Nyuma yo guhabwa amashanyarazi, bubakiwe ibikorwa remezo ngo bayabyaze umusaruro

Mu gihe imirimo yo gukwirakwiza amashanyarazi hirya no hino mu gihugu irimbanyije, ni nako abaturage bashishikarizwa kuyabyaza umusaruro, akababera inkingi ya mwamba y’iterambere ryabo, ntibigarukire ku gucana amatara gusa no gucomeka ibikoresho byifashishwa mu buzima bwa buri munsi nka telefoni, televiziyo, radiyo, frigo, ipasi n’ibindi.

Isoko ryubatswe mu Murenge wa Ntendezi mu Karere ka Nyamasheke
Isoko ryubatswe mu Murenge wa Ntendezi mu Karere ka Nyamasheke

Mu Ntara y’Iburengerazuba, hakorewe imishinga myinshi yakwirakwije amashanyarazi bituma umubare w’ingo ziyafite uzamuka. Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, ingo hafi ibihumbi 30 muri iyi Ntara zahawe amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange, mu gihe izindi zisaga ibihumbi 31 na zo zahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

By’umwihariko mu turere twa Karongi, Nyamasheke na Rusizi, ingo zahawe amashanyarazi zariyongereye cyane mu myaka 5 ishize, ndetse n’Imirenge yari kure cyane y’imiyoboro, aho abaturage batatekerezaga ko babona amashanyarazi bashimishwa no kubona abageraho na bo bajyana n’iterambere.

Umurenge wa Bweyeye uherereye hakurya y’ishyamba rya Nyungwe, wahawe amashanyarazi mu 2017. Abawutuye bavuga ko kuba baragejejweho amashanyarazi n’ubu bakibibona nk’igitangaza. Umuyoboro w’amashanyarazi wahageze uturutse mu Murenge wa Butare, ahantu hareshya n’ibirometero bibarirwa muri 45.

Isoko rya Bigugu muri Karongi
Isoko rya Bigugu muri Karongi

Umwe mu batuye muri uyu Murenge ubwo yari amaze kubona amashanyarazi yagize ati: “Ikintu cyatumaga tubona ko ari inzozi ni uko twabonaga dutuye inyuma y’ishyamba tukabona insinga ntaho zanyura. Mbega muri make ni amajyambere yageze iwacu, Bweyeye yabaye nziza cyane.”

Urundi rugero rw’ahagejejwe amashanyarazi bwa mbere muri iyi myaka mike ishize, ni mu Murenge wa Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro. Uyu Murenge utaragiraga urugo na rumwe rucanye amashanyarazi, ubu ufite ingo zibarirwa muri 85% zifite amashanyarazi. Abahatuye na bo barakataje mu iterambere.

Muri rusange muri iyi Ntara, usanga aho amashanyarazi yageze ubuzima bwarahindutse, ibikorwa byariyongereye ndetse n’ubucuruzi bwarateye imbere. Ababonye amashanyarazi bahamya ko mu mibereho yabo hari byinshi byahindutse, batandukana n’umwijima wa nijoro, ndetse babona hafi serivisi z’ibanze batagombye gukora ingendo ndende.

Ahagejejwe amashanyarazi bahawe n’ibikorwa remezo ngo bayabyaze umusaruro

Mu Turere twa Karongi, Nyamasheke na Rusizi, Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) yubatseyo ibikorwa remezo bizafasha cyane cyane abatuye mu bice by’icyaro kubyaza umusaruro amashanyarazi begerejwe. Ibyo bikorwa remezo birimo udukiriro ndetse n’amasoko y’ubucuruzi. Ibi bikorwa byubatswe mu mushinga washyizwe mu bikorwa na Sosiyete Ishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL), ishamikiye kuri REG ku bufatanye n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA).

Isoko ry'amatungo rya Rukuta ni kimwe mu bikorwa remezo byubatswe mu Murenge wa Ntendezi mu Karere ka Nyamasheke
Isoko ry’amatungo rya Rukuta ni kimwe mu bikorwa remezo byubatswe mu Murenge wa Ntendezi mu Karere ka Nyamasheke

Bwana Vincent Kayigema uhagarariye uyu mushinga, yagize ati : “Amashanyarazi ni inkingi ikomeye y’iterambere, aho ageze hagera ibikorwa bitandukanye bituma ubukungu bwaho buzamuka. Hari aho usanga rero abayahawe batabasha kuyabyaza umusaruro uko bikwiye ahubwo bagatahira gucana gusa, gusharija telefoni no kumva radio cyangwa kureba televiziyo. N’ubwo n’ibi ari ngombwa, ntibihagije kuko ikigambiriwe ari uko afasha abayahawe kwiteza imbere.”

Yagize ati: “Twakoranye n’ubuyobozi bw’utu turere maze dushaka ahantu hakenewe ibikorwa remezo byafasha abaturage guhanga imirimo n’ubucuruzi byabateza imbere cyane cyane udukiriro ndetse n’amasoko. Icyo twifuza ni uko abaturage babona impinduka nziza mu buzima bwabo bagatera imbere bitewe n’amashanyarazi bahawe”.

Muri Karongi hubatswe amasoko ya Rwankuba, Twumba, na Gishyita ndetse n’Agakiriro kubatse mu buryo bugezweho kari mu Murenge wa Mubuga. Naho mu Karere ka Nyamasheke, hubatswe amasoko ya Mahembe, Ruharambuga, Ntendezi na Karengera. Mu Karere ka Rusizi hubatswe amasoko mu Mirenge ya Butare, Gikundamvura, Nyakabuye na Bugarama ndetse n’agakiriro mu Murenge wa Bugarama.

Vincent Kayigema yagize ati: “Ibyo bikorwa remezo uko ari 14 byamaze kuzura ndetse ubu hafi ya byose byatangiye gukoreshwa”.

Ingurube zicururizwa mu isoko rya Rukuta
Ingurube zicururizwa mu isoko rya Rukuta

Niyigena Jean Paul, umuyobozi wa Koperative y’abakozi bakorera mu gakiriro ka Mubuga mu Karere ka Karongi, avuga ko bafite Ishimwe ryinshi kubera uburyo kabafashije mu mikorere yabo.

Ati: “Turashimira cyane Perezida wa Repubulika rwose uburyo yadutekerejeho, aka gakiriro rwose katubereye igisubizo. Mbere ahantu twakoreraga hari habi tunyagirwa, imvura yagwa imashini zacu zikajyamo amazi zikangirika, ndetse n’ibyo twabajije bikangirika, abakiriya bacu ntibabishime, rimwe na rimwe bakanga no kubyakira. Ariko aho twagereye aha mu gakiriro, nta mvura twumva, nta zuba twumva, noneho rero hari n’amatara dushatse twakora tukageza na mugitondo.”

Mukabucyana Agata ufite ibarizo muri aka gakiriro na we yunga mu rya Niyigena avuga ko aka gakiriro kamworohereje akazi ndetse ko umusaruro we uziyongera cyane.

Yagize ati: “Ahantu twakoreraga hari hameze nko mu ishyamba, utabona aho ubika ibikoresho byawe, imashini zikanyagirwa, mbese byari ibibazo. Aha rero hameze neza ndetse n’abakiriya batangiye kuhamenyera mbese turishimye”.

Isoko ry’amatungo rya Rukuta na ryo ryubatswe n’uyu mushinga mu Murenge wa Ntendezi mu Karere ka Nyamasheke. By’umwihariko, iri soko ricururizwamo ingurube nyinshi kuko kariya gace kazwiho kororerwamo no gucururizwamo iri tungo ku bwinshi.

Ingurube ni zo ziganje mu matungo acururizwa muri iri soko rya Rukuta i Nyamasheke
Ingurube ni zo ziganje mu matungo acururizwa muri iri soko rya Rukuta i Nyamasheke

Bwana Hategekimana Pascal uhagarariye abacururiza muri iri soko, avuga ko kuba iri soko rihari ndetse hakaba hari n’umuriro w’amashanyarazi, byafashije cyane aborozi bo muri kariya Karere kuko ubu bakoreramo ubucuruzi bwagutse.

Ati: “Hano hantu hakorerwa ubucuruzi bukomeye bw’ingurube kuko n’abanyekongo baza kuzirangura ino aha. Mbere y’uko tubona iri soko rero, twacuruzaga ingurube zitarenze 300 ku munsi w’isoko. Ariko ubu aho tuboneye iri soko rinatwikiriye, ducuruza ingurube ziri hagati ya 600 na 700 ku munsi. Urumva ko inyungu yiyongereye cyane”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka