Nyuma yo gukatirwa n’inkiko Gacaca agahunga, yafatiwe ku mupaka wa Rusomo
Umugabo witwa Harindintwari Niyongana Innocent w’imyaka 69 ukomoka mu mudugudu wa Akarubumba, Akagari ka Rwamiko, Umurenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara yafatiwe ku mupaka wa Rusumo mu Karere ka Kirehe, nyuma y’imyaka myinshi yihisha ubutabera kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 akurikiranyweho.
Uyu mugabo yaje avuga ko atahutse avuye mu gihugu cya Malawi aho yakoreraga ubucuruzi kuva mu mwaka wa 2009.
Aya makuru yatanze ntabwo ari ukuri kuko mu mwaka wa 2006, urukiko Gacaca rwo mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara, rwamuhamije ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, rumukatira igifungo cy’imyaka 25 kubera uruhare yagize muri Jenoside nk’uko bivugwa n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana.
Ati “Mu makuru yatanze we ubwe, yavuze ko yakatiwe na Gacaca ariko ahungutse aje mu gihugu avuye muri Malawi aho yakoreraga ubucuruzi, ubu inzego z’umutekano zamucumbikiye kuri sitasiyo ya RIB Kirehe kugira ngo azakurikiranwe kuri ibyo byaha”.
Mu mwaka wa 2006, Harindintwari nibwo yakatiwe n’inkiko Gacaca akomeza kwihishahisha aza kuva mu Rwanda mu mwaka wa 2009 abanza guca muri Tanzania akomereza muri Malawi.
Ohereza igitekerezo
|
Muraho neza natwe hano mukarere ka muhanga district shyogwe sector kinini cell mukagali dufite sedo wakagali ararya ruswa Cyn hari umukecuru Leta yamutangiye mituweli ark sedo yamwanse amafranga ngo agure impapuro ngo nibindi buzuzaho kungirango yivuze ngo kuko aba Ari Leta yamwishyuriye rero nangirango muzatubarize nib ibyo bintu bishoboka murakoze ikind Arya ruswa Cyn ikindi gitifu mushya bazanye arakubita abantu arenda kubamara niba arinka abakubita nago tubizi mudukorere ubucugizi