Nyuma yo guha amazi abarenga Miliyoni imwe, Water for People yayemereye abandi Miliyoni 1.5

Umufatanyabikorwa wa Leta y’u Rwanda witwa ’Water For People’, yatangaje ko agiye guha amazi meza abaturage b’u Rwanda barenga miliyoni imwe n’ibihumbi 500 bitarenze umwaka wa 2027, nyuma yo kuyaha abarenga miliyoni imwe n’ibihumbi 20 mu myaka 15 ishize.

Umuryango Water for People wizihije isabukuru y'imyaka 15 umaze ukorera mu Rwanda
Umuryango Water for People wizihije isabukuru y’imyaka 15 umaze ukorera mu Rwanda

Water For People ni Umuryango mpuzamahanga utari uwa Leta ufite icyicaro mu Mujyi wa Denver, muri Leta ya Colorado, imwe mu zigize Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA).

Kuri uyu wa 05 Gashyantare 2024, uyu muryango wizihije isabukuru y’imyaka 15 umaze ukorera mu Rwanda, kuko watangiye ibikorwa byawo mu Rwanda mu mwaka wa 2008.

Mu gihe umaze ukorera mu turere twa Rulindo, Kicukiro, Gicumbi, Karongi na Gisagara, Water For People uvuga ko abatuye mu midugudu 1,297, amashuri 297 hamwe n’ibigo by’ubuvuzi 64 muri utwo turere, bahawe amazi meza n’ibijyana na yo, bagezwaho ibikorwa by’isuku n’isukura ndetse banigishwa kwita ku isuku.

Binyuze kandi mu mushinga wa Water For People witwa Isoko y’Ubuzima, uyu muryango uri gufatanya na Guverinoma ndetse n’ubuyobozi mu turere 10 kuvugurura ibikorwa bigeza ku baturage amazi meza, isuku n’isukura.

Uyu mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2021 ku nkunga ya USAID. Utwo turere ni Nyagatare, Kayonza, Rwamagana, Ngoma, Kirehe, Nyabihu, Ngororero, Ruhango, Nyanza na Nyamagabe.

Umuturage w’i Gicumbi witwa Hatangimana Celestin, yagize ati "Mu turere Water For People ikoreramo, nta muturage ugikora urugendo rurerure ajya gushaka amazi, amazi yageze hose mu baturage, mu mashuri, mu bigo nderabuzima n’ahandi hahurira abantu benshi."

Minisitiri w'Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, mu birori bya Water for People
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, mu birori bya Water for People

Umuyobozi wa Water For People mu Rwanda, Eugène Dusingizumuremyi, avuga ko uyu muryango umaze gushora Amadolari ya Amerika arenga Miliyoni 46.7 (asaga Amafaranga y’u Rwanda Miliyari 60), mu bikorwa byo kugeza ku baturage amazi meza, isuku n’isukura bimaze gutwara.

Mu isabukuru y’imyaka 15 ya Water For People mu Rwanda yitabiriwe na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore kuri uyu wa Mbere tariki 05 Gashyantare 2024, Dusingizumuremyi yagize ati: "Twishimiye urugendo rukomeye twegenze dufatanyije ndetse n’ubufasha twagiye duhabwa".

Dusingizumuremyi akomeza agira ati "Icyakora turabizi neza ko hari ibihumbi by’abaturage, niba atari za miliyoni mu Rwanda, muri Afurika n’ahandi, bataragezwaho serivisi z’amazi meza, isuku n’isukura, bikatwibutsa ko urugendo rukiri rurere."

Yizeza ko bazakomeza gufatanya na Leta y’u Rwanda kuziba icyuho cyo kubura amazi meza, nk’uko biri mu ntego z’Iterambere rirambye(SDGs) by’umwihariko iya gatandatu.

Dusingizumuremyi avuga ko bazakorana na Leta y’u Rwanda, ubuyobozi bw’Uturere n’abandi bafatanyabikorwa, kugira ngo abandi baturage barenga miliyoni imwe n’ibihumbi 500 bagerweho na serivisi z’amazi meza, isuku n’isukura(WASH) mu myaka itanu iri imbere.

Umuyobozi wa Water for People mu Rwanda, Eugène Dusingizumuremyi
Umuyobozi wa Water for People mu Rwanda, Eugène Dusingizumuremyi

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Jimmy Gasore, avuga ko Guverinoma y’u Rwanda ishimira Water For People ku bw’ubufasha bukomeye yatanze, kandi ko ubufatanye buzagumaho hagamijwe kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), Prof Omar Munyaneza, ashimira Water For People kuba ibikorwa byayo ngo byaratanze imirimo ku Banyarwanda barenga 48,500 mu myaka itanu ishize, hamwe no kuba barafashije gushyiraho inganda eshatu mu turere twa Gicumbi, Rulindo na Nyamagabe zitunganya imyanda yo mu misarani.

Prof Munyaneza avuga ko muri rusange gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (NST1 yo muri 2017-2024) irangiye abaturage bamaze kubona amazi meza hafi, mu rugendo rutarenga metero 500 mu giturage na metero 200 mu mijyi, ku rugero rwa 82.3%.

Prof Munyaneza agira ati "Icyo dushimira Water for People ni uko muri turiya turere(aho yakoreye), badufashije kwihuta turenga kiriya kigero cya 82%".

Prof Munyaneza avuga ko hari abandi bafatanyabikorwa bazafasha Leta gutanga amazi kugera ku rugero rwa 100%, barimo Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) ngo iherutse gutanga inguzanyo y’Amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari 274.

Avuga ko Banki y’Isi na yo irimo gufasha u Rwanda kongera gusubiza amazi mu miyoboro 55 itakiyagira, bitarenze umwaka utaha wa 2025.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka