Nyuma ya ruswa n’akarengane, Irembo rigiye guhagurukira inyerezwa ry’umutungo

Urubuga rw’ikoranabuhanga rusabirwamo serivisi za Leta ruvuga ko rwarinze abaturage gusiragira no gutanga ruswa, ubu rukaba rutekereza uburyo rwakumira inyerezwa ry’umutungo wa Leta.

Umuvugizi w'Ikigo Rwanda Online gikurikirana imirimo y'urubuga Irembo
Umuvugizi w’Ikigo Rwanda Online gikurikirana imirimo y’urubuga Irembo

Umuvugizi w’Ikigo Rwanda Online gikurikirana imirimo y’urubuga Irembo, Jules Ntabwoba avuga ko kuva urwo rubuga rwashyirwaho muri 2015 kugeza ubu, rutanga serivisi 90 za Leta abantu bakunze gukenera cyane.

Yishimira ko serivisi hafi ya zose zashoboraga gutangirwamo ruswa, gusiragiza abaturage, ikimenyane n’akarengane, kuri ubu ziboneka byihuse nta kindi kiguzi gitanzwe, usibye amafaranga y’imirimo yakozwe.

Umuntu wese wifuza icyemezo gitangwa n’inzego z’ibanze, ibitangwa na Polisi, indangamuntu, mituwere, icyangombwa cy’Ubutaka, impapuro z’ingendo n’ibindi, afungura urubuga www.irembo.rw agakurikiza amabwiriza.

Hari n’izindi serivisi nyinshi muri izi zitangwa hatagombye kwitabazwa murandasi cyangwa telefone nini, ahubwo ko umuntu azibona ashyize imibare *909# muri telefone isanzwe.

Ntabwoba yizeza ko nyuma y’umwaka wa 2024 ubwo servisi zose zizaba zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, nta ruswa cyangwa kunyereza umutungo wa Leta bizaba bikigaragara.

Ati “Ikoranabuhanga ryashyizweho kugira ngo rirwanye iyi ruswa, icyo twakwitega gikomeye ni uko muri 2024 serivisi zose za leta zaba zagiye mu ikoranabuhanga”.

“Uburyo abantu babikamo impapuro, uburyo bagaragaza ibyo batumije, nibikorerwa mu ikoranabuhanga bizagabanya ariya mafaranga yose agenda aburirwa irengero”.

“Kuri ubu iyo waka serivisi z’ubutaka, niba ushaka kubaka wishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’Irembo, byatumye ushobora kubona igisubizo utarinze kubonana n’umuntu”.

Urubuga Irembo rugeze ku gutanga serivisi za Leta 90
Urubuga Irembo rugeze ku gutanga serivisi za Leta 90

Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali today basaba Leta gutekereza uburyo gukora ibizamini by’abifuza akazi byakwifashisha Irembo, kugira ngo birinde ikimenyane na ruswa.

Uwitwa Mupenzi agira ati “uburyo ibizamini by’akazi bikorwamo, rimwe na rimwe ntumenya amanota wabonye, aho ni ho hagaragara ruswa, hakwiye gukoreshwa Irembo ku buryo umenya amanota wabonye kuri telefone”.

Umuvugizi wa Rwanda Online avuga ko n’ubwo Irembo ricuruza serivisi z’ibigo 18 gusa, inzego za Leta hafi ya zose zihura n’abaturage benshi, ngo ziri ku rutonde rwo gushyirwa ku rubuga Irembo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwiriwe neza ngewe ndi umukozi ukorera mu akarere ka bugesera mu uruganda Imana steel ariko hakaba harimo Indi company yitwa pioneer contractor LTD niyo ihemba abakozi bakora mururwo ruganda ariko umuyobozi wayo ntiyubahiriza ibiteganyirizwa umukozi ese nka let’s ibivugaho iki gusa ubuyobozi buhaguruke kuko aranyereza umutungo was leta

Alias yanditse ku itariki ya: 29-10-2021  →  Musubize

Sha umva ko biga ishuri wizemo ryashoborwa na bake uretse abahackers urarenze pe yenda wadukiza imyate n’umwuma byari bigiye kutumarira ku murenge no ku karere tutavuze inoti zahatikiriraga nabwo ugacyura umunyu. komera rwose uri umugabo

alias yanditse ku itariki ya: 11-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka