri Congo, kandi ngo iyo pariki ikomeje kuba nyabagendwa.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ikomeza ivuga ko ibihugu by’amahanga bidafite amakuru ku mutekano aruta ayo Leta y’u Rwanda ubwayo ifite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

NIBYO muzatwereke ifoto ye.

prosper yanditse ku itariki ya: 2-05-2019  →  Musubize

mwiriwe neza ni mumugumane noneho ntazabacike ariko muduhe video yiwe
mu mumufata

iradukunda robert yanditse ku itariki ya: 2-05-2019  →  Musubize

War is not the solution to mankind problems.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo baje kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira,kubera ko Imana itubuza kurwana.Intwaro yacu ni Bible.Tuyirwanisha tujya mu nzira tukabwiriza abantu gukundana no gushaka Imana,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo. Ariko abakora ibyo itubuza,urugero abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.

hitimana yanditse ku itariki ya: 30-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka